Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Menya itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere (igice cya 3)

Yanditswe na Habimana Augustin

Ku ya 20-05-2019 saa 18:51:18

Mu Gihugu cyacu hari imiryango myinshi kandi inyuranye ishingiye ku myemerere, aho usanga abaturage benshi bayirimo kuko bakunda gusenga kandi bakunda Imana. Iyo miryango kandi ifite akamaro kanini mu iterambere ry’Igihugu no guhindura imyumvire y’abanyarwanda bitewe n’uko icyo umukozi w’Imana avuze abantu barakemera kubera ikizere baba bamufitiye.

Ni yo mpamvu hashyizweho itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere, kugira ngo urwo rwego narwo rukorere mu bwisanzure ariko rugire n’amategeko rugenderaho kandi n’abashyiraho iyo miryango bakurikize ibisabwa byumvikanyweho ndetse n’ubirenzeho abe afite uburyo agenzurwa kandi akurikiranwa hitawe ku nyungu rusange z’abaturage.

Nk’uko twabibagejejeho mu gice cya mbere n’icya kabiri, ibijyanye n’imiryango ishingiye ku myemerere tubisanga mu Itegeko n°72/2018 ryo kuwa 31/08/2018 rigenga imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere, ryasohotse mu Igazei ya Leta n°37 bis yo kuwa 10/09/2018.

Muri ibyo bice twibanze ku bijyanye no gusaba ubuzima gatozi ku muryango ushingiye ku myemerere, kudahabwa ubuzima gatozi, amategeko shingiro y’umuryango, guhagarika umuryango, ibisabwa umwigisha n’ibijyanye n’impuzamiryango ndetse n’ihuriro ry’impuzamiryango. Muri iyi nyandiko turibanda ku no gusaba ubuzima gatozi bwa minisiteriya, ibijyanye no gukemura amakimbirane n’ihagarikwa.

Minisiteriya ni itsinda ry’abantu rishamikiye ku muryango rikora ibikorwa bigamije iterambere. Minisiteriya isaba ubuzimagatozi igomba kwandikira Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ibaruwa ibisaba iherekejwe n’ibi bikurikira: amategeko shingiro ayigenga ariho umukono wa noteri kandi yubahiriza ibiteganywa n’itegeko; inyandiko itanzwe n’umuryango minisiteriya ikomokamo iyemerera gukora ibikorwa; amazina y’uhagarariye minisiteriya imbere y’amategeko n’umusimbura igihe adahari, inshingano zabo, aho babarizwa n’umwirondoro wabo wuzuye; ikemezo kigaragaza ko uhagarariye minisiteriya n’umwungirije bafunzwe cyangwa batakatiwe cyangwa bakatiwe n’inkiko; ikemezo cy’uko uhagarariye minisiteriya imbere y’amategeko n’umwungirije bashyizweho cyangwa batowe mu buryo bwemewe n’amategeko awugenga;

Inyandiko y’abahagarariye minisiteriya imbere y’amategeko bemera inshingano bahawe na minisiteriya iriho umukono wa noteri; inyandikomvugo y’inama igaragaza ishingwa rya minisiteriya, iyemezwa ry’amategeko shingiro awugenga n’ishyirwaho ry’abagize inzego biriho umukono wa noteri; gahunda y’ibikorwa by’umwaka minisiteriya iteganya gukora n’aho izakura ubushobozi; ibaruwa itanzwe n’ubuyobozi bw’Akarere minisiteriya iteganya gukoreramo iyemerera imikoranire; aho izakorera hujuje ibisabwa; inyemezabwishyu y’amafaranga ya serivisi yo gusaba ubuzimagatozi adasubizwa agenwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere.

Nk’uko ingingo ya 32 y’iri tegeko ibivuga, bitabangamiye izindi nshingano ziteganywa n’andi mategeko, minisiteriya igomba kugeza ku buyobozi bw’Akarere ikoreramo raporo y’ibikorwa n’iy’imikoreshereze y’imari by’umwaka urangiye mu gihe kitarenze amezi atatu (3) ya mbere y’umwaka w’ingengo y’imari ukurikira yemejwe n’umuryango ikomokamo ikagenera kopi Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere; kugeza ku buyobozi bw’Akarere ikoreramo gahunda y’ibikorwa n’ingengo y’imari by’umwaka ukurikira yemejwe n’umuryango ikomokamo mu gihe kitarenze amezi atatu (3) ya mbere y’itangira ry’umwaka w’ingengo y’imari ikagenera kopi Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere; kumenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere impinduka zabaye mu bijyanye n’amategeko shingiro, mu nzego ziwugize n’ikicaro cyawo yemejwe n’umuryango ukomokamo.

