Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Meteo Rwanda: Amakuru dutanga yizewe ku kigero kiri hejuru ya 70%

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Oct 14, 2018

Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, kirasobanura ko iteganyagihe atari ingengabihe, bityo amakuru gitanga aba yizewe ku kigero kiri hejuru ya 70% ari na yo mpamvu babyita iteganyagihe.

Mbati Mugunga Mathiew, Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe Iteganyagihe mu Meteo Rwanda, avuga ko iteganyagihe rigira uruhare mu gufasha abantu kugira ngo bagene igenamigambi ry’imikorere yabo.

Mbati avuga ko amakuru yabo bayabona amasaha 24/24, bakayatanga umunsi ku munsi, ngo hari n’irindi teganyagihe batanga mu minsi itatu, iminsi itanu, iminsi 10, no mu gihembwe kandi ngo buri munsi ni ko bibutsa amakuru y’ibipimo by’ibyo bari batanze mu minsi ishize.

Uretse ibyo, ngo iyo hari igihindutse, avuga ko bahita babimenyesha abantu hakiri kare kugira ngo na bo bafate ingamba barebe ukuntu babyitwaramo.

Bamwe mu baturage barimo Munyeshuri Flugence, wo mu Murenge wa Kabare, Akarere Kayonza bavuga ko hari ubwo bahabwa amakuru na Meteo Rwanda avuga ko imvura izagwa ariko bagategereza amaso agahera mu kirere ahubwo hakava izuba.

Kuri iki kibazo, Mbati yagize ati “Ibintu twatangaje habayemo impinduka nke cyane kuko twatangaje ko imvura izatangira kugwa mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa kenda, byarabaye ahantu twavuze imvura yaraguye, n’ahandi hantu twavuze ko imvura izagwa mu cyumweru cya kabiri mu kwezi kwa 10 naho imvura yatangiye kugwa kandi abaturage bakomeze bagire ikizere kuko dufite imvura kandi tuzakomeza tugire imvura kandi imvura izaba ihagije mu kwezi kwa 10.”

Mbati Mugunga Mathiew, Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe Iteganyagihe mu kigo k’Igihugu Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere ( Ifoto Rose M)

Akomeza agira ati “Abaturage bo mu burasirazuba kuri ubu batangira bagahinga nta kibazo muri uku kwezi dufite imvura ntizaba nyinshi iburasirazuba ariko imvura irahari yabafasha mu kazi kabo ka buri munsi.”

Akomeza avuga ko muri iki gihembwe k’ihinga 2019 A hari ubwo imvura igwa umunsi umwe, iminsi ibiri, igahita ihagarara nk’indi minsi itatu, ariko ngo nubwo bimeze bityo asaba abantu kutagira impungenge kuko imvura ihari ihagije.

Ati “Uko twari twateganyije iteganyagihe haje kuzamo kidobya, hari imiyaga iva mu butayu bw’amagepfo ya Libiya, ubutsikame bw’umwuka bwaraje muri aka karere, butuma rya sangano ry’imiyaga isanzwe ibaho muri iki gihe bita umurongo habaho ikererwa ryo kugira ngo imvura igwe muri aka karere ariko kuri ubu iyo miyaga yatangiye kugabanuka imvura nayo yatangiye kugwa hakaba n’ubundi buryo buri mu nyanja y’u Buhinde igaragaza y’uko imvura izagenda neza nk’ukuntu twari twabiteganyije.”

Asaba abantu gufata ingamba zirenze izisanzwe, umuntu ufite igisenge k’inzu kitameze neza agashaka ukuntu yafunga igisenge ke kugira ngo inzu itaguruka cyane cyane ku bantu batuye mu manegeka bikaba byaba byiza bimutse kugira ngo inkangu itabatwara.