Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Meteo Rwanda yasobanuye uburyo iteganyagihe ari ingenzi mu igenamigambi

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 16-05-2019 saa 13:26:18
Mugunga Mbati Mathieu, Umuyobozi Wungirije mu ishami ry’Iteganyagihe

Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), gitangaza ko iteganyagihe rifasha abantu mu birebana no gutegura igenamigambi ry’imikorere yabo.

Gusa usanga bamwe mu baturage bagaragaza ko badasobanukiwe neza serivisi zitangwa na kiriya kigo, bakavuga ko nta wagendera ku makuru gitanga ngo akore igenamigambi rigendeye ku bihe.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Mugunga Mbati Mathieu, Umuyobozi wungirije mu Ishami ry’Iteganyagihe atanga urugero rw’abantu bashinzwe kubaka kuko ari akazi gasaba kumenya ibihe by’ikirere uko bihagaze, kugira ngo bitababangamira.

Abisanisha n’abantu bakora ingendo z’indege bagomba kubaha iteganyagihe rijyanye nibura n’isaha imwe, amasaha atatu, kugira ngo bibafashe.

Yagize ati: “Umuntu avuye hano akajya i Nairobi, ntiyahaguruka hano atabanje kumenya iteganyagihe, kuko mu kirere habamo ibintu bitandukanye bishobora guteza impanuka y’indege, bityo iteganyagihe rifasha abayobora indege”.

Abahinzi na bo ngo bahabwa iteganyagihe ry’amezi atatu kugira ngo bakorere ku igenamigambi rikwiye, bamenye ibihe by’imvura cyangwa izuba bituma babasha gutegura neza gahunda zabo.

Mbati avuga ko iteganyagihe risaba ko umuntu akurikirana buri kanya, umunota ku wundi kugira ngo ubishinzwe abashe kubona impinduka.

Kugeza ubu muri rusange, iteganyagihe Ikigo k’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere gitanga riba riri ku kigereranyo (probabilité ) cya 85% ari na yo mpamvu babyita iteganyagihe.

Ibishingirwaho mu kugena ibipimo by’imvura

Ubuyobozi bwa Meteo bugaragaza bimwe mu bishingirwaho mu kugena ibipimo by’imvura yaguye ndetse n’uko igenda itandukana bitewe n’ibihe cyangwa imiterere y’ahantu.

Mugunga Mbati Mathieu, avuga ko ibipimo bitangwa hashingiwe ku byo babonye byatanzwe n’ibyuma biri hirya no hino mu gihugu, aho abakozi bapima buri minota 10 bakohereza ibipimo ku kicaro gikuru.

Avuga ko hari izindi sitasiyo zipima bitagombeye ko zikoreshwa n’umukozi kuko zikoresha zigatanga ibipimo.

Muri rusange atangaza ko Meteo Rwanda ifite za sitasiyo 304 zipima ibipimo bitandukanye birimo ubushyuhe, ububobere n’imvura, ariko muri ibyo byose usanga abaturage bafitiye amatsiko kumenya uko iby’imvura bimeze.

Kuba hari abantu batizera iteganyagihe, Mbati agira icyo ababwira ati: “Abantu bakunze gushidikanya ku mikorere y’iteganyagihe nababwira ko badakwiye kugira impungenge kuko dusanzwe dutanga iteganyagihe dukurikije uko ahantu hateye, urugero nka hano i Kigali, ibihe by’i Nyamirambo na Remera nta bwo aba ari bimwe. Iyo tugiye gukora iteganyagihe twebwe twifashisha hariya hantu hose, tugatanga iteganyagihe, ugasanga imvura iguye i Nyamirambo, ahandi ntiyahaguye. Ibi ntibivuze ko twabeshye, kuko iyo umuyaga uri guhuha ushobora kugira aho ugarukira ugasanga imvura igarukiye aho. Kandi iteganyagihe dutanga riba riri kuri 85% ari na yo mpamvu tubyita iteganyagihe.”

Mbati yasobanuye ko iteganyagihe ubusanzwe ari uburyo bw’ikoranabuhanga bwifashisha ibikoresho kabuhariwe byabugenewe birimo za saterite kugira ngo bafashe abaturage kumenya uko bategura gahunda zabo bafite amakuru y’ikirere.

