Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Menya itegeko ry’imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere (igice cya 2)

Yanditswe na Habimana Augustin

Ku ya 13-05-2019 saa 12:55:34

Mu Gihugu cyacu hari imiryango myinshi kandi inyuranye ishingiye ku myemerere, aho usanga abaturage benshi bayirimo kuko bakunda gusenga kandi bakunda Imana. Iyo miryango kandi ifite akamaro kanini mu iterambere ry’Igihugu no guhindura imyumvire y’Abanyarwanda bitewe n’uko icyo umukozi w’Imana avuze abantu barakemera kubera ikizere baba bamufitiye. Ni yo mpamvu hashyizweho itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere, kugira ngo urwo rwego narwo rukorere mu bwisanzure ariko rugire n’amategeko rugenderaho kandi n’abashyiraho iyo miryango bakurikize ibisabwa byumvikanyweho ndetse n’ubirenzeho abe afite uburyo agenzurwa kandi akurikiranwa hitawe ku nyungu rusange z’abaturage.

Nk’uko twabibagejejeho mu gice cya mbere, ibijyanye n’imiryango ishingiye ku myemerere tubisanga mu Itegeko n°72/2018 ryo ku wa 31/08/2018 rigenga imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere, ryasohotse mu Igazeti ya Leta n°37 bis yo ku wa 10/09/2018. Muri icyo gice cya mbere kandi hibanzwe ku bijyanye no gusaba ubuzima gatozi ku muryango ushingiye ku myemerere. Muri iyi nyandiko turibanda ku bijyana n’impamvu zituma umuryango udahabwa ubuzima gatozi, ibisabwa umwigisha, ibishingirwaho mu guha ubuzima gatozi impuzamiryango n’ihuriro ry’impuzamiryango bishingiye ku myemerere.

Kudahabwa ubuzimagatozi

Ingingo ya 18 y’iri tegeko ivuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rushobora kudaha ubuzima gatozi umuryango kubera imwe mu mpamvu zikurikira: utujuje ibisabwa mu itangwa ry’ubuzima gatozi biteganywa muri iri tegeko; kuba amahame y’umuryango anyuranyije n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko; iyo hari ibimenyetso bigaragaza ko umuryango uhungabanya cyangwa wahungabanya umutekano, ituze, ubuzima, umudendezo wa rubanda, imyitwarire iboneye, uburenganzira n’ubwisanzure by’abandi, cyangwa ubiba urwango hagati y’abadahuje imyemerere.

Amategeko shingiro y’umuryango

Buri Muryango ugomba kugira amategeko shingiro awugenga. Amategeko shingiro agenga umuryango agomba kugaragaza ibi bikurikira: izina ry’umuryango; intego; ibikorwa by’umuryango, abagenerwabikorwa n’aho bizakorerwa; imiterere y’inzego z’ubuyobozi, amashami, ububasha n’inshingano za buri rwego; imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo n’ibishingirwaho kugira ngo umunyamuryango ashyirwe mu mwanya, azamurwe mu ntera, manda n’uko akurwa mu mwanya; komite nyobozi y’umuryango igizwe nibura n’abantu batanu (5); urwego rushinzwe ubugenzuzi bw’imari rugizwe nibura n’abantu batatu (3) na manda zabo; urwego rushinzwe gukemura amakimbirane rugizwe n’abantu nibura batatu (3) na manda zabo; ibishingirwaho kugira ngo umuntu abe umwe mu bagize komite nyobozi y’umuryango n’uko abutakaza; inkomoko n’ibigize umutungo w’umuryango n’aho uwo mutungo ujya iyo umuryango usheshwe.

Guhagararira umuryango imbere y’amategeko

Ingingo ya 20 iri tegeko iteganya ko uhagarariye umuryango imbere y’amategeko n’umwungirije bagomba kuba bafite imyaka y’ubukure; kuba bafite impamyabumenyi ya kaminuza mu by’iyobokamana cyangwa indi mpamyabumenyi ya kaminuza hiyongereyeho impamyabushobozi yemewe mu byerekeye iyobokamana yatanzwe n’ishuri ryemewe; kuba baratowe cyangwa barashyizweho mu buryo bukurikije amategeko shingiro agenga umuryango ahagarariye; kuba batarahamwe n’icyaha cya Jenoside, ik’ingengabitekerezo ya Jenoside, ik’ivangura cyangwa icyo gukurura amacakubiri; kuba batarakatiwe burundu igihano k’iremezo k’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6) kitarahanagurwa n’imbabazi z’itegeko cyangwa ihanagurabusembwa.

