Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Menya itegeko ry’ibungabungwa ry’umurage ndangamuco n’ubumenyi gakondo (igice cya 1)

Yanditswe na Habimana Augustin

Ku ya 01-07-2019 saa 08:36:42

Buri gihugu kigira umurage ukomoka ku muco ndetse no ku bumenyi bukomoka ku bakurambere. Uwo muco uba ugomba gusigasirwa no kubungwabungwa ngo utazima, kuko ari wo uba uhuza abaturage bagize icyo Gihugu kandi ukaba ubushobora kubyazwa umusaruro ufasha mu iterambere ry’Igihugu.

Ni muri urwo rwego mu Rwanda hashyizweho ITEGEKO N° 28/2016 RYO KU WA 22/7/206 RIGENA IBUNGABUNGWA RY’UMURAGE NDANGAMUCO N’UBUMENYI GAKONDO ryasohotse mu igazeti ya Leta nᵒ 33 yo kuwa 15/08/2016, hagamijwe gushyiraho uburyo bwo kubungabunga uwo murage ndangamuco n’ubumenyi gakondo.

Iri tegeko risobanura ko umurage ndangamuco ari umurage ufatika n’udafatika w’abaturage batuye ahantu cyangwa uw’umuntu ukomoka ku bisekuru ugahererekanywa uko ibisekuru bisimburana kandi ufite agaciro mu rwego rw’ubumenyi n’ubuhanga, amateka n’ibisigaratongo, imitekerereze, ubugeni n’iyobokamana n’ibindi bifitanye isano n’umuco.

Iri tegeko kandi risobanura ko ubumenyi gakondo ari ubuhanga bukomoka ku baturage batuye ahantu, bugaragarira mu bikorwa ndangamuco byihariye, bihererekanywa uko ibisekuru bisimburana cyangwa ubuhanga umuntu yiyandikishaho mu izina ry’umuryango uko ibisekuru bisimburana.

Ingingo ya gatatu y’iri tegeko isobanura ko umurage ndangamuco ugizwe n’umurage ndangamuco ufatika n’umurage ndangamuco udafatika

Umurage ndangamuco ufatika ugizwe n’umurage wimukanwa n’utimukanwa; umurage ukomatanyije, umurage ndangamuco na kamere n’umurage uri munsi y’amazi.

Naho umurage ndangamuco udafatika ugizwe n’inkuru zihererekanyijwe mu magambo, ubuvanganzo nyemvugo, indirimbo, imbyino ndangamuco, imigenzo n’imiziririzo, ubuhanzi n’ubugeni n’ibihangano ndangamuco bidafatika, amaserukiramico, ibirori, ubumenyi n’ibikorwa. Ugizwe kandi n’inyandiko zidakunze kuboneka, amafoto, inkurikirane y’amashusho n’amagambo mbwirwaruhame.

Ibarura ry’umurage ndangamuco

Kubarura umurage ndangamuco ni ugukora urutonde rw’umurage ndangamuco w’ibyimukanwa n’ibitimukanwa, bya Leta, iby’imiryango, amashyirahamwe cyangwa iby’abantu ku giti cyabo.

Ibarura rishyira ahagaragara ibigize umurage ndangamuco ufatika n’udafatika byimukanwa n’ibitimukanwa biri mu gihugu. Ibarura ry’ibigize umurage ndangamuco rigamije kubimenya, kubishyira ku rutonde, kubyongerera agaciro, kubirinda no kubibungabunga.

Nk’uko ingingo ya 8 y’iri tegeko ibiteganya, kubarura umurage ndangamuco bikorwa n’ubuyobozi bw’Akarere bikemezwa na Minisiteri. Ubuyobozi bw’Akarere bubarura umurage ndangamuco ugenda uboneka mu ifasi yako, urutonde rugashyikirizwa Minisiteri. Urutonde rugaragaza umurage ndangamuco rumanikwa ku biro by’Akarere, Umurenge n’Akagari k’ifasi uwo murage uherereyemo.

Iri tegeko kandi risaba ko Umuntu wese uzi umurage ndangamuco utanditse, agomba kubimenyesha ubuyobozi bw’Akarere uwo murage uherereyemo. Iyo umuntu uzi umurage ndangamuco utanditse atabasha kugera ku buyobozi bw’Akarere, agomba kubimenyesha ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze bumwegereye.

