Meya wa Kayonza yasabye ubufasha bwo guhangana n’izuba

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 19-05-2019 saa 15:12:26
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza Murenzi J. Claude wiyemeje guhangana n'ikibazo k'izuba ryibasira Akarere ayobora haterwa amashyamba

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yasabye gukorerwa ubuvugizi n’Abadepite bwo guhangana n’ikibazo k’izuba riba mu Karere ka Kayonza.

Ibi yabisabye ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, mu biganiro byahuje Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’umutungo by’Igihugu n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba n’Uturere tuyigize, ku mbanzirizamushinga y’itegeko rigenga ingengo y’imari ya 2019-2020.

Meya Murenzi asanga kongera ubuso buteyeho amashyamba biri mu bintu by’ingenzi byarwanya izuba ryibasira Akarere ka Kayonza kubera ko amashyamba akurura imvura.

Iki kibazo cyigaragaje cyane umwaka ushize, ubwo umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi ungana na 60% wangijwe n’izuba mu mirenge itandatu muri 12 igize Akarere ka Kayonza nk’uko byatangajwe n’ushizwe ubuhinzi muri ako karere Ngabonziza Hussein, avuga ko imirenge yibasiwe n’izuba cyane ari Ndego, Kabare, Mwili, Murundi, Gahini, na Rwinkwavu.

N’ubwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza mu guhangana n’ibibazo by’izuba bushishikariza abaturage gutera ibiti no kurushaho kubungabunga ibihari, kugira ngo ako karere kadakomeza kuba ubutayu, kuko ari kamwe mu tugize Intara y’Uburasirazuba dukunze kwibasirwa n’izuba rikangiza imyaka y’abaturage, hagombye n’ingengo y’imari ku karere yo gutera amashyamba ku buso bugari ariko ntayihari.

Umuti wo guhangana n’izuba wagombye kuba uburyo bwo kuhira hakozwe imiyoboro y’amazi n’imashini zuhira, ariko ibikoresho byo gukoresha na byo ngo ni ikibazo Akarere gahanganye na cyo.

Nk’uko ibice bikikije Pariki y’Akagera ari byo bikunze kwibasirwa cyane n’izuba, ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwashyizeho ingamba zo gutera amashyamba ku misozi yambaye ubusa muri ibyo bice, mu rwego rwo kurushaho guhangana n’icyo kibazo.

Meya Murenzi avuga ku muhanda ukenewe gukorwa wa Kabarondo uca Rwinkwavu ukagera mu Kagera ndetse n’uwa Mwili ujya Murundi yose ikeneye ingengo y’imari yo kuyikora ikaba idahari, Abadepite bakaba barabigaragarijwe kugira ngo bakorere ubuvugizi iyo mihanda.

Ikindi gikenewe ni ukongera ingengo y’imari yagenewe kubaka ibyumba by’amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike bw’abana mu ishuri.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwiteguye gukomeza guharanira imibereho myiza y’abaturage mu 2019/2020, yita ku bikorwa bivana mu bukene abaturage bikorerwa muri VUP/Umurenge, akagira ati “Abaturage bazegerezwa amazi meza hakorwa umuyoboro w’amazi, nawo uzatanga imirimo, uzava Murundi ugere Rukara. Hagomba kandi no kubakwa inyubako z’Utugari mu wego rwo gukomeza kwegereza abaturage ubushobozi.”

Ufitumukiza Jean Marie atuye mu Murenge wa Rukara, yatangarije Imvaho Nshya ko kuba bagiye kubaha amazi ari igikorwa kiza abaturage bishimiye, akagira ati ”Amazi namara kutugeraho azagira uruhare mu kongera isuku n’isukura aho dutuye kandi agire uruhare mu kuturinda indwara zikomoka ku mwanda no kunywa amazi y’ibishanga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Murenzi J. Claude wiyemeje guhangana n’ikibazo k’izuba ryibasira Akarere ayobora haterwa amashyamba

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

One Comment on “Meya wa Kayonza yasabye ubufasha bwo guhangana n’izuba”

  1. Birashoboka ko kuba dufite imisozi myinshi yambaye ubusa yaba imwe mu mpamvu yo kubura imvura mu bice bimwe na bimwe bya Kayonza. Nka Kabare, Ndego na Rwinkwavu. Bityo nibyo gutera ibiti wenda nko mu myaka mike iki kibazo cyaba cyakemutse kandi birashoboka . Mu Bugesera gitangiye gukemuka. Mayor wacu mwakoze kudukorera ubuvugizi.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.