Buri muryango usabwa kugeza ku Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere raporo y’ibikorwa n’iy’imikoreshereze y’imari by’umwaka urangiye mu gihe kitarenze amezi atatu (3) ya mbere y’umwaka w’ingengo y’imari ukurikira ukagenera kopi Intara n’Akarere ukoreramo; kugeza ku Rwego gahunda y’ibikorwa n’ingengo y’imari by’umwaka ukurikira mu gihe kitarenze amezi atatu (3) ya mbere y’itangira ry’umwaka w’ingengo y’imari ukagenera kopi Intara n’Akarere ukoreramo; kumenyesha Urwego impinduka zabaye mu bijyanye n’amategeko shingiro, inzego ziwugize cyangwa ikicaro cyawo.

Umwigisha

Iri tegeko kandi rivuga ko kugira ngo umuntu abe umwigisha mu muryango ushingiye ku myemerere agomba kuba afite imyaka y’ubukure; ari inyangamugayo; yujuje ibisabwa n’umuryango bijyanye no kuba umwigisha kuri urwo rwego; afite inyandiko yemeza ko umuryango umuhaye inshingano zo kuba umwigisha; atarakatiwe burundu igihano k’iremezo k’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6) kitarahanagurwa n’imbabazi z’itegeko cyangwa ihanagurabusembwa; atarahamwe n’icyaha cya Jenoside, ik’ingengabitekerezo ya Jenoside, ik’ivangura cyangwa icyo gukurura amacakubiri; afite impamyabumenyi ya kaminuza mu by’iyobokamana cyangwa indi mpamyabumenyi ya kaminuza hiyongereyeho impamyabushobozi yemewe mu byerekeye iyobokamana yatanzwe n’ishuri ryemewe.

Impuzamiryango n’Ihuriro ry’Impuzamiryango

Nk’uko biteganywa n’iri tegeko, impuzamiryango isaba ubuzima gatozi igomba kuba yujuje ibi bikurikira: kuba igizwe nibura n’imiryango itanu (5) ifite ubuzima gatozi; kuba ifite amategeko shingiro yanditse nibura mu ndimi eshatu (3) zikoreshwa mu butegetsi ariho umukono wa noteri; inyandiko igaragaza amazina y’uhagarariye impuzamiryango imbere y’amategeko n’umwungirije, imyirondoro yabo yuzuye n’ibyangombwa bigaragaza ko bakatiwe cyangwa batakatiwe n’inkiko; inyandiko y’abahagarariye impuzamiryango imbere y’amategeko iriho umukono bemera inshingano bahawe mu mpuzamiryango; inyandiko ngufi isobanura amahame impuzamuryango igenderaho iriho umukono wa noteri; inyandikomvugo y’inama yemeza amategeko shingiro ayigenga kandi igaragaramo abagize inzego z’impuzamiryango iriho umukono wa noteri; gahunda y’ibikorwa impuzamiryango iteganya gukora ishingiye ku ntego yihaye, igihe iteganya kubikoreramo n’aho izakura ubushobozi; aho izakorera hujuje ibisabwa; inyemezabwishyu y’amafaranga ya serivisi yo gusaba ubuzima gatozi adasubizwa agenwa n’Urwego; kopi y’ibyemezo by’ubuzima gatozi by’imiryango iyigize.

Impuzamiryango zishobora gushyiraho ihuriro ryazo. Ihuriro ry’impuzamiryango risaba ubuzima gatozi rigomba kuba ryujuje ibisabwa bikurikira: kuba rigizwe nibura n’impuzamiryango eshatu (3) zifite ubuzima gatozi; kopi y’ibyemezo by’ubuzima gatozi by’impuzamiryango zirigize; kuba rifite amategeko shingiro yanditse nibura mu ndimi eshatu (3) zikoreshwa mu butegetsi ariho umukono wa noteri; inyandiko igaragaza amazina y’uhagarariye ihuriro ry’impuzamiryango imbere y’amategeko n’umwungirije, imyirondoro yabo yuzuye n’ibyangombwa bigaragaza ko bakatiwe cyangwa batakatiwe n’inkiko; inyandiko y’abahagarariye ihuriro ry’impuzamiryango imbere y’amategeko iriho umukono wa noteri bemera inshingano bahawe mu ihuriro ry’impuzamiryango; inyandikomvugo y’inama yemeza amategeko shingiro arigenga kandi igaragaramo abagize inzego z’ihuriro ry’impuzamiryango iriho umukono wa noteri; gahunda y’ibikorwa ihuriro ry’impuzamiryango riteganya gukora ishingiye ku ntego ryihaye, igihe riteganya kubikoreramo n’aho rizakura ubushobozi; aho rizakorera hujuje ibisabwa; inyemezabwishyu y’amafaranga ya serivisi yo gusaba ubuzimagatozi adasubizwa agenwa n’Urwego.

Umwanditsi:

Habimana Augustin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.