Menya Itegeko ryo guca amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe (igice cya 2)

Yanditswe na Habimana Augustin

Ku ya 17-02-2020 saa 15:26:23

U Rwanda ni Igihugu kiyemeje kubungabunga no kurengera ibidukikije, ndetse rwiyemeza guca ikoreshwa ry’amasashi akomeye, amwe wasangaga anyanyagiye ahantu hose, hirya no hino mu mihanda, mu mirima, ariko cyane cyane mu migi kuko ariho hakoreshwa amasashi menshi. Iyo poritiki yo guca ikoreshwa ry’amasashe ndetse no kuyatoragura aho ari hose hirya no hino mu Gihugu, biri mu byatumye Kigali, nk’Umurwa Mukuru w’u Rwanda, ikomeza kuba ikitegererezo muri Afurika nk’Umujyi urangwamo isuku.

Ubu u Rwanda rwateye indi ntambwe, kugira ngo iyo suku ikomeze kwiyongera haba mu migi no mu cyaro, hashyirwaho itegeko ribuza ikorwa n’itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri purasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Mu gice kibanza, cyasohotse ku wa mbere, tariki ya 10 Gashyantare 2020, Imvaho Nshya yabagejejeho ibikubiye mu Itegeko n°17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe nibikoresho bikozwe muri purasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ryasohotse mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda  n° 37 bis yo ku wa 23/09/2019, aho kibanze ku byerekeranye n’ibisobanuro by’amagambo akoreshwa muri iri tegeko, kubuza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri purasitiki bikoreshwa inshuro imwe, itangwa ry’uruhushya rwihariye, amahoro y’ibidukikije, gukusanya amasashe n’ibikoresho bikozwe muri purasitiki bikoreshwa inshuro imwe, kunagura amasashe n’ibikoresho bikozwe muri purasitiki bikoreshwa inshuro imwe byakoreshejwe ndetse hanavugwa n’inzego zishinzwe kugenzura ry’ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko.  Igice cya 2 kiribanda ku bihano biteganyirizwa abadakurikiza ibiteganyijwe muri iri tegeko ndetse n’igihe k’inzibacyuho. 

 IBIHANO BYO MU RWEGO RW’UBUTEGETSI

Iri tegeko riteganya ko umuntu ukora amasashe n’ibikoresho bikozwe muri purasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa gufungirwa ibikorwa, kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana na miriyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda (10.000.000 FRW).

Utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri purasitiki bikoreshwa inshuro imwe we ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri purasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Itegeko rigana kandi ko umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri purasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

Naho umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri purasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa. 

Ingingo ya 13 ry’iryo tegeko yo ivuga ko umuntu wese urunda cyangwa ujugunya imyanda y’amasashe n’ibikoresho bya purasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahantu adafitiye uruhushya haba aha Leta cyangwa ah’umuntu ku giti ke, ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50.000 FRW) kandi agategekwa kuvanaho iyo myanda no gusubiranya ibyo yangije. Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere k’iyi ngingo bikozwe n’umuntu ufite uruhushya rwihariye rwo gukoresha amasashe n’ibikoresho bikozwe muri purasitiki bikoreshwa inshuro imwe cyangwa gutunganya imyanda, ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda miriyoni eshanu (5.000.000 FRW). Uruhushya kandi rurahagarikwa cyangwa akarwamburwa.

Ayo makosa yose avuzwe haruguru iyo yari uwayafatiwemo uyasubiyemo ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi yikuba kabiri.

Kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi

Nk’uko iri tegeko ribiteganya umuntu uciwe ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi iteganywa muri iri tegeko, ayishyura mu gihe k’iminsi itarenze irindwi (7) y’akazi ibarwa uhereye igihe yabimenyesherejwe mu nyandiko kandi ibikorwa bye biba bihagaritswe by’agateganyo iyo bihari.

Iyo uwaciwe ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi uvugwa mu gika kibanziriza iki atubahirije ibiteganwa muri icyo gika, ayishyura yongeyeho inyungu y’ubukererwe ingana na rimwe n’igice ku ijana (1,5 %) yayo yagombaga kwishyura kuri buri munsi w’ubukererwe.

Inzego zishinzwe kugenzura no gukurikirana kubuza ikorwa, itumizwa mu itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri purasitiki bikoreshwa inshuro imwe ni zo zifite ububasha bwo kwishyuza ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi. Ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ishyirwa mu Kigega k’Igihugu k’Ibidukikije.

Igihe k’inzibacyuho

Iri tegeko ryatanze igihe cy’amezi atatu (3) kuva rimaze gutangazwa ku bikoresho bikozwe muri purastiki bikoreshwa inshuro imwe byatumijwe cyangwa biri mu bubiko, icyo gihe kikaba cyararangiye, kuko ryasohotse mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda n° 37 bis yo kuwa 23/09/2019;

Naho Inganda zo mu Rwanda zisanzwe zikora ibikoresho bikozwe muri purasitiki bikoreshwa inshuro imwe, zahawe imyaka ibiri (2) ngo zitangire gukurikiza ibiteganywa n’iri tegeko. Iyo myaka ibarwa uhereye ku munsi iri tegeko ryatangarijwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

Umwanditsi:

Habimana Augustin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.