Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Menya itegeko ry’imitunganyirize n’imikorere by’imiryango mvamahanga itari iya Leta (Igice cya 1)

Yanditswe na Habimana Augustin

Ku ya 16-07-2019 saa 17:30:00

Ibihugu byinshi byo ku Isi, cyane cyane ibikiri mu nzira y’amajyambere, bigira imiryango itari iya Leta iza ku bitera inkunga mu bikorwa binyuranye bigamije kuzamura imibereho y’abaturage n’iterambere. Iyo miryango, usanga yarashingiwe mu bihugu bikize, amafaranga ikoresha iyakomora ku baturage b’ibyo bihugu, indi miryango ntera nkunga ndetse no muri Leta z’ibyo bihugu.

Byagiye bigaragara hirya no hino ku Isi ko imwe muri iyo miryango hari igihe iteshuka ku nshingano zayo, ahubwo ikajya no mu bindi isabiye uburenganzira bwo gukora ndetse ikaba yakwivanga no mu bireba imiyoborere y’ibihugu bikennye. Hari n’indi usanga ikora ariko ku nyungu z’abayikorereramo cyangwa abayikoresha nyamara abo igineye gutera inkunga ugasanga nta nyungu babifitemo.

Ni muri urwo rwego mu Rwanda hashyizweho Itegeko n°05/2012 ryo ku wa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango mvamahanga itari iya Leta, kugira ngo ritange umurongo iyo miryango igomba gukoreramo, bityo birusheho kugirira Abanyarwanda akamaro.

Itegeko n°05/2012 ryo ku wa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango mvamahanga itari iya Leta ryasohotse mu Igazeti ya Leta n°15 yo ku wa 09/04/2012, rigamije kugena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango mvamahanga itari iya Leta ifite ibikorwa biharanira inyungu rusange mu Rwanda.

Nk’uko ingingo ya 2 y’iryo tegeko ibisobanura, umuryango mvamahanga utari uwa Leta ni umuryango washinzwe hakurikijwe amategeko y’ikindi gihugu kandi uharanira inyungu rusange. Iyo miryango mvamahanga itari iya Leta ifite ubwisanzure mu micungire, mu mikoreshereze y’imari no mu miyoborere. Iyi Miryango mvamahanga itari iya Leta ifatanya na Leta y’u Rwanda mu bikorwa bigamije iterambere.

Iyandikwa

Umuryango mvamahanga utari uwa Leta ushaka gukorera mu Rwanda usaba ikemezo urwego rufite mu nshingano zarwo kwandika imiryango mvamahanga itari iya Leta hakurikijwe uburyo bugenwa n’urwo rwego.

Nk’uko ingingo ya 6 y’iri tegeko ibisobanura, Ubuyobozi Bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka mu gihugu ni rwo rwego rushinzwe kwandika imiryango mvamahanga itari iya Leta no gukurikirana imikorere yayo.

Ibisabwa kugira ngo umuryango mvamahanga utari uwa Leta wandikwe harimo kopi y’amategeko agenga umuryango iriho umukono w’umuyobozi ubifitiye ububasha; inyandiko y’ubuyobozi yerekana ko umuryango wemerewe gukorera mu gihugu ukomokamo kandi igaragaza n’ibindi bihugu byo ku Isi ukoreramo iyo bihari; ubwoko bw’ibikorwa umuryango uteganya gukora na gahunda yabyo; imari izakoreshwa n’aho izaturuka.

Urwego rufite mu nshingano zarwo kwandika imiryango mvamahanga itari iya Leta no gukurikirana imikorere yayo, rutanga ikemezo cy’uko umuryango wanditswe bitarenze iminsi mirongo kenda (90) uhereye igihe ibaruwa isaba kwandikwa yakiriwe. Imiterere n’imitangire by’ikemezo k’iyandikwa ry’umuryango mvamahanga utari uwa Leta bigenwa n’urwego rushinzwe kwandika imiryango mvamahanga itari iya Leta. Iyo urwego rubishinzwe rwanze gutanga ikemezo kemerera iyandikwa, rugomba kubimenyesha uhagarariye umuryango mvamahanga utari uwa Leta mu gihe k’iminsi mirongo ikenda (90) uhereye igihe ubusabe bwakiriwe kandi rugaragaza impamvu rwashingiyeho rwanga gutanga ikemezo.

Impamvu zo kudatanga ikemezo cy’uko umuryango mvamahanga utari uwa Leta wanditswe harimo kuba utujuje ibisabwa mu iyandikwa biteganywa n’iri tegeko; kuba hari ibimenyetso bigaragaza ko umuryango usaba kwiyandikisha ushobora guhungabanya umutekano, ituze, ubuzima, imyitwarire myiza n’uburenganzira bwa muntu.

Ikemezo cy’uko umuryango mvamahanga utari uwa Leta wanditswe kimara igihe kitarengeje imyaka itanu ( 5). Nyuma y’icyo gihe, umuryango mvamahanga utari uwa Leta ushobora gusaba kongererwa igihe.

Gusaba kongerera igihe ikemezo cy’uko umuryango mvamahanga utari uwa Leta wanditswe bikorwa nibura iminsi 30 mbere y’uko ikemezo wari usanganywe kirangira. Ikemezo cyongerera igihe ikemezo cy’uko umuryango wanditswe kimara igihe kitarenze imyaka itanu (5).

Abakozi

Ingiyo ya 15 n’iya 16 z’iri tegeko ziteganya ko bitabangamiye amategeko agenga umurimo mu Rwanda, abakozi b’abanyamahanga bemererwa gukora akazi mu muryango mvamahanga utari uwa Leta hashingiwe ku mategeko agenga abinjira n’abasohoka mu Rwanda. Abenegihugu bahabwa akazi n’umuryango mvamahanga utari uwa Leta kandi bagacungwa hakurikijwe amategeko agenga umurimo mu Rwanda (biracyaza).

Umwanditsi:

Habimana Augustin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.