Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Menya itegeko ry’ibungabungwa ry’umurage ndangamuco n’ubumenyi gakondo (Igice cya 2)

Yanditswe na Habimana Augustin

Ku ya 08-07-2019 saa 09:02:56

Buri gihugu kigira umurage ukomoka ku muco ndetse no ku bumenyi bukomoka ku bakurambere. Uwo muco uba ugomba gusigasirwa no kubungwabungwa ngo utazima, kuko ari wo uba uhuza abaturage bagize icyo Gihugu kandi ukaba ubushobora kubyazwa umusaruro ufasha mu iterambere ry’Igihugu.

Ni muri urwo rwego mu Rwanda hashyizweho Itegeko N° 28/2016 RYO KU WA22/7/206 rigena ibungabungwa ry’umurage ndangamuco n’ubumenyi gakondo ryasohotse mu igazeti ya Leta nᵒ 33 yo kuwa 15/08/2016, hagamijwe gushyiraho uburyo bwo kubungabunga uwo murage ndangamuco n’ubumenyi gakondo.

Mu nyandiko iheruka twabagejejeho ibijyanye n’ibarura rw’umurage ndangamuco, ibibujijwe, kwandika umurage ndangamuco udafatika. Muri iyi nyandiko turibanda ku kuvana no kohereza umurage ndangamuco mu mahanga, kurengera ibihangano ndangamuco, Uburenganzira ku nyungu zikomoka ku murange ndangamuco cyangwa ku bumenyi gakondo no kurengera ubumenyi gakondo.

Kuvana no kohereza umurage ndangamuco mu mahanga

Iri tegeko riteganya ko iyo bisabwe na Minisitiri ufite umurage gakondo mu nshingano, Minisitiri ufite Ububanyi n’Amahanga mu nshingano ze, asaba ko umurage ndangamuco w’u Rwanda wajyanywe mu mahanga ku buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa wararengeje igihe wagenewe kuba uri mu mahanga ugarurwa mu Rwanda.

Iyo umurage wajyanwe mu mahanga wangiritse, igihugu wangirikiyemo kigomba kuwugarura usanwe cyangwa kigatanga indishyi ikwiye hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi bifitanye. Iyo icyo gihugu nta masezerano gifitanye n’u Rwanda hakoreshwa amasezerano mpuzamahanga.

Iri tegeko rivuga kandi ko kohoreza mu mahanga umurage ndangamuco w’Igihugu ku buryo buhoraho bitemewe. Icyakora, Minisitiri ashobora kwemera ko umurage ndangamuco w’Igihugu woherezwa mu mahanga, ku mpamvu zo kuwutunganya, kuwongerera agaciro, ubushakashatsi cyangwa kubera imurika, mu gihe agena ashingiye ku mpamvu itumye woherezwayo.

Uruhushya rwo kohereza umurage ndangamuco mu mahanga rutangwa gusa na Minisitiri ubishinzwe. Igihe umurage ndangamuco woherezwa mu mahanga ari uw’umuntu ku giti ke, awushyikiriza Minisiteri imaze kumuha inyemezayakira.

Ingingo ya 24 y’iri tegeko ivuga ko iyo umurage ndangamuco wandikishijwe mu kindi gihugu uzanywe mu Rwanda ugomba gufatwa kandi ukarindwa kimwe n’uwandikishijwe mu Rwanda hakurikijwe amategeko n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono.

Iri tegeko mu ngingo yaryo ya 25 risaba ko umuntu wese umenye ko hari umurage ndangamuco wazanywe mu Rwanda ku buryo bunyuranyije n’amategeko, abimenyesha Minisiteri. Ibisabwe na Minisiteri ubishinzwe, Ministeri ifite Ububanyi n’Amahanga mu nshingano zayo ibimenyesha igihugu bireba.

Naho igihugu gisaba gusubizwa umurage ndangamuco wazanywe mu Rwanda ku buryo bunyuranyije n’amategeko gishyikiriza Minisiteri ifite ububanyi n’amahanga mu nshingano, igihamya ko umurage ndangamuco wavuye muri icyo gihugu, kugira ngo kibashe kuwusubizwa.

Kurengera ibihangano ndangamuco

Iri tegeko riteganya ko umwanditsi w’uburenganzira ku gihangano bwite mu by’ubwenge abika igitabo gikubiyemo ibihangano ndangamuco by’umurage w’igihugu kandi akanakurikirana ko birengerwa.

Igikorwa cyo kurengera igihangano ndangamuco kigenewe igihugu, ikigo kigenga cyangwa umuntu wandikishije igihangano ndangamuco ke mu buyobozi bubifitiye ububasha. Igihangano ndangamuco kigomba kubikwa kandi kigakoreshwa mu mikorere yacyo ya gakondo.

