METEO: Imvura y’itumba izaba iri hagati ya mm 390 na mm 510

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 19-02-2019 saa 15:21:35
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, Gahigi Aimable

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) Gahigi Aimable, atangaza ko imvura y’itumba izaba iri hagati ya mm 390 na mm 510, igihembwe k’ihinga kikazatangirana n’impera z’ukwezi kwa Kabiri mu bice bimwe, ahandi kikazatangirana n’intangiriro za Werurwe.

Uyu muyobozi yavuze ko iteganyagihe ry’imvura y’itumba izaba nyinshi mu turere tugize intara yose y’amajyaruguru, Umujyi wa Kigali, igice kinini k’intara y’uburengerazuba, igice k’intara y’Intara y’Amajyepfo nka Ruhango, Kamonyi, Muhanga na Nyamagabe.

Muri rusange mu Ntara y’uburasirazuba hateganyijwe imvura iringaniye uretse mu Karere ka Kirehe, igice cy’amajyepfo cy’akarere ka Ngoma na Bugesera ndetse n’akarere ka Gisagara n’amajyepfo y’akarere ka Rusizi hateganyijwe imvura nke.

Gahigi avuga ko ikegererenyo k’imvura nyinshi iri hejuru ya mm 510, imvura ihagije izaba iri hagati ya mm ya 390 na mm 510 naho imvura nke izaba iri munsi ya mm 390.

Ati “Dushingiye kuri iri tegenyagihe turasaba inzego zose gushingira kuri iri teganyagihe mu gufata ingamba zihagije kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kwirinda no gukumira ibiza, kwirinda no gukumira indwara, kurengera ibidukikije, gufata neza imiyoboro y’amazi n’ibindi bikorwa bifitiye igihugu akamaro.”

Gahigi yasabye kandi abakora ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi n’abandi kwegera inzego bakorana mu kubashishikariza uko bashobora gukoresha amakuru y’iteganyagihe ngo babashe gukora neza imirimo yabo.

Ku bijyamye n’ibiza bishobora kuboneka mu gihugu, Gahigi avuga ko ingano y’imvura itagaragaza ahazaba ibiza, ahubwo ngo biterwa n’imiterere y’ubutaka buhari, n’uburyo ibikorwaremezo bihagaze muri ibyo bice.

Avuga ko hakenewe andi makuru kugira hakorwe isesengura ry’ahashobora kuba ibiza, ngo naho ubundi ingano y’imvura ntaho ihurira n’ibiza bishobora kuhaba.

Gahigi avuga ko amakuru y’itegayagihe akwiye kwizerwa n’inzego zose kuko bafite ibikoresho bihagije bipima imvura izagwa ndetse ukuri kw’aya makuru kukaba kubarirwa hejuru ya 80% kandi yibutsa ko iyo havuzwe imvura izagwa bitavuga ko izagwa buri munsi.

Dr. Bucagu Charles, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo k’Igihugu cyo guteza imbere ubuhinzi n’Ubworozi, avuga ko igihembwe k’ihinga kitazatangirira rimwe mu gihugu hose, ko hari ibice bimwe na bimwe kizatangira kare mu bindi gitangira inyuma gato bitewe n’imvura iteganywa muri ibyo bice.

Yavuze ko aya makuru afasha cyane mu rwego rw’ubuhinzi kuko bituma basobanurira abaturage igihe cyo gutangira gutera kuko bituma bagira inama abahinzi n’aborozi hirya no hino mu gihugu.

Ku bice biteganywa kuzagwamo imvura nke, Dr. Bucagu avuga ko bazasaba abahinzi guhinga imbuto ibasha guhangana n’izuba cyangwa imbuto yera vuba kugira ngo imvura itazacika batareza.

Ati “Tuzasaba abahinzi baherereye mu turere duteganyamo imvura nke kuzahinga imbuto yihanganira izuba cyangwa imbuto yera vuba, tuzasaba kandi abahinzi baherereye muri utwo duce kwitegura kuhira mu gihe imvura izaba icitse hakiri kare.”

Dr. Bucagu avuga ko aho igihembwe k’ihinga kizihuta gutangira kizatangirana n’impera za Gashyantare, ahandi kikazatangira mu ntangiriro za Werurwe.

Imvura nyinshi iri hejuru ya mm510 iteganywa muri turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyabihu, Ngororero, igice cy’Akarere ka Nyamasheke, igice kinini cy’akarere ka Nyamagabe, Akarere ka Musanze, Burera, Gakenke Rulindo, Gicumbi, Muhanga, Kamonyi, igice kinini cy’akarere ka Ruhango, igice kinini cy’akarere ka Nyamagabe, Akarere ka Nyarugenge, Kicukiro, Gasabo Rwamagana, igice kinini cy’Akarere ka Gatsibo na Nyagatare n’amajyaruguru y’Akarere ka Bugesera.

Akarere ka Gatsibo, Nyagatare, igice cy’akarere ka Ngoma, igice cy’akarere ka Ruhango na Nyanza, igice cy’Akarere ka Bugesera, igice cya Nyaruguru, igice cy’akarere ka Rusizi n’igice cy’akarere ka Nyamasheke hateganyijwe imvura ihagije.

Naho akarere ka Kirehe, igice cy’akarere ka Ngoma na Bugesera hazaboneka imvura nke.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.