Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Menya itegeko rigenga ibidukikije mu Rwanda (igice cya 3)

Yanditswe na Habimana Augustin

Ku ya 26-02-2019 saa 13:36:54

Ikiremwamuntu kigira uruhare runini mu kwangiza ibidukikije kubera ibikorwa binyuranye byo gushaka imibereho ndetse n’iterambere ry’ubukungu.

Iyangirika ry’ibidukikije rigira ingaruka zinyuranye zirimo kwiyongera kw’imyuka ihumanya ikirere irimo n’umwuka duhumeka, bimwe mu binyabuzima bishobora gucika ku Isi burundu, amazi mu butaka aragabanuka, imigezi ishobora gukama, ubutaka bukangirika kubera isuri ibutwara ndetse n’ibihe bigahindagurika, akaba ari yo mpamvu tugomba kubibungabunga.

Iyo kubungabunga ibidukikije bidakozwe hakiri kare bitwara imbaraga nyinshi kubisubiranya. Ni muri urwo rwego mu Rwanda hashyizweho Itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije.

Mu gice cya mbere n’icya kabiri k’iyi nyandiko Imvaho Nshya yabagejejeho icyo iri tegeko rigamije, ibisobanuro by’ibidukikije, amahame remezo yo kubungabunga ibidukikije, kurengera ubutaka n’ibiri ikuzimu, kubungabunga umutungo w’amazi, urusobe rw’ibinyabuzima, umwuka wo mu kirere, imicungire y’imyanda n’inshingano rusange za Leta mu kurengera no kubungabunga ibidukikije.

Muri iyi nyandiko haribandwa ku nshingano z’umwihariko za Leta, inshingano z’inzego z’imitegekere y’Igihugu, inshingano z’abaturage n’ishyirwaho rya komite zo kurengera ibidukikije.

Inshingano za Leta mu kurinda no kubungabunga ibidukikije

Mu kurinda no kubungabunga ubutaka, ingingo ya 27 y’iri tegeko ivuga ko Leta ari yo yonyine ifite ububasha bw’ikirenga mu gucunga ubutaka bwose buherereye mu mbibi z’umupaka w’Igihugu. Iburinda kandi ikabubungabunga binyuze mu gushyiraho ingamba zo kurwanya isuri n’izo kurwanya ubuhumane bw’ubutaka biturutse ku miti, ifumbire, imiti ikoreshwa mu buvuzi bw’abantu n’ubw’inyamaswa n’ibindi byose byemerewe gukoreshwa; ishyiraho kandi ingamba zihamye zo gusubiranya ubutaka bwangiritse.

Naho mu bijyanye no kurinda urusobe rw’ibinyabuzima Leta ifite ishingano zo kurinda urusobe rw’ibinyabuzima igashyiraho urutonde rw’ubwoko bw’inyamaswa n’ibimera bigomba kurindwa hakurikijwe uruhare bigira mu ndiri y’urusobe rw’ibinyabuzima, ubuke bwabyo, ubwiza bwabyo, ubukendere bwabyo ndetse n’uruhare rwabyo mu bukungu, umuco n’ubumenyi; ikanagaragaza uturere tugomba kurindwa hagamijwe kubungabunga cyangwa gusubiranya indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima, amashyamba, ahateye ibiti, amoko y’ibinyabuzima n’ahantu harinzwe, inyubako karemano, uturere nyaburanga, imisozi n’ibibaya.

Nk’uko biteganywa kandi n’ingingo ya 37, Leta ifite ishingano zo kurinda no kubungabunga amazi no guteza imbere isukura. Mu gushyira mu bikorwa izo nshingano yibanda ku gushyiraho ubwiherero rusange mu rwego rwo kwimakaza isuku; gushyiraho ingamba zihamye, zerekeye imicungire y’isuku mu nyubako, ahantu hahurira abantu benshi, ku mihanda no mu ngo; gushyiraho amabwiriza agenga ingomero z’amazi, ibitembo by’imyanda, aho imyanda itemba ijya, ibimpoteri, aho imyanda ikusanyirizwa n’aho isukurirwa; gushyiraho ingamba zo kurinda no gukoma imbuga zikikije amariba avomerwaho amazi anyobwa; kugaragaza uduce dukomye mu rwego rwo kurinda, kubungabunga cyangwa gusana ibikorwa by’amazi n’ubwiza bwayo, inkombe n’inkuka, inzuzi, imigezi, ibiyaga, ibibaya imibande n’ibishanga; gushyiraho ingamba zihamye zo gucunga neza umutungo w’amazi, zita ku bwiza bw’isoko yayo kandi bukagena uburyo bwo kongera ingano y’amazi no kwirinda kuyasesagura.

Mu gukumira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe Leta ifata ingamba mu gukumira ingaruka mbi z’imihindagurikire y’ibihe, yita kwita ku mihindagurikire y’ibihe, muri politiki n’ibikorwa byayo byerekeye imibereho, ubukungu n’ibidukikije no gukoresha uburyo buhamye hagamijwe kugabanya ku buryo bushoboka ingaruka mbi ku bukungu, ubuzima rusange no ku bwiza bw’ibidukikije; guteza imbere no gufatanya mu bikorwa by’ubumenyi, ikoranabuhanga, tekiniki, ubushakashatsi, imibereho n’ubukungu no gukusanya no gusesengura amakuru yerekeye imiterere y’ibihe no guteza imbere ububiko bwayo no kwigisha, guhugura no gukangurira abaturage, inzego z’ubuyobozi, imiryango nyarwanda na mvamahanga itari iya Leta ibyerekeye imihindagurikire y’ibihe.

Inshingano z’inzego z’imitegekere y’Igihugu

Inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage mu kurinda no kubungabunga ibidukikije zifite inshingano yo gushyira mu bikorwa amategeko, politiki, ingamba, imigambi na gahunda byerekeranye no kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda.

Ariko ku buryo bw’umwihariko zishinzwe kwita ku bikorwa bijyanye no gufata neza ubutaka cyane cyane kurwanya isuri no kureka amazi y’imvura; gutera, kurinda no gufata neza amashyamba; kurinda imigezi, ibiyaga, amasoko n’amazi y’ikuzimu; gufata neza no gukoresha neza ibishanga; kurinda no gufata neza ahantu hakomye, ahantu nyaburanga, inyamaswa n’ibimera byo mu bwoko burinzwe; gushyiraho ibishushanyombonera byo kuvanaho, gukusanya, kurundanya no gutunganya imyanda yo mu ngo; kugena amahoro atangwa kuri serivisi z’isuku n’isukura.

Inshingano z’abaturage

Inshingano z’abaturage mu kurinda no kubungabunga ibidukikije zibanda ku kurinda, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije, haba umuntu ku giti ke cyangwa babikoreye mu bikorwa rusange; kumenyesha ubuyobozi bubifitiye ububasha ikintu gishobora kugira ingaruka ku bidukikije.

Iritegeko riteganya ko ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, Akarere, Umurenge n’Akagari hashyizweho komite ishinzwe kubungabunga, kurengera no guteza imbere ibidukikije ndetse n’imihindagurikire y’ibihe. (biracyaza).

 

Umwanditsi:

Habimana Augustin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.