Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Meteo Rwanda: Imvura y’umuhindo izaba ihagije mu gihugu

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Sep 1, 2018

Ikigo k’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko muri iki gihembwe cy’umuhindo (kuva none Nzeri kugeza mu Kuboza 2018) hateganyijwe imvura ihagije ariko mu bice bimwe na bimwe byiganjemo iby’uburengerazuba bikazagwamo imvura ihagije ariko iziyongera ahandi ishobora kuzagabanuka.

Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Ntaganda John Semafara (Foto James R)

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Ubumenyi bw’ikirere Meteo Rwanda, John Ntaganda Semafara, mu kiganiro n’itangazamakuru ejo hashize tariki ya 31 Kanama 2018, yavuze ko imvura y’umuhindo iteganyijwe izaba ihagije nk’isanzwe igwa mu bihe byiza, igihembwe cy’umuhindo kikazamara iminsi 90.

Ati “Igipimo k’imvura isanzwe mu bihe byiza ni igipimo mpuzandengo kiri hagati ya milimetero 490 na 540 Iburengerazuba, 290 na 350 Iburasirazuba, 450 na 510 Amajyaruguru, 390 na 470 Amajyepfo, 290 na 360 Umujyi wa Kigali. Ibi biraterwa ahanini n’uko ubushyuhe bwo mu nyanja ngari bugenda bwiyongera”.

Ahateganyijwe imvura ihagije ariko ishobora kuziyongera ni mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Nyabihu, Rulindo, Gakenke, Musanze, Amajyaruguru ya Muhanga, Iburasirazuba bwa Nyagatare na Gatsibo.

Ahateganyijwe imvura ihagije ariko ishobora kugabanuka ni mu karere ka Ngoma, Kireke, Kayonza, Rwamagana, Nyarugenge, Gasabo, agace k’amajyepfo ka Muhanga, Nyagatare na Gatsibo.

Umuyobozi mu kigo Meteo Rwanda ushinzwe iteganyagihe n’uko rishyirwa mu bikorwa, Tahirwa Anthony, yavuze ko byari biteganyijwe ko imvura y’umuhindo itangira kugwa hafi ku itariki ya 5 Nzeri ariko byagaragaye ko imvura yatangiye mu kwezi dusoje kwa Kanama bitewe n’impamvu zitunguranye.

Ati “Witegereje ibyabaye umwaka ushize, 2018 dusa n’aho tutigeze tugira igihe cy’akazuba, twarangije igihembwe cy’ukwezi kwa kenda kugeza mu kwa 12 imvura yagiye gusa nk’irangira hazamo za serwakira mu nyanja y’u Buhinde bituma imvura ikomeza.

Hari igihe nk’icyo ng’icyo kijya kibaho ugasanga nta gihe k’izuba kigaragayeho. Ni ko byagenze no mu minsi ishize habaye isangano ry’imiyaga n’ubuhehere bw’imyuka bwinshi mu kirere cyacu no mu karere k’Iburasirazuba tugusha imvura”.

Muri rusange, mu gihugu hose imvura y’umuhindo iteganyijwe gutangira mu cyumweru cya 2 cya Nzeri kugeza mu cyumweru cya 2 cy’Ukwakira uhereye mu Burengerazuba ukageza mu Burasirazuba.

Imvura y’Umuhindo iteganyijwe gutangira gucika guhera mu cyumweru cya 3 cy’ukwezi k’Ukuboza 2018 kugeza mu cyumweru cya 1 cya Mutarama 2019 uhereye Iburasirazuba ugana Iburengerazuba.

Ikigo Meteo Rwanda cyaboneyeho gusaba inzego za Leta zose, imiryango idaharanira inyungu, imishinga itandukanye ikorera mu Rwanda, amasosiyete y’abikorera ku giti cyabo ndetse n’Abaturarwanda bose ko bakwiriye gushingira kuri iryo teganyagihe bagafata ingamba zigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kwirinda no gukumira ibiza, kwirinda no gukumira indwara, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ibikorwa by’amazi no kongera ingufu z’amashanyarazi n’ibindi bikorwa bifitiye igihugu akamaro.