Birabujijwe ko umuntu yiyitirira igihangano ndangamuco cyandikishijwe, kugikoresha mu buryo butari gakondo cyangwa kukibyaza umusaroro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu gihe hubahirijwe imikoreshereze gakondo y’igihangano ndangamuco gisanganywe, biremewe: kwagura no kwimakaza ikoreshwa ryacyo, iterambere, ihererekanya, isakazwa cyangwa itangwa byacyo; kugikoresha mu rwego rwo kwigisha, gukora ubushakashatsi, gukoreshwa n’umuntu ku giti ke, gutangaza amakuru, gukoreshwa mu nkiko, gufatwa amajwi cyangwa gukora kopi z’igihangano ndangamuco ngo zishyirwe mu nshyinguranyandiko cyangwa ku rutonde runaka hagamijwe gusa kurengera umurage w’igihugu.

Ingingo ya 33 y’iri tegeko iteganya ko ibihangano gakondo by’umurage w’igihugu birengerwa igihe cyose ibyo bihangano byujuje ibisabwa kugira ngo birengerwe bivugwa muri iri tegeko.

Icyakora, mu gihe igihangano ndangamuco ari icy’umuntu ubwe, kukirengera bimara igihe k’imyaka mirongo itanu (50) uhereye igihe nyir’igihangano apfiriye, cyarangira kigafatwa kandi kikarengerwa nk’ikiri mu murage w’igihugu.

Uburenganzira ku nyungu

Nk’uko iri tegeko ribiteganya, umuntu wese ukoresha igihangano ndangamuco k’Igihugu agamije inyungu yishyura amafaranga yagenwe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha. Naho ihererekanya ry’uburenganzira ku gihangano ndangamuco k’igihugu hagamijwe inyungu, bwaba bwose cyangwa igice cyabwo, cyangwa ihererekanya ry’ubundi burenganzira rigamije inyungu, rikorwa hishyuwe amafaranga yagenwe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha. Kugira ngo kandi umuntu akoreshe igihangano ndangamuco cy’undi muntu agamije inyungu agomba kugirana amasezerano yanditse na nyir’igihangano.

Ihererekanya ry’uburenganzira ku gihangano ndangamuco cy’umuntu hagamijwe inyungu, bwaba bwose cyangwa igice cyabwo, cyangwa ihererekanya ry’ubundi burenganzira rigamije inyungu, rikorwa hakurikijwe amasezerano bagiranye.

Kurengera ubumenyi gakondo

Muri iri tegeko, ingingo ya 38 iteganya ko bumenyi gakondo burengerwa ari ubwakomotse, bwabungabunzwe kandi bwahererekanyijwe mu rwego rwa gakondo no hagati y’ibisekuru; ubwerekeye ku buryo bwihariye umuryango nyarwanda; ubwerekeye ibigaragaza umuco w’umuryango w’abantu batuye ahantu runaka bazwi ko bafite ubumenyi binyuze mu buryo bwo

kubutunga buhuriweho kandi bwerekeye umuco; ibintu bikomoka ku murimo w’ubwenge wihangiwe cyangwa rusange, nk’iyavumbuwe n’umuntu ubwe cyangwa afatanyije n’abandi mu gihe ibiranga uwo muntu bitazwi; ibigaragaza ibiranga umuco w’igihugu n’umurage gakondo wakomeje kwitabwaho, ugakoreshwa cyangwa ugatezwa imbere n’igihugu hakurikijwe imikorere yacyo.

Nyiri ubumenyi gakondo afite uburenganzira bwo kubuza uwo ari we wese gukoresha ubumenyi gakondo bwe atabanje kubimwemerera. Nyiri ubumenyi gakondo afite uburenganzira bwo gukurikirana mu rwego rw’amategeko umuntu wese ukoresha ubumenyi gakondo bwe atabiherewe uruhushya mu nyandiko.

Nyiri ubumenyi gakondo ni we ufite uburenganzira nyamuntu ku bumenyi gakondo bwe. Uburenganzira nyamuntu ku bumenyi gakondo ni: uburenganzira bwo kwitirirwa ubumenyi gakondo; uburenganzira bwo kubuza ko undi muntu utanga ubumenyi gakondo mu buryo bw’uburiganya; uburenganzira bwo kubuza ko ubumenyi gakondo bukoreshwa mu buryo butari bwo. Uburenganzira nyamuntu ku bumenyi gakondo bukomeza kubaho igihe cyose ntibutangwa kandi ntawe ubwikuraho.

Igikorwa cyo kurengera ubumenyi gakondo kigenewe Igihugu cyangwa umuryango w’abantu bahuriye kuri ubwo bumenyi, bandikishije ubumenyi gakondo bwawo mu buyobozi bubifitiye ububasha.

Ku mpamvu z’uburezi, ubushakashatsi n’umutekano, nyir’ubumenyi gakondo yemera gutanga amakuru ku bintu biri kuba hakoreshejwe amafoto, itangazamakuru, ifatamajwi n’ifatamashusho gusa ingano y’iryo koreshwa igomba kubahiriza impamvu yatanzwe y’amakuru ndetse n’inkomoko yayo ikerekanwa.

Ku bisobanuro birambuye mwakwifashisha ITEGEKO N° 28/2016 RYO KU WA22/7/206 RIGENA IBUNGABUNGWA RY’UMURAGE NDANGAMUCO N’UBUMENYI GAKONDO ryasohotse mu igazeti ya Leta nᵒ 33 yo kuwa 15/08/2016.

Umwanditsi:

Habimana Augustin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.