Menya itegeko ry’imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere (igice cya mbere)

Yanditswe na Habimana Augustin

Ku ya 08-05-2019 saa 17:43:33

Mu gihugu cyacu hari imiryango myinshi kandi inyuranye ishingiye ku myemerere, aho usanga abaturage benshi bayirimo kuko bakunda gusenga kandi bakunda Imana. Iyo miryango kandi ifite akamaro kanini mu iterambere ry’Igihugu no guhindura imyumvire y’Abanyarwanda bitewe n’uko icyo umukozi w’Imana avuze abantu barakemera kubera ikizere baba bamufitiye.

Ni yo mpamvu hashyizweho itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere, kugira ngo urwo rwego narwo rukorere mu bwisanzure ariko rugire n’amategeko rugenderaho kandi n’abashyiraho iyo miryango bakurikize ibisabwa byumvikanyweho ndetse n’ubirenzeho abe afite uburyo agenzurwa kandi akurikiranwa hitawe ku nyungu rusange z’abaturage.

Ibijyanye n’imiryango ishingiye ku myemerere biri mu Itegeko n°72/2018 ryo ku wa 31/08/2018 rigenga imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere, ryasohotse mu Igazeti ya Leta n°37 bis yo ku wa 10/09/2018.

Iryo tegeko risobanura ko umuryango uvugwa muri iri tegeko ari umuryango ushingiye ku myemerere; impuzamiryango bikavuga ihuriro ry’imiryango ifite ubuzimagatozi; ihuriro ry’impuzamiryango bigasobanura impuzamiryango zifite ubuzima gatozi zishyize hamwe naho minisiteriya yo ni itsinda ry’abantu rishamikiye ku muryango rikora ibikorwa bigamije iterambere.

Ingingo ya 3 y’iryo tegeko ivuga ko umuryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa minisiteriya bifite ubwisanzure mu kugena aho bishyira ikicaro gikuru cyabyo aho ari ho hose mu Rwanda, ariko bikabimenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mu nyandiko, kandi bishobora kugaba amashami aho ari ho hose mu gihugu.

Icyakora, umuryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa minisiteriya byifuza kugira amashami ku rwego rw’Akarere bibisabira uburenganzira ku buyobozi bw’Akarere byifuza gukoreramo bikamenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere.

Bitabangamiye ibiteganywa n’andi mategeko, buri muryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa minisiteriya bifite ubwigenge n’ubwisanzure mu miyoborere no mu micungire y’umutungo n’abakozi byabyo. Icyakora, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rushobora gukora igenzura ry’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’umuryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa minisiteriya igihe bibaye ngombwa.

Gusaba ubuzima gatozi

Iri tegeko riteganya ko Umuryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa minisiteriya bishaka gutangira ibikorwa byabyo bigomba kubanza gusaba no guhabwa ubuzima gatozi. Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ni rwo rushinzwe gutanga ubuzima gatozi ku muryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa minisiteriya no gukurikirana imikorere yabyo.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rutanga ikemezo cy’ubuzima gatozi ku muryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa minisiteriya mu gihe kitarenze iminsi mirongo itandatu (60) ibarwa uhereye igihe hakiriwe dosiye ibusaba. Iyo urwo Rwego rudahaye ubuzimagatozi usaba kuba umuryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa minisiteriya, rugomba kubimenyesha mu nyandiko uhagarariye umuryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa minisiteriya byasabye ubuzima gatozi mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30), ibarwa uhereye igihe idosiye ibusaba yakiriweho kandi rugaragaza impamvu rwashingiyeho mu kutabutanga. Abatahawe ubuzima gatozi bafite uburenganzira bwo kongera kubusaba mu gihe impamvu yashingiweho bibuhakanirwa zavuyeho.

Umuryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa minisiteriya bifite uburenganzira bwo kugena ibyo umuyoboke wabyo cyangwa ubigize agomba kuba yujuje hubahirizwa amahame n’imigenzo byabyo. Icyakora, nta muryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa minisiteriya byemerewe gushaka abayoboke cyangwa ababigize ku ngufu cyangwa hakoreshejwe uburiganya kandi abayoboke cyangwa ababigize bafite uburenganzira bwo kubivamo.

Ingingo ya 17 y’iri tegeko ivuga ko umuryango usaba ubuzima gatozi ugomba kwandikira Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ibaruwa iherekejwe n’ibi bikurikira: amategeko shingiro awugenga ariho umukono wa noteri yubahiriza ibikubiye muri iri tegeko; aho ikicaro gikuru giherereye na aderesi yuzuye; amazina y’uhagarariye umuryango imbere y’amategeko n’umwungirije, inshingano zabo, aho babarizwa, n’imyirondoro yabo; ikemezo cy’uko uhagarariye umuryango imbere y’amategeko n’umwungirije batakatiwe cyangwa bakatiwe n’inkiko; inyandiko igaragaza ko uhagarariye umuryango imbere y’amategeko n’umwungirije bashyizweho mu buryo bwemewe n’amategeko awugenga.

Hari kandi inyandiko ngufi isobanura amahame umuryango ugenderaho iriho umukono wa noteri; inyandiko y’abahagarariye umuryango imbere y’amategeko bemera inshingano bahawe iriho umukono wa noteri; inyandikomvugo y’inama iriho umukono wa noteri igaragaza ishingwa ry’umuryango, iyemezwa ry’amategeko shingiro awugenga n’ishyirwaho ry’abagize inzego, biriho umukono wa noteri; gahunda y’ibikorwa by’umwaka umuryango uteganya gukora n’aho uzakura ingengo y’imari iriho umukono wa noteri; inyubako yo gukoreramo yujuje ibiteganywa n’amabwiriza agenga imyubakire y’aho hantu.

Hakaza ibaruwa yatanzwe n’ubuyobozi bw’Akarere yemerera umuryango imikoranire; inyandiko yemera ubufatanye yatanzwe n’imwe mu mpuzamiryango yihitiyemo; inyemezabwishyu y’uko umuryango wishyuye amafaranga ya serivisi yo gusaba ubuzima gatozi adasubizwa agenwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere. Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rushobora kugena amabwiriza ashyiraho ibindi bisabwa mu gusaba ubuzimagatozi. (Biracyaza)

Umwanditsi:

Habimana Augustin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.