Agira ati: “Iteganyagihe kugira ngo turikore, twifashisha ibintu bitandukanye. Twifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga, twifashisha ibipimo byacu bifata ku byuma bya saterite, twifashisha ibikoresho byacu tugira hano mu gihugu hose. Tukaba dufite za sitasiyo zitwoherereza ibipimo byihuse. Iyo bigeze hano turabisesengura kugira ngo dutange iryo teganyagihe”.

Akomeza agira ati: “Tugira n’izindi sitasiyo twakwita mu rurimi rw’Igifaransa Manuel, abantu baba bari hirya no hino ku za sitasiyo baduha ibipimo. Iyo bigeze hano ni byo twifashisha ndetse n’ibyo tuba twahawe na za saterite bigatuma tuboneraho gukora isesengura kugira ngo tugere ku iteganyagihe”.

Kugeza ubu, ngo bafite ubushobozi bwo gukora iteganyagihe ry’iminota 10 cyangwa 30, isaha imwe, amasaha atatu, umunsi, iminsi itatu, iminsi itanu, iminsi icumi, ukwezi, amezi atatu.

Mugunga avuga ko mu gihe imvura iguye iminsi 3 yikurikiranya bigatanga Mirimetero ziri hagati ya 20-30 mu bice birimo ubutaka bworoshye, aribwo Meteo Rwanda itangira kubwira abahinzi guhinga kuko buba bwasomye, bitandukanye n’uko muri Kirehe ishobora kugwa iyo minsi ntiyinjire mu butaka ahubwo ugasanga yatembye bitewe n’ahantu uko hateye.

Uburyo imvura igenda itandukana bitewe n’ahantu nkuko abisobanura, mu Rwanda imvura iboneka bitewe n’imiterere n’igihembwe, kuva muri Werurwe kugeza mu kwezi kwa Gicurasi kurangira, ni bwo haba hari imvura nyinshi mu gihugu ariko ikagenda isumbana bitewe n’ahantu.

Ati: “Imvura yaguye i Kamembe, i Musanze n’iyaguye i Busogo, i Kirehe cyangwa i Nyagatare biba bitandukanye ariko hose tuba dufite imibare. Kuva i Kamembe uzamuka i Rubavu kenshi mu mwaka baba bafite Mirimetero ziri hejuru ya 1500, ariko hari igihe bijya hasi cyangwa hejuru bitewe n’ikirere uko giteye. Mu gihe mu bice by’Iburasirazuba byakabije bitajya birenza Mirimetero zibarirwa muri 900 cyangwa 1000”.

Mugunga avuga ko iryo tandukana ry’ibipimo ari ryo ryatumye Meteo Rwanda igenda ishyira za sitasiyo ahantu hatandukanye kugira ngo harebwe uko ikirere kiba kimeze, uko imvura igwa n’ibipimo itanga.

Mugunga asobanura ko iyo batanga ibipimo by’imvura ishobora guteza imyuzure hatarebwa imvura y’umunsi umwe ahubwo bareba uko imvura yaguye mu minsi ishize mu gihe k’iminsi 10 cyangwa ukwezi.

Ati: “Hari ubwo imvura igwa iminsi 2 igahagarara icyumweru nyuma ikazongera iyo nta kibazo. Ariko muri Gakenke bitewe n’ubutaka n’imisozi iyo imvura iguye iminsi 3 ibiza biraboneka. Ubundi mu Rwanda imvura nziza ikenewe n’uko mu Majyaruguru, mu Burengerazuba mu gihembwe imvura ya mirimetero 450 iba ihagije kandi ikagwa mu mezi 3 aba yateganyijwe.”

Mugunga avuga ko hari intambwe imaze guterwa mu gukorana n’abahinzi binyuze muri MINAGRI kugira ngo babashe kumenya amakuru ndetse Meteo ikaba yarashyizeho umuyoboro anyuzwamo.

Meteo ikaba isaba Abanyarwanda gukomeza gukurikirana amakuru y’iteganyagihe, gufata ingamba zo gukoresha amazi neza mu gihe k’imvura.

Ashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda uburyo yakoze ibishoboka byose kugira ngo Iteganyagihe ry’u Rwanda rihabwe ingufu, igura ibyuma bigezweho kugira ngo hage habonwa izo mpinduka kuko kugeza ubu u Rwanda rufite ubupimiro hirya no hino bwohereza ibipimo buri minota 15 bwohereza n’ibipimo bivuye hirya no hino ku isi.

 

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.