Umurage ndangamuco ufatika ushyirwa ku rutonde hagendewe nibura k’umwimerere w’igihangano n’ubuhanga buhanitse bwa nyiracyo yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga; umurage ushamikiye ku migenzo ndangamuco, ku mitekerereze, imyemerere n’ibikorwa n’imyuga by’abantu; ahantu ndangamateka, inyubako, amashusho n’inzibutso zihatse ubuhanga mu by’ubugeni; kugaragaza ikimenyetso gifite umwihariko ku iterambere n’umuco nyarwanda mu byiciro by’ubuhanzi, ikoranabuhanga n’amateka by’uruhererekane rw’ibisekuruza.

Minisitiri amenyesha nyiri umurage ndangamuco cyangwa uwucunze mu nyandiko mbere yo kuwushyira ku rutonde ndakuka. Umuntu utishimiye ikemezo cyo gushyira ku rutonde rw’agateganyo umurage ndangamuco, akijuririra kwa Minisitiri mu nyandiko mu gihe kitarenze iminsi mirongo itandatu (60) uhereye igihe rutangarijweho agasubizwa mu gihe k’iminsi mirongo itatu (30) uhereye igihe ubujurire bwakiriwe. Itegeko rya Minisitiri ni ryo rishyiraho urutonde ndakuka rw’umurage ndangamuco ufatika.

Ibibujijwe

Usibye imirimo isanzwe yo gufata neza umurage ndangamuco, iri tegeko rivuga ko bibujijwe gusenya, gukuraho, gusana cyangwa guhindura uburyo ubwo ari bwo bwose umurage ndangamuco washyizwe ku rutonde keretse habanje gutangwa uruhushya rwa Minisitiri mu nyandiko mu gihe kitarenze iminsi mirongo itandatu (60) uhereye umunsi dosiye yuzuye yakiriweho. Iyo Minisitiri adasubije muri iyo minsi, ubusabe bufatwa nk’ubwemewe.

Birabujijwe kandi gushyira inyandiko, amashusho cyangwa ibyapa byo kwamamaza ku nyubako ndangamateka no ku mbibi zayo.

Umurage ndangamuco uri ku rutonde ndakuka bishobora guhesha umuntu, nyir’umutungo, uburenganzira ku ngurane cyangwa indishyi ikwiye hakurikijwe amategeko abigenga.

Kwandika umurage ndangamuco udafatika

Kwandika umurange ndangamuco udafatika ni igikorwa cya Leta kemeza umurage ndangamuco udafatika, waba rusange cyangwa bwite, wabaruwe kandi ugomba kurengerwa nk’ibiranga umuco w’abenegihugu.

Umurage ndangamuco udafatika wabaruwe wandikwa hagendewe nibura ku kuba ugaragaza agaciro ndangamuco gahanitse ku muryango w’abantu cyangwa abenegihugu; umwimerere w’igihangano n’ubuhanga buhanitse bwahererekanyijwe, mu rwego rwa gakondo hagati y’ibisekuru; umurage ushamikiye ku migenzo ndangamuco, ku mitekerereze, imyemerere n’ibikorwa n’imyuga by’abantu; kuba ushobora kuzimira ukeneye kurengerwa by’umwihariko; kugaragaza ikimenyetso gifite umwihariko ku iterambere n’umuco nyarwanda mu byiciro by’ubuhanzi, ubuhanga n’amateka by’uruhererekane rw’ibisekuruza. (biracyaza).

Umwanditsi:

Habimana Augustin

2 Comments on “Menya itegeko ry’ibungabungwa ry’umurage ndangamuco n’ubumenyi gakondo (igice cya 1)”

  1. Mwiriwe neza, muzagerageze muduhe namategeko ajyanye no gukoresha ” amafoto, amajwi namashusho ” byabaturage bikozwe na company cg se abandi bantu muburyo butemewe. Murakoze . kuko benshi barabikoreshya bakitwazako uri umukozi wabo kdi bitari mumasezerano yabo ufite . murakoze cyane

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.