Menya Itegeko rigena imitunganyirize y’uburezi mu Rwanda (Igice cya 2)

Yanditswe na Habimana Augustin

Ku ya 25-03-2019 saa 15:47:39
Abanyeshuri biga muri Unique Academu bazobereye ikoranabuhanga

Uburezi ni imwe mu nkingi y’ubumenyi n’iterambere ry’ibihugu, kuko butuma abato n’abakuru biyungura ubwenge, ubumenyi, ubumenyingiro, bakagira uburere kandi bagatekereza ku buryo bwa gihanga bahereye no ku bikorerwa ahandi, bakabasha guteza imbere igihugu. Mu Rwanda hashyizweho Itegeko rigena imitunganyirize y’uburezi, kugira ngo ritange imirongo migari y’imitunganyirize y’uburezi rikanagena ibyiciro ubwo burezi butangirwamo kugira ngo burusheho kugera ku nteko ziyemejwe.

Mu nyandiko ibanza twabagejejeho ibijyanye n’intego zihariye z’uburezi, inshingano za Leta mu burezi n’ubwoko bw’uburezi. Muri iyi nyandiko turibanda ku bwoko bw’amashuri n’imikoranire y’abashinzwe uburezi.

Ubwoko bw’amashuri

Iri tegeko rigena ubwoko butatu bw’amashuri hakurikijwe uburyo yashinzwe, harimo amashuri ya Leta; amashuri y’abafatanya na Leta ku bw’amasezerano n’amashuri yigenga.

Amashuri ya Leta ni abarwa mu mutungo rusange wayo harimo amashuri yashinzwe na Leta; amashuri yubatswe na Leta ikoresheje umutungo wayo bwite, ifashijwe n’inkunga y’abantu ku giti cyabo cyangwa y’amashyirahamwe; amashuri yubatswe n’inkunga y’ubutwererane, ayubatswe n’ubutegetsi bwa gikoloni cyangwa n’indi nkunga iyo ari yo yose yahawe Leta; amashuri yigenga yeguriwe Leta na bene yo n’amashuri y’abafatanya na Leta ku bw’amasezerano ahinduka aya Leta mu buryo buteganywa n’ayo masezerano.

Naho amashuri y’abafatanya na Leta ku bw’amasezerano yo ni amashuri yubatswe na Leta ku butaka bwahawe umuntu ku giti ke cyangwa umuryango nyarwanda utari uwa Leta cyangwa mvamahanga ku buryo bwemewe n’amategeko; amashuri Leta yubatse ifatanyije n’umuryango nyarwanda utari uwa Leta cyangwa mvamahanga ku butaka bwahawe uwo muryango ku buryo bwemewe n’amategeko n’amashuri yubatswe n’umuryango nyarwanda utari uwa Leta cyangwa mvamahanga ku butaka wahawe ku buryo bwemewe n’amategeko, Leta ikagira uruhare mu kuyasana, kuyagura cyangwa kuyaha ibikoresho, uretse mu gihe Leta yabitanze nk’impano mu buryo bwanditse. Muri aya mashuri, Leta n’abo bafatanyije bagirana amasezerano y’imikorere agaragaza uruhare n’inshingano za buri ruhande.

Amashuri yigenga yo ni amashuri yashinzwe n’abantu ku giti cyabo, imiryango nyarwanda itari iya Leta, imiryango mvamahanga, amashyirahamwe cyangwa abikorera.

Iri tegeko na none riteganya ko gushinga ishuri bikorwa hagamijwe iterambere ry’uburezi hibandwa ku nyigisho zikenewe mu gihugu. Umuntu wese usaba uburenganzira bwo gushinga ishuri ryigenga agomba kubahiriza ibi bikurikira: kugaragaza umushinga we w’uburezi ukubiyemo intego, ibikorwa biteganyijwe, ubushobozi afite n’imikorere y’ishuri; kugirana amasezerano n’urwego rubifitiye ububasha bitewe n’ikiciro k’ishuri ashaka gushinga. Mu bo bagirana amasezerano harimo amasezerano n’Urwego rw’Igihugu rufite ubugenzuzi bw’amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye mu nshingano zarwo mu gihe yifuza gushinga ishuri ry’inshuke, iribanza cyangwa iryisumbuye; kugirana amasezerano n’urwego rw’Igihugu rufite ubugenzuzi bw’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu nshingano zaryo mu gihe yifuza gushinga ishuri ryisumbuye ry’imyuga n’ubumenyingiro; kugirana amasezerano na Minisitiri ufite amashuri makuru mu nshingano ze mu gihe yifuza gushinga ishuri rikuru.

Iyo usaba uburenganzira bwo gushinga ishuri yifuza gushinga ishuri rifite umwihariko utuma indi Minisiteri igira uruhare muri iryo shingwa, Minisitiri amaze kubyumvikanaho na Minisitiri ufite uwo mwihariko mu nshingano ze, agirana amasezerano n’ushaka gushinga ishuri.

Urwego rwa Leta rwagiranye amasezerano n’ushaka gushinga ishuri rubimenyesha Akarere usaba gushinga ishuri yifuza kurishingamo.

Imikoranire y’abashinzwe uburezi

Mu byo iri tegeko riteganya nanone harimo ko Leta n’abafatanyabikorwa bayo bagomba gufatanya mu burezi hagamijwe buri gihe icyateza imbere uhabwa uburezi ndetse n’abaturarwanda muri rusange. Leta ni yo ifata iya mbere mu gutunganya iyo mikoranire no gukurikirana iyubahirizwa ry’amategeko ariho mu gihugu n’amasezerano igirana n’abo bafatanyije hagamijwe iterambere rusange ry’uburezi no kubungabunga ireme ryabwo. Leta igena kandi imirongo ngenderwaho mu burezi bwo mu muryango, igakurikirana uburyo yubahirizwa kandi igatanga ubufasha mu gihe bibaye ngombwa. Ababyeyi bagomba guha uburere bwiza abana babo n’abandi bana bashinzwe kurera. Bagomba kandi kwita ku mibereho myiza yabo kugira ngo bashobore gukura neza.

Umwanditsi:

Habimana Augustin

One Comment on “Menya Itegeko rigena imitunganyirize y’uburezi mu Rwanda (Igice cya 2)”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.