Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Menya itegeko rigenga imitunganyirize y’ubwiteganyirize bwa pansiyo (Igice cya 2)

Yanditswe na Habimana Augustin

Ku ya 15-04-2019 saa 14:29:57

Abakozi, abanyapolitiki n’abandi bantu babyifuje bafata ubwiteganyirize bw’izabukuru kugira ngo bazabone ikizababeshaho igihe bazaba bageze mu myaka y’ubukure batagikora. Kwakira imisanzu y’abiteganyiriza ntibishobora gukorwa hatariho amategeko abigenga. Ubwo bwiteganyirize mu Rwanda ubu bugengwa n’Itegeko n° 05/2015 ryo ku wa 30/03/2015 rigenga imitunganyirize y’ubwiteganyirize bwa pansiyo ryasohotse mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda nᵒ 20 yo ku wa 18/05/2015.

Mu gice cya mbere twabagejejeho ibijyanye n’ubwoko bw’ubwiteganyirize, abagomba kuba mu bwiteganyirize n’ibyerekeranye n’umusanzu w’ubwiteganyirize. Muri iyi nyandiko haribandwa ku bigenerwa ibyiciro binyuranye by’abiteganyirije.

Ibigenerwa abageze mu zabukuru

Ubusanzwe ingingo ya 101 y’itegeko n°86/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, iteganya ko imyaka isanzwe kugira ngo umukozi wa Leta abone ikiruhuko k’izabukuru ari mirongo itandatu n’itanu (65). Icyakora, umukozi wa Leta wujuje nibura imyaka mirongo itandatu (60) y’amavuko kandi akaba amaze gukora nibura imyaka cumi n’itanu (15) atanga imisanzu mu Kigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, ashobora gusaba umuyobozi ubifitiye ububasha kujya mu kiruhuko k’izabukuru igihe giteganyijwe kitaragera. Imyaka y’ikiruhuko k’izabukuru ku bakozi bagengwa na Sitati zihariye igenwa hakurikijwe imiterere y’imirimo bakora.

Ingingo ya 17 y’itegeko rya pansiyo ni yo iteganya ibyiciro binyuranye by’abiteganyiriza uko ari bine (4), harimo abageze mu zabukuru; abagiye mu zabukuru imburagihe; abagize ubumuga budafitanye isano n’akazi n’abasizwe na nyakwigendera bavugwa muri iri tegeko.

Iri tegeko riteganya ko kugira ngo uwiteganyirije ahabwe amafaranga ya pansiyo y’izabukuru ya buri kwezi agomba kuba afite nibura imyaka mirongo itandatu (60) y’amavuko cyangwa imyaka iteganywa ku bakozi bagengwa na sitati zihariye zemewe n’amategeko; kuba yujuje nibura imyaka cumi n’itanu (15) y’imisanzu mu bwiteganyirize; kuba atagikora umurimo uwo ari wo wose uhemberwa umushahara. Iyo uwiteganyirije ageze ku myaka y’izabukuru kandi atujuje imisanzu y’imyaka cumi n’itanu (15), ahabwa amafaranga y’ingunga imwe (1).

Amafaranga ya pansiyo y’izabukuru abarwa hashingiwe ku mushahara ngereranyo w’ukwezi w’imishahara yabariweho imisanzu y’imyaka itanu (5) ya nyuma ibanziriza itariki uwiteganyirije yemereweho pansiyo y’izabukuru.

Icyakora iyo uwiteganyirije atatanze imisanzu mu gihe k’imyaka itanu (5) ibanziriza itariki yemereweho pansiyo, umushahara ngeraranyo w’ukwezi ungana n’igice kimwe cya mirongo itandatu (1/60) k’imishahara yose yabariweho imisanzu mu gihe k’imyaka itanu (5) ya nyuma ibanziriza itariki uwiteganyirije yahagarikiyeho akazi yahemberwaga.

Na none iyo umubare w’amezi y’ubwiteganyirize bwa pansiyo utageze kuri mirongo itandatu (60), umushahara ngereranyo w’ukwezi uboneka bagabanyije imishahara yose yabariweho imisanzu kuva aho uwiteganyirije yinjiriye mu bwiteganyirize bwa pansiyo n’umubare w’amezi y’imisanzu yatanze.

