Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
24°C
 

Meteo igiye kwifashisha ibimenyetso by’amabara amenyesha ahari ibiza bikomeye

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Sep 7, 2018

Umuyobozi mu kigo k’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda) ushinzwe iteganyagihe n’uko rishyirwa mu bikorwa, Tahirwa Anthony avuga ko mu rwego rwo kurushaho kuburira Abanyarwanda b’ingeri zose ku biza bishobora kubatungura mu gihe runaka bitewe n’aho batuye, hagiye gukoreshwa uburyo bwo kugaragaza amabara aranga ahantu hashobora kuba ibiza, abahatuye bakitegura mbere gufata ingamba.

Twahirwa Anthony, Umuyobozi ushinzwe iteganyagihe n’uko rishyirwa mu bikorwa mu kigo Meteo Rwanda

Twahirwa asobanura ko ari igikorwa bafatanyijemo na Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’impunzi (MIDIMAR), n’Umuryango utabara imbabare Croix-Rouge, kigamije kuburira abatuye mu duce tuzwiho kugira ibiza cyane mu rwego rwo kubaburira ku bigiye kuba.

Ati “Ni igikorwa cyo kuburira dukoresheje ibyapa, bifite amabara aranga nk’ibyapa ry’ibirunga; icyapa tukagishinga ahantu tubona hakunze kuba ibiza noneho tugahugura abantu bahegereye. Niba tuvuze tuti haraza kuzura tukahashyira akadarapo kajyanye n’iryo bara kuri ibyo byapa.

Icyo gitekerezo kiracyahari turashakisha uburyo twagikoramo kugira ngo abantu tubaburire bijyanye n’impinduka z’ikirere, uko zizajya ziba ziteye.”

Yakomeje asobanura ko uwo mushinga urimo gukorwa ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP)   kugira ngo bizafashe abantu mu ngeri zose, baba abazi gusoma n’abatazi gusoma kubona amakuru y’iteganyagihe ari benshi.

“Icyari kigamijwe, nk’abantu batazi gusoma nibura yabona ibara ry’idarapo riri hejuru y’icyo cyapa akamenya amakuru ajyana haramutse hari impinduka z’ikirere ziza kuba.

Urumva ko yaba uzi gusoma, utazi gusoma n’izindi ngeri zitandukanye, turashaka kugira ngo bose babone amakuru uko bikwiye, ku gihe bityo bafate ibyemezo byizewe kandi bibafitiye akamaro.”

Mu yindi mishinga Ikigo Meteo kivuga ko gifite muri gahunda, yo kumenyesha amakuru ku bantu b’ingeri zose irimo n’uwo kugeza amakuru ku rwego rw’utugari mu gihugu hakoreshejwe kubamenyesha uko amakuru y’umunsi ari bube yifashe ku bijyanye n’iteganyagihe. Ibi na byo bikazarushaho gufasha abaturage by’umwihariko abahinzi kurushaho gukora ubuhinzi bugendeye ku makuru y’iteganyagihe.

Ministeri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi igaragaza ko guhera mu kwezi kwa Mbere kugeza mu kwezi kwa Gatandatu 2018, ibiza byatwaye ubuzima bw’abantu 222, bisenya inzu 14 491 mu duce dutandukanye tw’igihugu; hari ayasenyutse mu buryo bwa burundu n’ayasenyutseho gato. Ibihingwa birimo ibigori, urutoki, ibishyimbo, umuceri n’ibindi byangiritse mu turere dutandukanye ni hegitari ibihumbi 8 978.

Mu bikorwa remezo, hari imihanda ihuza uturere n’ihuza intara ndetse n’imihanda mikuru; hasenyutse ibiraro 49, amatungo 754 yishwe n’ibiza cyane cyane bikomotse ku nkuba.