Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Menya itegeko rigena imitunganyirize y’uburezi mu Rwanda (Igice cya mbere)

Yanditswe na Habimana Augustin

Ku ya 18-03-2019 saa 17:19:40

Uburezi ni imwe mu nkingi y’ubumenyi n’iterambere ry’ibihugu, kuko butuma abato n’abakuru biyungura ubwenge, ubumenyi, ubumenyingiro, bakagira uburere kandi bagatekereza ku buryo bwa gihanga bahereye no ku bikorerwa ahandi, bakabasha guteza imbere igihugu. Mu Rwanda hashyizweho Itegeko rigena imitunganyirize y’uburezi, kugira ngo ritange imirongo migari y’imitunganyirize y’uburezi rikanagena ibyiciro ubwo burezi butangirwamo kugira ngo burusheho kugera ku ntego ziyemejwe.

Mu Rwanda hashyizweho itegeko n° 36/2018 ryo ku wa 29/06/2018 rigena imitunganyirize y’uburezi ryasohotse mu Igazeti ya Leta n°39 yo ku wa 24/09/2018, ryaje risimbura andi yaribanjirije mu rwego rwo kurihuza n’igihe ndetse n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe mu 2015.

Iri tegeko mu ngingo yaryo ya 3 risobanura ko uburezi bw’u Rwanda bufite intego yo gutanga inyigisho n’uburere bifite ireme hagamijwe kwiteza imbere no kuzamura Igihugu muri rusange.

Intego zihariye z’uburezi

Nk’uko bisobanurwa muri iri tegeko intego zihariye z’uburezi mu Rwanda harimo guha Abanyarwanda inyigisho zikenewe ku nzego zose z’uburezi rusange hamwe n’iz’imyuga n’ubumenyingiro; gutanga inyigisho n’uburere bifite ireme ku nzego zose; guteza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga n’ubushakashatsi hagamijwe guha umubare munini w’Abanyarwanda ubushobozi bwo kwihutisha iterambere ry’Igihugu; guteza imbere umuco w’amahoro, uw’ubworoherane, uw’ubutabera, uwo kubahiriza uburenganzira bwa muntu, uw’ubufatanye, uwa demokarasi, n’uwo kwirinda ivangura cyangwa itonesha iryo ari ryo ryose.

Guha buri Munyarwanda uburere bwuzuye bushingiye ku muco mbonezabupfura, ku bumenyi, ku mibereho myiza y’abaturage no kubaka igihugu kugira ngo kigere ku majyambere arambye; gutoza Umunyarwanda gukunda umurimo unoze, kugira umurava, kubahiriza igihe no gushyira imbere ubushobozi; gutoza Umunyarwanda kugira ubwigenge bwo kwitekerereza, guhanga, kwakira no gusesengura ibitekerezo by’abandi no kugaragaza ibye bwite, gukunda igihugu no kumushishikariza kumenya ibibera ahandi; gukuraho impamvu n’inzitizi zose zibangamira iterambere ry’uburezi n’uburere bw’ab’igitsina gore n’ubw’abandi bagaragaraho ko bakeneye kwitabwaho by’umwihariko.

Inshingano za Leta mu burezi

Nk’uko ingingo ya 5 y’iri tegeko ibiteganya, Leta ishinzwe iterambere rusange ry’uburezi, cyane cyane kubungabunga ireme ryabwo, yita cyane cyane ku gushyiraho politiki, amategeko n’amabwiriza bigenga uburezi no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo; kugenzura no gusuzuma ibikorwa byose byerekeranye n’uburezi; gushyiraho no kubahiriza igenamigambi riboneye ry’uburezi. Leta yubahiriza inshingano zayo mu burezi, ibinyujije muri Minisiteri ifite buri bwoko bw’uburezi mu nshingano zayo.

Ubwoko bw’uburezi

Iri tegeko rigena ubwoko bune bw’uburezi burimo uburezi ubwo mu muryango; uburezi bwo mu mashuri; uburezi bw’abantu bakuru n’uburezi nkangurambaga.

Uburezi bwo mu muryango butangwa n’ababyeyi b’umwana, abamwishingiye n’abandi bose babana na we. Bugamije gufasha umwana kugira ubumenyi n’uburere byiza.

Uburezi bwo mu mashuri butangirwa mu byiciro bine by’amashuri y’inyigisho rusange birimo amashuri y’inshuke; amashuri abanza; amashuri yisumbuye n’amashuri makuru. Inyigisho z’imyuga n’ubumenyingiro zo zitangirwa mu byiciro by’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro hakurikijwe amategeko abigenga. Naho inyigisho zihariye zitangirwa mu mashuri y’uburezi bwihariye hashingiwe ku mwihariko w’abo inyigisho zigenewe.

Amashuri y’inshuke agamije kumenyereza umwana kubana n’abandi no gutuma ubwenge bwe bukanguka, akamuhesha uburyo bwo gukina n’abandi bana, gukora imyitozo y’umubiri, iy’injyana n’iy’amaboko. Bugamije kandi gutegura umwana kugira ngo abashe gukurikira neza amashuri abanza. Amashuri abanza yo atangirwamo inyigisho zitegurira abanyeshuri gukurikira neza amashuri yisumbuye. Atangirwamo kandi inyigisho zerekeye uburere mboneragihugu, umuco mbonezabupfura, uburere bw’ubwenge n’ubw’umubiri n’ubumenyi shingiro umunyeshuri akeneye mu mibereho ye isanzwe.

Amashuri yisumbuye atangirwamo inyigisho z’ubumenyi rusange zigabanyije mu mashami anyuranye. Amashuri yisumbuye ategurira abanyeshuri gukurikirana amashuri makuru no kugira uruhare mu iterambere rusange ry’Igihugu. Amashuri makuru yo atangirwamo inyigisho zihanitse z’ubumenyi rusange n’iz’imyuga n’ubumenyingiro mu mashami anyuranye. Agamije guteza imbere ubumenyi, ubushakashatsi no kugira uruhare mu iterambere rusange ry’Igihugu.

Ku bijyanye n’amashuri y’uburezi bwihariye agamije kwakira abanyeshuri bakeneye kwitabwaho ku buryo bw’umwihariko kubera ubumuga cyangwa indi mpamvu byihariye bituma badashobora kwiga mu buryo busanzwe. Amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yo atangirwamo inyigisho za tekiniki, iz’imyuga n’ubumenyingiro ku nzego zinyuranye. Agamije kwigisha no gutoza abanyeshuri imyuga hagamijwe kubaha ubushobozi bwo gukora imirimo inyuranye ikenewe mu gihugu, kwihangira umurimo no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu. (Biracyaza)

 

Umwanditsi:

Habimana Augustin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.