Amafaranga ya buri kwezi ya pansiyo y’izabukuru angana na mirongo itatu ku ijana (30%) by’umushahara ngereranyo w’ukwezi w’uwiteganyirije. Amafaranga atangwa yongerwaho abiri ku ijana (2%) kuri buri gihe cy’amezi cumi n’abiri (12) y’ubwiteganyirize kirenze ku mezi ijana na mirongo inani (180). Icyakora igihe k’inyongera kitageze ku mezi cumi n’abiri (12) na cyo kitabwaho mu kugena amafaranga y’inyongera.

Uwiteganyirije ugeze mu zabukuru utujuje ibyangombwa byo guhabwa pansiyo ya buri kwezi ahabwa amafaranga y’ingunga imwe ahwanye n’umushahara ngereranyo w’uwiteganyirije ukubwe n’inshuro z’ibihe by’amezi cumi n’abiri (12) ziri mu mezi yose y’ubwiteganyirize bwe.

Ibigenerwa abagiye mu zabukuru imburagihe

Iyo uwiteganyirije ashaje imburagihe, mbere yo kugeza ku myaka y’izabukuru byemejwe n’akanama k’abaganga bemewe na Leta kashyizweho na Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze, bisabwe n’umukozi cyangwa umukoresha, agira uburenganzira kuri pansiyo y’imburagihe. Ushaka uburenganzira kuri pansiyo y’imburagihe agomba kandi kuba yaratanze imisanzu nibura mu gihe k’imyaka cumi n’itanu (15) mu bwiteganyirize no kuba atagikora umurimo uwo ari wo wose uhemberwa.

Ugiye mu zabukuru imburagihe ahabwa amafaranga abazwe kandi atangwa mu buryo bumwe n’ubukoreshwa muri pansiyo y’izabukuru. Uwemerewe kujya mu zabukuru imburagihe utarashoboye kuzuza imyaka cumi n’itanu (15) y’imisanzu y’ubwiteganyirize ahabwa amafaranga y’ingunga imwe abazwe mu buryo bukoreshwa habarwa agenerwa abujuje imyaka y’izabukuru batashoboye kwiteganyiriza imyaka cumi n’itanu (15).

(Biracyaza)

Umwanditsi:

Habimana Augustin

5 Comments on “Menya itegeko rigenga imitunganyirize y’ubwiteganyirize bwa pansiyo (Igice cya 2)”

  1. Mwiriwe!

    Mudusobanurire kubijyanye na pansiyo kubantu bafite ubumuga. Atujuje imyaka 15 kandi akaba atabashije gukomeza akazi bitewe nuko ubumuga bugenda bukura. itegeko ridudufashaho iki?

    Murakoze

  2. Umukozi akwiye kujya mu kiruhuiko cy, izabukuru nibura ku myaka 55 kuko nyuma yaho aba amaze kunanirwa bitewe n, uko mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry, igihugugu cyacu, abakozi bakorana imbaraga nyinshi bityo umukozi ugize imyka 55 aba yarajogotse adatanga umusaruro uhagije kandi ibyo bizaha amahirwe abakiri bato bari mu bushomeri kugirango nabo babone akazi kandi bashobora gutanga umusaruro mwiza kurenza umusaza kuko bafite imbaraga. Ikindi ni uko uriya ushaje aba afite amahirwe yo kwinjira mu buzima bwo guhanga umurimo kurenza urubyiruko rudafite amikoro. uwagize amahirwe yo kutavunika cyane wenda abishatse niwe wenda wasaba kugeza kuri 65.
    Murakoze.

  3. Pansiyo ibarwa hashingiwe ku mushahara w’imyaka 5 ya nyuma. Birashoboka ko muri iyo myaka, umuntu yaba akoze ahantu hatandukanye nka 2 cyangwa 3 kandi ahembwa imishahara inyuranye. Icyo gihe pansiyo ibarwa gute?
    Biranashoboka kandi ko umukozi yamara iyo myaka itanu ya nyuma ari gukora mu kigo kimwe ariko agahabwa imyanya itandukanye, agahembwa amafranga atandukanye. BIsa no kuba yakora ahandi.

  4. – Ibijyanye na pension itari ngombwa, y’abantu bikorera ntabwo byasobanuwe ugereranyije no muyandi ma juridictions: none se ukora akihemba ku nyungu bizagenda bite?

    – ko mw’itegeko nta hagaragara ko umukozi utagikora afite gusa imyaka ibiri (2) ngo asabe gukomeza kwirihira, muri RSSB babikomora hehe?

    -Ese ko nabonye RSSB ica ibihano bingana na 3 % kandi atariko biri mu itegeko byo yaba ibikomora hehe?

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.