Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Meteo: Uruhare rw’umugore mu iteganyagihe rwongera ubukungu

Yanditswe na MUTUNGIRHE SAMUEL

Ku ya Aug 28, 2018

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu k’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) Ntaganda John Semafara, yatangaje ko bigaragara ko umugore agira uruhare runini mu mirimo yo mu rugo bityo igihe afite amakuru ku iteganyagihe byongera umusaruro.

Abateraniye mu nama yiga ku iteganyagihe mu bihugu byo mu ihembe rinini ry’Afurika bariga uko bakongera ubufatanye mu gutanga amakuru afasha abafata ibyemezo bijyanye n’ubuhinzi (Foto James R)

Yabitangaje ejo hashize mu nama ya 50 y’ibihugu 11 bigize agace ko mu ihembe rinini ry’Afurika (GHACOF 50) iteraniye i Kigali, iri kuganira uko mu rwego rw’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo, umugore yarushaho kugira uruhare mu gukoresha amakuru y’iteganyagihe kugira ngo agire uruhare mu kongera ubukungu bw’umuryango n’igihugu.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Semafara yagize ati “Nubwo abagore mubona ari bo akenshi bakora imirimo yo mu rugo ariko usanga iby’amakuru y’iteganyagihe batarabigiramo uruhare. Ubwo rero iyo ubyirengagije uba wirengagije byinshi kuko ari bo bafite ibikorwa bizamura ubukungu bwinshi.

Usanga abagore ari bo baba bari mu mirimo akenshi, abagabo bakajya mu bindi ariko iyo baje muri ubwo buryo bwo gukoresha amakuru y’iteganyagihe byongera umusaruro ndetse no kwizera uburyo ubukungu bwacu bwafata isura nziza”.

Umuyobozi mukuru w’Umuryango mpuzamahanga uhuza ibigo by’iteganyagihe (WMO), Dr. Assia Alexieva yavuze ko bamaze kubona ko imihindagurikire y’ibihe itagira ingaruka zimwe ku bagore n’abagabo kuko bakora imirimo itandukanye muri sosiyete babarizwamo byaba biterwa n’umuco cyangwa ibindi bituma batari ku rwego rumwe mu ikoranabuhanga n’abagabo cyangwa imyigire imwe.

Ati “Twizera ko ari ingirakamaro ko amakuru y’iteganyagihe abonwa bingana hagati yabo, bakagira uruhare rungana mu kuyageraho no kuyakoresha”.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Biruta Vincent, wafunguye ku mugaragaro iyi nama y’iminsi ibiri, ejo hashize tariki ya 27 Kanama 2018, yavuze ko ibiganiro nk’ibyo ku iterambere ry’amakuru y’iteganyagihe bituma ibihugu bibasha kumva neza aho ibijyanye n’iteganyagihe bihurira n’iterambere ry’ibikorwa by’ubukungu.

Yagaragaje ko nk’u Rwanda ibiganiro nk’ibyo byagiye bigira impinduka zigaragara mu kuvugurura uburyo bwo gutangaza amakuru ku gihe no kuyumva, birimo no gutanga amakuru y’iteganyagihe mu gihe gito gishoboka kandi bikarushaho kugira uruhare mu guhindura byinshi.

Umuyobozi w’Umurango uhuza Guverinoma z’ibihugu mu iterambere mu bijyanye n’amakuru y’iteganyagihe no kuyakoresha (IGAD), Dr.  Guleid Artan, yavuze ko amakuru y’igihembwe gishize k’impeshyi yahuye n’uko bayateganyaga mu bihugu bitandukanye kandi n’iki gihembwe gikurikira gifite uko kizaba kuri buri gace.

Ati “Iki gihembwe, kiva mu Kwakira kugeza mu Kuboza, kizaba kiza ku bihugu biri mu murongo mbariro w’Isi ‘Equatorila Sector’ birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya, Somalia igice cyo hepfo n’Iburasirazuba bwaho kuko ari igihembwe k’imvura.”

Usibye ibijyanye n’ubwuzuzanye mu kubona amakuru y’iteganyagihe, abahanga bateraniye muri iyi nama bari kwiga uburyo bwo kongera ubufatanye kugira ngo abo ibikorwa byo gusakaza amakuru y’iteganyagihe bireba n’ababikora bumvikane bakore bimwe kandi bigire akamaro, bifashe ababikoresha mu gufata ibyemezo cyane cyane nk’ibyerekeye ubuhinzi.

Biteganyijwe ko kuri uyu munsi wa kabiri w’iyi nama ari bwo hatangazwa uko amakuru y’iteganyagihe y’igihembwe cy’umuhindo gitangira mu kwezi kwa Nzeri mu Rwanda, kigatangira mu Kwakira mu rwego rw’Akarere k’ihembe rinini ry’Afurika, aza gutangazwa bijyanye n’ibipimo byafashwe ku rwego rwa buri gihugu n’akarere.

Ibihugu biteraniye mu Rwanda bigize ihembe rinini ry’Afurika birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi Tanzania, Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Somalia, Sudani na Sudani y’Epfo.