Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Menya uko bategura umurima wa Push Pull

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 17-07-2019 saa 07:33:46
Gasirikare Thacien, umuhinzi ukoresha ikoranabuhanga rya Push Pull mu murenge wa Gatunda

Push Pull ikorwa haterwa urubingo k’umuzenguruko w’ibigori kugira ngo bifate nkongwa ndetse na nkongwa idasanzwe kugira ngo itajya mu yindi mirima ikangiriza ibigori.

Ntagungira Donati, Agoronome mu muryango ‘Food For the Hungry Rwanda’ asobanura ko urubingo cyangwa ivubwe byifitemo ubushobozi bwo gukurura nkongwa na nkongwa idasanzwe kandi igatuma idakomeza kubyara.

Avuga ko nkongwa cyangwa nkongwa idasanzwe iyo igeze ku rubingo itongera kwiyongera.

Umuvumburankwavu watewe hagati y’imirongo ibiri y’ibigori itanga umwuka utuma iyo nkongwa cyangwa nkongwa idasanzwe ihunga ikajya ku rubingo cyangwa ivubwe yatewe ikagumaho kandi ikahapfira itongeye gutera amagi.

Umuvumburankwavu kandi wongera ubwiza bw’ubutaka, ukarinda kurisuka ko yakwirakwira mu murima kuko umuvumburankwavu wifitemo ubushobozi mu mizi yawo bwo gutuma kurisuka idakura ngo yangize imyaka.

Yagize ati: “Iyo ukoresheje ubu buryo bwa Push Pull ubona umusaruro uhagije w’ibigori kandi ukabona n’ubwatsi bw’amatungo bityo, inka nticwe n’inzara.”

Uko bategura umurima wa Push Pull

Ntagungira avuga ko ari ngombwa guhinga umurima mbere y’uko imvura igera hasi, kuringaniza intabire mbere y’uko imvura igera hasi ari nyinshi.

Imbuto z’umuvumburankwavu ngo ni ngombwa kuzitegura neza kuko ngo aba ari ntoya cyane. Umuhinzi ngo agomba gukoresha imambo, imigozi ndetse na metero kugira ngo hapimwe ubuso busabwa kugira ngo haterwe push pull ubuso bungana na m30 × 30.

Gutera

Gutera urubingo ku muzenguruko w’umurima w’ibigori. Byibuze ngo imirongo 2 y’urubingo ngo ni ngombwa. Gusa, umuhinzi ngo ashobora gushyiraho imirongo myinshi bitewe n’ubuso ashaka guhingaho ibigori cyangwa umubare w’inka afite. Intera ngo igomba kuba ingana na cm 75 hagati y’imirongo na cm 75 mu murongo w’ibigori.

Ku birebana n’ibipimo by’urubingo bishyirwaho ikiyiko 1 k’ifumbire mvaruganda (superphosphate) cyangwa amashyi atatu y’ifumbire y’imborera muri buri mwobo mbere y’uko utera urubingo.

Umuhinzi atera urubingo rufite amaso atatu kugira ngo amaso 2 age mu butaka cyangwa agatera ibitsinsi bibiri mu nyuma agatwikiriza itaka.

Gutera ibigori

Umuhinzi ngo agomba gutera ibigori mu murima yamaze guteramo urubingo, agatera ibigori hagati y’imirongo y’umuvumburankwavu. Intera igomba kuba cm 75 hagati y’imirongo 2 na cm 30 hagati mu murongo w’ibigori.

Umaze gushyira mu mwobo w’ibigori amashyi 2 y’ifumbire y’imborera iboze neza umuhinzi agomba kongeramo ikiyiko kimwe k’ifumbire mvaruganda (triple superphosphate) cyangwa ibiyiko bibiri bya single superphosphate.

Uko umuhinzi ategura umurongo w’umuvumburankwavu

Umuvumburankwavu ugomba guterwa hagati y’imirongo ibiri y’ibigori kugira ngo ihinga rikurikiyeho bizorohe kongera gutera ibigori.

Umuvumburankwavu uterwa hagati y’imirongo ibiri y’ibigori ifite intera ya cm 75 hagati y’imirongo.

Umuhinzi akoresha igiti gisongoye aca umurongo uterwamo umuvumburankwavu ugomba kuba ufite cm 1 kugeza kuri cm 2 z’ubujyakuzimu.

Imbuto z’umuvumburankwavu zivangwa n’ifumbire y’imborera yaboze neza cyangwa ikavangwa n’umucanga ku kigero cya kg 1 cy’umuvumburankwavu n’ibiro 2 by’umusenyi cyangwa ifumbire y’imborera.

