Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
17°C
 

Menya itegeko rigenga ibidukikije mu Rwanda (igice cya 4)

Yanditswe na Habimana Augustin

Ku ya 06-03-2019 saa 08:09:49
Ibidukikije

Ikiremwa muntu kigira uruhare runini mu kwangiza ibidukikije kubera ibikorwa binyuranye byo gushaka imibereho ndetse n’iterambere ry’ubukungu. Iyangirika ry’ibidukikije rigira ingaruka zinyuranye zirimo kwiyongera kw’imyuka ihumanya ikirere irimo n’umwuka duhumeka, bimwe mu binyabuzima bishobora gucika ku Isi burundu, amazi mu butaka aragabanuka, imigezi ishobora gukama, ubutaka bukangirika kubera isuri ibutwara ndetse n’ibihe bigahindagurika, akaba ari yo mpamvu tugomba kubibungabunga. Iyo kubungabunga ibidukikije bidakozwe hakiri kare bitwara imbaraga nyinshi kubisubiranya. Ni muri urwo rwego mu Rwanda hashyizweho Itegeko N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije.

Mu bice bibanza twabagejejeho icyo iri tegeko rigamije, ibisobanuro by’ibidukikije, amahame remezo yo kubungabunga ibidukikije, kurengera ubutaka n’ibiri ikuzimu, kubungabunga umutungo w’amazi, urusobe rw’ibinyabuzima, umwuka wo mu kirere, imicungire y’imyanda n’inshingano rusange za Leta mu kurengera no kubungabunga ibidukikije, inshingano z’umwihariko za Leta, inshingano z’inzego z’imitegekere y’Igihugu, inshingano z’abaturage, ishyirwaho rya komite zo kurengera ibidukikije. Muri iyi nyandiko haribandwa ku bikorwa bibujijwe byangiza ibidukikije.

Ibikorwa bibujijwe ku butaka

Iri tegeko riteganya ibikorwa bibujijwe ku butaka buhehereye n’ibyanya birinzwe. Ibyo bikorwa bibujijwe harimo kumena imyanda yaba yumye, itemba cyangwa gazi ihumanya mu mugezi, mu ruzi, mu gishanga, mu kidendezi, mu kiyaga no mu nkengero zabyo; kwangiza ubwiza bw’amazi yaba ay’imusozi cyangwa ay’ikuzimu; kumena, gutembesha cyangwa guhunika ibintu byose ahantu bishobora guteza cyangwa kongera ubuhumane bw’amazi; kogereza amabuye y’agaciro mu migezi cyangwa mu biyaga; gushyira igikorwa cy’ubuhinzi n’ubworozi mu ntera ya metero icumi (10 m) uvuye ku nkombe z’imigezi n’inzuzi no mu ntera ya metero mirongo itanu (50 m) uvuye ku nkombe z’ibiyaga; kubaka ikiraro cy’amatungo, ibagiro, isoko ry’amatungo mu ntera ya metero mirongo itandatu (60 m) uvuye ku nkombe z’imigezi n’inzuzi no muri metero magana abiri (200 m) uvuye ku nkombe z’ibiyaga; kubaka mu masoko y’amazi, imigezi, inzuzi n’ibiyaga no mu nkengero zabyo mu ntera ya metero icumi (10 m) uvuye ku migezi na metero mirongo itanu (50 m) uvuye ku biyaga.

Kurunda itaka n’ibindi bikoresho ku butaka buhehereye; gutsindagira cyangwa guhindura imiterere y’ubutaka buhehereye; kubaka mu gishanga no mu nkengero zacyo muri metero makumyabiri (20 m) uvuye ku nkombe z’igishanga; kugomorora ibishanga bitabanje gutangirwa uruhushya n’ubuyobozi bubifitiye ububasha; kugomorora, kuyobya cyangwa gufunga inzuzi bitabanje gutangirwa uruhushya n’ubuyobozi bubifitiye ububasha; gukora igikorwa icyo ari cyo cyose, uretse ibijyanye n’ubushakashatsi n’ubumenyi mu bishanga bikomye.

Kuzana ubwoko bw’ibimera cyangwa inyamaswa zaba izo mu mahanga cyangwa mu gihugu mu butaka buhehereye bitabanje gutangirwa uruhushya n’ubuyobozi bubifitiye ububasha; kumena, gutembesha imyanda yose ishobora guteza impanuka, amazi y’imyanda, keretse yamaze gutunganywa hakurikijwe amabwiriza abigenga; kumena, gutembesha, kujugunya no guhunika ibintu byose ahantu bishobora guteza cyangwa kongera ubuhumane bw’amazi yo mu gihugu.

Icyakora, Minisitiri ubifite mu nshingano amaze kugisha inama inzego bireba, ashobora gutanga uruhushya rwo gushyiraho inyubako cyangwa ikindi gikorwa bijyanye n’ubukerarugendo no gukoresha umutungo kamere w’amazi n’ibiri munsi yayo.

Ibikorwa bibujijwe biteza urusaku rwangiza

Ibikorwa biteza urusaku rwangiza cyangwa rukabangamira ubuzima bw’abantu birabujijwe. Urusaku urwo ari rwo rwose rugomba kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge yashyizweho n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.

Ibikorwa bibujijwe mu kurengera ibinyabuzima

Mu rwego rwo kurengera ibinyabuzima, hari ibikorwa bibujijwe birimo gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo; kwica, gukomeretsa no gufata inyamaswa zo mu bwoko bwenda gucika; gusenya cyangwa kwangiza aho inyamaswa ziba, amagi, ibyana cyangwa inyamaswa nto zo mu bwoko bwenda gucika; gutuma ibimera birinzwe bipfa cyangwa kubitwika, kubisarura cyangwa kubyangiza; gutwara cyangwa kugurisha ibisigazwa by’inyamaswa yose cyangwa igice cyayo ndetse n’iby’ibimera byo mu bwoko bwenda gucika; gutema ibiti mu mashyamba cyangwa mu turere turinzwe cyangwa muri pariki z’igihugu.

Ibikorwa bibujijwe byerekeye ubutabire n’imyanda

Iri tegeko na none riteganya ibikorwa bibujijwe by’ubutabire n’imyanda birimo kurunda, kujugunya no gushyira imyanda ahantu rusange hatemewe n’amategeko cyangwa ahandi hantu hose hatabugenewe; kwinjiza mu gihugu imyanda ihumanya n’ibindi byose byagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu n’ibidukikije; kugura, kugurisha, gutumiza mu mahanga, kohereza mu mahanga, gucisha mu gihugu, guhunika no kurunda imiti, urusobe rw’imiti n’ibindi bintu bihumanya cyangwa byateza impanuka.

Gukoresha intambi, imiti iyobya ubwenge, imiti y’ubutabire ifite uburozi n’imitego mu mazi ku buryo bwasindisha amafi cyangwa bukanayica; gukoresha imiti iyobya ubwenge, imiti y’ubutabire ifite uburozi n’imitego ku buryo bwica inyamaswa zihigwa ndetse no gutuma zidashobora kuribwa; kwituma, kwihagarika, gucira, guta ikimyira n’indi myanda ikomoka ku mubiri w’umuntu ahabonetse hose; gutwika imyanda yo mu rugo, ibishingwe, amapine ndetse n’ibikoresho bya palasitiki. (Biracyaza).

Umwanditsi:

Habimana Augustin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.