Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Meteo Rwanda yashyize ahagaragara ibijyanye n’imvura y’Itumba 2018 B

Yanditswe na admin

Ku ya Feb 22, 2018

Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Metheo Rwanda) kiratangaza ko imvura  y’Itumba ( Werurwe, Mata, na Gicurasi) rya 2018 izaba ihagije nk’isanzwe igwa mu bihe byiza.

John Ntaganda Semafara, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Ubumenyi bw’ikirere ( Foto James R. )

Ibi byagarutsweho na John Ntaganda Semafara, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Ubumenyi bw’ikirere tariki 21 Gashyantare 2018  aho yavuze ko impuguke mpuzamahanga n’iz’Akarere k’Iburasirazuba n’Ihembe ry’Afurika mu by’ubumenyi bw’ikirere zahuriye i Nairobi muri Kenya  mu kigo cya ICPAC ( IGAD Climate Prediction and Application Center)  kuva tariki ya 5 kugeza tariki ya 10 Gashyantare 2018, hagamijwe kwiga no gusesengura ibipimo by’imvura n’ubushyuhe  by’igihe kirekire cyashize k’imyaka 30 mu bihugu  10 by’akarere birimo u Burundi, Djibuti, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Somalia, South Sudan, Tanzania na Uganda).

Ibigo by’ubushakashatsi bitandukanye  byo ku Isi no mu karere byitabiriye izo nama, nyuma yo kungurana ibitekerezo ngo izi  mpuguke zageze  ku mwanzuro w’ikegeranyo k’iteganyagihe ry’Itumba rya 2018 ku migwire y’imvura mu karere ka IGAD n’ak’ibiyaga bigari u Rwanda ruherereyemo.

Semafara yagize ati:“Haherewe kuri icyo kegeranyo k’imigwire y’imvura mu karere, n’ibipimo by’imvura n’ubushyuhe byo kuri sitasiyo zo mu gihugu cyacu mu gihe k’imyaka 30 ishize, iby’ubushyuhe bw’amazi y’inyanja ya Pasifika, iy’Ubuhinde n’iy’Atalantika, dukurikije kandi isesengura ry’ibipimo bituruka ku runyurane rw’imiyaga ifata Akarere k’Afurika yo hagati, iy’Iburasirazuba n’iy’ihembe ry’Afurika dusanga imvura y’itumba 2018 izaba igabanyijemo ibyiciro bitatu bikurikira: Imvura isanzwe: igipimo k’imvura isanzwe igwa mu bihe byiza ni igipimo mpuzandengo kiri hagati ya milimetero 250 na 430 y’igiteranyo k’imvura yapimwe mu mezi y’itumba kuri sitasiyo. Imvura nyinshi: Ni imvura iri hejuru ya milimetero 430 y’igiteranyo k’imvura yapimwe kuri sitasiyo mu mezi atatu y’itumba. Imvura nkeya : ni imvura iri munsi ya milimetero 250 y’igiteranyo k’imvura yapimwe kuri sitasiyo mu mezi atatu y’itumba.”

Semafara avuga ko haherewe kuri ibi byiciro, ndetse no ku miterere ya buri karere mu Rwanda imvura y’itumba izaba iteye itya “Mu Ntara y’Amajyaruguru ( Musanze, Burera, Gicumbi, Rulindo na Gakenke), Amajyepfo y’Intara y’Iburengerazuba (Rusizi na Nyamasheke); Intara y’Iburasirazuba ( Agace gato ka Nyagatare na Gatsibo byegereye Intara y’Amajyaruguru) bizagira imvura nk’isanzwe igwa mu bihe byiza by’itumba ishobora kwiyongera ikaba nyinshi.

Ni mu gihe Umujyi wa Kigali (Kicukiro, Nyarugenge na Gasabo), Intara y’Amajyepfo( Nyamagabe, Huye, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Gisagara, Kamonyi na Nyaruguru), Intara y’Iburasirazuba ( igice kinini cya Nyagatare, Igice kinini cya Gatsibo, Ngoma, Bugesera, Kayonza, Rwamagana na Kirehe); Intara y’Iburengerazuba( Rubavu, Rutsiro, Nyabihu, Ngororero na Karongi) hateganyijwe imvura nk’isanzwe igwa mu bihe byiza by’itumba ishobora kuba nkeya.

Itangira n’irangira ry’imvura y’Itumba

Semafara avuga ko muri rusange igihembwe k’imvura y’itumba ry’umwaka wa 2018 cyatangiye kare ugereranyije n’imyaka ishize, kikaba cyaratangiye mu cyumweru cya gatatu cya Gashyantare 2018 mu Rwanda hose. Asobanura ko ibyo  byatewe ahanini n’inkubi y’umuyaga yabaye mu nyanja y’u Buhinde muri Mutarama 2018 .

Avuga ko imvura y’itumba izatangira gucika mu cyumweru cya nyuma cya Gicurasi 2018 kugeza mu cyumweru cya mbere cya Kamena 2018.

Bitewe n’uko igice kinini k’igihugu kizagusha imvura iringaniye ariko ishobora kuba nkeya Dr. Ndabamenye Telesphore, Umuyobozi muri  RAB ushinzwe ibikorwa byo kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa arasaba abahinzi gutangira gutera imyaka bagahinga ibihingwa bimara igihe gito mu murima kandi bagategura uburyo bashobora kuzajya buhira. Ahamya ko gukoresha amakuru bahabwa na Meteo byatumye umusaruro urushaho kwiyongera.

Meteo Rwanda nayo irasaba Abaturarwanda bose muri rusange ko byaba byiza begereye impuguke zikora imirimo itandukanye, cyane cyane abakora mu buhinzi n’ubworozi bakabagira inama ku bijyanye n’ingamba zikwiye gufatwa n’uko abantu bakwiye kwitwara no gushyira mu bikorwa ibikubiye muri iki kegeranyo k’imvura y’Itumba rya 2018.