Igihe hakoreshejwe ifumbire mvaruganda, uvanga imbuto n’ifumbire mvaruganda ya ‘superphosphate’ ku kigero kimwe nk’igihe hakoreshejwe imborera.

Nyuma umuhinzi ashyira imbuto mu mwobo waciwe nyuma agatwikiriza itaka ryiza rike.

Umuvumburankwavu uterwa impande zose: “Umurongo utangira uba uw’umuvumburankwavu n’umurongo usoza. Kugira ngo umuvumburankwavu umere neza ngo ni byiza ko umuhinzi atera mu gihe hari imvura ihagije.

Ikilo kimwe cy’umuvumburankwavu gishobora guterwa kuri are 10.

Kubagara no kwita ku bihingwa

Abahinzi bagirwa inama yo kubagara hakiri kare kugira ngo babashe gukora neza push pull.

Umuhinzi abagara bwa mbere igihe ibigori bimaze ibyumweru bitatu bitewe cyangwa igihe abona ibyatsi bibi byameze mu murima w’ibigori.

Kubagara bwa kabiri ngo bikorwa igihe ibigori bimaze amezi atanu bitewe.

Mu zindi nama, umuhinzi asabwa kubagaza intoki umuvumburankwavu igihe utangiye kumera.

Gutandukanya umuvumburankwavu n’ibindi byatsi kugira ngo hirindwe kurandurana umuvumburankwavu n’ibindi byatsi bibi.

Abahinzi batandukanye bakoresha uburyo bushya bw’ikoranabuhanga ‘Push Pull’ bugamije kurwanya ibyonnyi birimo na Nkongwa idasanzwe baravuga ko ubu buryo bwibanda kubangikanya imyaka n’ibyatsi byifitemo impumuro yirukana ibyonnyi bwababereye igisubizo mu kongera umusaruro.

Busuhuko Jean Bosco, umuhinzi mu murenge wa Gatunda Akarere ka Nyagatare avuga ko ikoranabuhanga rya ‘Push Pull’ ugenekereje mu Kinyarwanda ni ‘Hoshi – ngwino) rikorwa haterwa urubingo k’umuzenguruko w’ibigori kugira ngo bifate Nkongwa ndetse na Nkongwa idasanzwe itajya mu yindi mirima ikangiriza ibigori.

Busuhuko avuga ko mbere yo gutangira ubu buryo ngo bwari bugoranye ariko ko kuri ubu bamaze kubumenyera bigatuma abona umusaruro ushimishije kuko iri koranabuhanga ryarwanyije mu mirima ye icyonnyi cya Nkongwa ndetse na Bariyentaraza.

Avuga ko ahanini ibyo byatsi byamugiriye umumaro cyane cyane ko anabigaburira amatungo akongera umukamo.

Kuri ubu abaturanyi be yatangiye kubaha imbuto

Avuga ko amaze gusarura ibihembwe 2 by’ihinga kandi ngo abona umusaruro ushimishije cyane w’ibigori.

Ati : “Uyu murima wange ufite metero 30 kuri 35 ariko bigabanyijemo ibice 2 kimwe dukoreramo ubushakashatsi bwa ‘push pull’ ahandi ni umurima usanzwe. Umusaruro nabonye ubushize w’ibigori byari ibiro 160 bigaragara ko hano hareze cyane kuko mbere nabonaga ibiro bitageze no ku 100.”

Ibi ngo byatumye abahinzi bagenzi be bamugana kumwigiraho ndetse bamwe batangiye kubikora.

Akomeza agira ati: “Mu gihembwe k’ihinga gikurikiyeho twasubijemo ibigori kandi nkongwa yaragabanutse.”

Akavuga ko agereranyije na mbere imiti ikoreshwa mu kurwanya icyonnyi cya nkongwa yabahendaga ariko ubu buryo kuva batangira kubukoresha ngo bakaba basanga butanga umusaruro ushimishije.

Ibi kandi bishimangirwa na Gasirikare Thacien wo mu murenge wa Gatunda avuga ko iyo wateyemo ibigori bikura ntaho bihuriye na Nkongwa.

Avuga ko kuva yatangira gukoresha ubu buryo umusaruro we wiyongereye ukikuba kabiri agereranyije na mbere ataramenya ubu buryo kuko hari ubwo ibyonnyi birimo Nkongwa idasanzwe byibasiraga umurima we.

Akarusho ngo ibi bihingwa birwanya nkongwa ngo abigaburira inka ze ku buryo umusaruro w’amata nawo wiyongereye.

Gasirikare Thacien, umuhinzi ukoresha ikoranabuhanga rya Push Pull mu murenge wa Gatunda

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.