Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Menya itegeko ry’imitunganyirize y’ubwiteganyirize bwa pansiyo (Igice cya mbere)

Yanditswe na Habimana Augustin

Ku ya 01-04-2019 saa 16:13:49

Abakozi, abanyapolitiki n’abandi bantu babyifuje bafata ubwiteganyirize bw’izabukuru kugira ngo bazabone ikizababeshaho igihe bazaba bageze mu myaka y’ubukure batagikora. Kwakira imisanzu y’abiteganyiriza ntibishobora gukorwa hatariho amategeko abigenga.

Ubwo bwiteganyirize mu Rwanda ubu bugengwa n’Itegeko N° 05/2015 ryo ku wa 30/03/2015 rigenga imitunganyirize y’ubwiteganyirize bwa pansiyo ryasohotse mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda nᵒ 20 yo ku wa 18/05/2015.

Ubwiteganyirize bwa pansiyo ni uburyo bwashyiriweho kwakira imisanzu hagamijwe kugoboka abiteganyirije mu zabukuru hakurikijwe amategeko abigenga. Ubwo bwiteganyirize burimo ubwiteganyirize butegetswe n’ubwiteganyirize bw’ubushake.

Ubwiteganyirize bwa pansiyo butegetswe ni ubwiteganyirize bwa pansiyo butegeka abakozi n’abanyapolitiki, bafatanyije n’abakoresha guteganyiriza izabukuru kandi bugacungwa n’Ikigo cya Leta cyahawe izo nshingano. Naho ubwiteganyirize bwa pansiyo bw’ubushake ni ubwiteganyirize bw’izabukuru bw’umuntu ku giti ke cyangwa bw’itsinda ry’abantu binjiramo ku bushake bugacungwa n’abemerewe n’amategeko.

Abagomba kuba mu bwiteganyirize bwa pansiyo butegetswe harimo abakozi bose bagengwa n’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda igihe bakora mu Rwanda hatitawe ku bwenegihugu, imiterere y’amasezerano, igihe azamara cyangwa se ingano y’umushahara; abakozi bagengwa na sitati rusange igenga Abakozi ba Leta n’abakozi ba Leta bagengwa na sitati zihariye; abanyapolitiki; abakozi bakora mu miryango mpuzamahanga, imiryango nyarwanda itari iya Leta, imiryango mvamahanga itari iya Leta, imiryango ishingiye ku idini n’abakora muri za Ambasade bakorera mu Rwanda.

Abakozi bakorera ikigo kiri mu Rwanda ariko bakaba baroherejwe ku butaka bw’ikindi gihugu kugira ngo bahakorere imirimo y’icyo kigo, bakomeza kuba mu bwiteganyirize bw’u Rwanda mu gihe iyo mirimo itarengeje igihe cy’amezi cumi n’abiri (12). Naho abakozi bakorera ikigo kiri mu mahanga bakaba baroherejwe ku butaka bw’u Rwanda, kugira ngo bahakorere imirimo y’icyo kigo, bakomeza kuba mu bwiteganyirize bwa pansiyo basanzwemo mu gihe kitarengeje amezi cumi n’abiri (12). Ibijyanye n’ubwo bwishingizi bw’abakozi boherejwe gukorera hanze y’Igihugu cyangwa aboherejwe gukorera mu Rwanda bikurikizwa iyo bitanyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono.

Ingingo ya 5 y’iryo tegeko iteganya ko umukozi wari usanzwe mu bwiteganyirize bwa pansiyo butegetswe ntashobore gukomeza kuzuza ibyangombwa bibumugumishamo, ashobora, ku bushake bwe, gukomeza kwiteganyiriza muri ubwo bwiteganyirize, abisabye mu nyandiko.

Uburenganzira bwo kwinjira mu bwiteganyirize bwa pansiyo butegetswe bwemerewe kandi abikorera babisabye, batigeze binjira muri ubwo bwiteganyirize ariko ntibagomba kuba barengeje imyaka mirongo itanu (50) y’amavuko.

Umukoresha agomba kwiyandikisha mu kigo cya Leta gifite ubwiteganyirize bwa pansiyo mu nshingano zacyo mu gihe kitarenze iminsi irindwi (7) y’akazi ikurikira igihe umukozi wa mbere yatangiriye akazi. Umukoresha agomba kandi kwandikisha buri mukozi ahaye akazi mu gihe kitarenze iminsi irindwi (7) y’akazi uhereye igihe amushyiriye mu kazi.

Umusanzu

Umusanzu ugenewe ubwiteganyirize bwa pansiyo butegetswe ushingiye ku mushahara mbumbe ugizwe n’umushahara shingiro, inyongera, ibihembo n’izindi nyungu zose z’amafaranga ahwanye n’iby’umukozi abona bitari amafaranga. Ariko, amafaranga asubizwa umukozi yakoresheje mu nyungu z’akazi n’ay’imperekeza y’ikiruhuko k’izabukuru ntashingirwaho umusanzu.

Umugabane w’umusanzu utangwa ushyirwaho hakurikijwe ijanisha ry’umushahara ugomba kubarirwaho. Amafaranga yinjira agomba gutuma haboneka ayishyurwa abiteganyirije, akoreshwa n’ayo kuzigama.

Umusanzu mu bwiteganyirize bwa pansiyo utangwa n’umukozi n’umukoresha mu buryo bungana, ariko inzego z’abakozi zikora mu buryo buvunanye zishobora kugenerwa ingano y’umusanzu inyuranye hashingiwe ku miterere y’imirimo zikora.

Umukoresha ni we ushinzwe gukusanya umusanzu wose ugizwe n’umugabane umukoresha atangira umukozi n’umugabane umukozi agomba gutanga ukurwa ku mushahara we igihe k’ihemba. Umukozi ntashobora kwanga ko bafata umugabane uteganywa n’iri tegeko ku mushahara we. Umukoresha na we ntashobora gufata ku mushahara w’umukozi amafaranga atafashe mu ihemba ryarangiye. Umusanzu w’umukoresha awutanga ku giti ke. Amasezerano anyuranyije n’ibivugwa muri iyi ngingo nta gaciro afite. Iyo umukozi afite abakoresha babiri (2) cyangwa benshi, buri mukoresha agomba gukusanya umusanzu akurikije umushahara umukozi agenewe.

Imenyekanisha ry’umusanzu w’ubwiteganyirize bwa pansiyo butegetswe rikorwa buri kwezi.

Umukoresha ashyikiriza ikigo cya Leta gifite ubwiteganyirize bwa pansiyo mu nshingano zacyo urutonde rw’abakozi n’imishahara yabo bitarenze itariki ya 15 y’ukwezi gukurikira ugutangirwa umusanzu. Itangwa ry’umusanzu w’ubwiteganyirize bwa pansiyo rikorwa buri kwezi. (Biracyaza).

Umwanditsi:

Habimana Augustin

2 Comments on “Menya itegeko ry’imitunganyirize y’ubwiteganyirize bwa pansiyo (Igice cya mbere)”

  1. Muraho nonese iyo usanze umukoresha wawe ataraguteganyirije umusanzu WO muzabukuru bigenda gute kandi waramaze gusezera Ku murimo wakoraga? Ikindi kibazo abantu bakunze kugira ese wamenya gute ko umukoresha wawe aguteganyiriza umusanzu WO muzabukuru utabashije kujya Kuri assb ngo bakurebere ko uteganyirizwa?ntimwagashyizeho uburyo umuntu wese ubishatse kubyirebera akabireba ko buri kwezi umusanzu we watanzwe murakoze igitekerezo cyange nicyo.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.