Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Menya uko wateka umuceri urimo inyama ziseye

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 19-07-2019 saa 14:14:41
Umuceri urimo inyama ziseye

Hari uburyo butandukanye bwo guteka umuceri; wawuteka wonyine, ushobora kuwuvanga n’andi mafunguro cyangwa ugashyiramo ibirungo, wanawugabura washyizemo inyama ziseye.

Ku bijyanye n’iri funguro, Imvaho Nshya yaganiriye na Niyonshuti Clémence ukora ibijyanye no guteka mu Karere ka Kicukiro, avuga ko umuceri wawutegura mu buryo butandukanye bigatuma utarambirana mu gihe uwuteka kenshi.

Yagize ati: “Bumwe muri ubwo buryo ni ukuwushyiramo inyama ziseye, kandi uwutegura ku meza usa neza”.

Yasobanuye ko ugiye nko gutekera abantu 4, utegura g 600 z’inyama ziseye, ibitunguru 3, ibirahure 3 by’umuceri, “Sauce Tomate”, inyanya nka 4 ukataguramo uduce duto cyangwa ukazisya (ingero zigenda zihinduka bitewe n’uburyo ukunda ibirungo), amavuta make, ubishatse utegura n’agasenda.

Avuga ko nyuma yo kwiyegereza ibikoresho bikenewe, uteka umuceri mu buryo busanzwe, ku rindi ziko ugakaranga igitunguru na za nyama, ugashyiramo Sauce Tomate, ugenda ugaragura, ugashyiramo inyanya, ugakomeza kugaragura kugeza igihe ubona ko bihiye neza.

Umuceri na wo iyo umaze gushya uwuvanga n’inyama, ukagaragura umwanya muto biri ku muriro, bigahwana neza. Ifunguro urigabura rigishyushye.

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

One Comment on “Menya uko wateka umuceri urimo inyama ziseye”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.