Gusaba ibisobanuro no kwihanangirizwa

Umuryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa ministeriya bitubahirije inshingano zabyo bisabwa ibisobanuro n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere. Icyakora, mu rwego rw’imikoranire, Akarere nako gashobora gusaba ibisobanuro umuryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa minisiteriya bitubahirije inshingano zabyo bikorera muri ako Karere.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rushobora kwihanangiriza mu nyandiko umuryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa minisiteriya byakoze amwe mu makosa akurikira: kudatanga ibisobanuro ku gihe; igihe ibisobanuro byatanze bitanyuze Urwego cyangwa Akarere; igihe umuryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa minisiteriya byongeye kugaragarwaho amakosa byasabweho ibisobanuro.

Mu nyungu z’umuryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa minisiteriya, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rushobora guhagarika by’agateganyo cyangwa gukuraho umwe cyangwa benshi mu bayobozi babyo, igihe bigaragaye ko inzego zabyo zananiwe kubafatira ibyemezo. Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rushyiraho amabwiriza agena igihe ihagarika ry’agateganyo rimara hashingiwe ku buremere bw’ikosa ryakozwe n’impamvu zishingirwaho mu gukuraho umwe cyangwa benshi mu bayobozi.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rushobora kwambura umuryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa minisiteriya ubuzimagatozi kubera imwe mu mpamvu zikurikira: iyo umuryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa minisiteriya bitacyujuje kimwe cyangwa byinshi mu byashingiweho bihabwa ubuzimagatozi; iyo bigaragaye ko ingingo imwe cyangwa nyinshi mu zashingiweho umuryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa minisiteriya bihabwa ubuzimagatozi atari ukuri; iyo ibikorwa bihagaritswe burundu kubera impamvu ziteganywa n’amategeko.

Icyemezo cy’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere cyambura umuryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa minisiteriya ubuzimagatozi gitangazwa mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

Gukemura amakimbirane

Ingingo ya 40 y’iri tegeko iteganya ko buri muryango ugomba kugira urwego rushinzwe gukemura amakimbirane. Iyo umuryango unaniwe kwikemurira amakimbirane wiyambaza impuzamiryango ubarizwamo ukabafasha kuyakemura. Umuryango utanyuzwe n’ikemezo cyafashwe n’impuzamiryango ubarizwamo, wiyambaza ihuriro ry’impuzamiryango. Iyo umuryango utanyuzwe n’ikemezo cyafashwe n’ihuriro ry’impuzamiryango, wiyambaza Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere.

Iyo amakimbirane ari hagati y’imiryango iri mu mpuzamiryango imwe, hitabazwa urwego rushinzwe gukemura amakimbirane rw’iyo mpuzamiryango. Iyo abafitanye amakimbirane batanyuzwe n’ikemezo cyafashwe n’impuzamiryango babarizwamo, biyambaza ihuriro ry’impuzamiryango. Iyo abafitanye amakimbirane batanyuzwe n’ikemezo cyafashwe n’ihuriro ry’impuzamiryango, biyambaza Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere.

Iyo havutse amakimbirane hagati y’imiryango itari mu mpuzamiryango imwe, abafitanye amakimbirane biyambaza ihuriro ry’impuzamiryango babarizwamo. Iyo abafitanye amakimbirane batanyuzwe n’ikemezo cyafashwe n’ihuriro ry’impuzamiryango babarizwamo, biyambaza Urwego.

Iyo abafitanye amakimbirane badafite ihuriro babarizwamo, biyambaza Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere. Iyo amakimbirane ari mu ihuriro ry’impuzamiryango, hitabazwa urwego rushinzwe gukemura amakimbirane rw’iryo huriro ry’mpuzamiryango. Iyo abafitanye amakimbirane batanyuzwe n’ikemezo cyafashwe n’ihuriro ry’impuzamiryango, biyambaza Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere. Naho iyo amakimbirane ari hagati y’amahuriro y’impuzamiryango, hiyambazwa Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere.

Amakimbirane muri minisiteriya akemurwa n’urwego rwa minisiteriya rushinzwe gukemura amakimbirane. Iyo urwo rwego runaniwe kuyakemura, hiyambazwa umuryango ishamikiyeho. Iyo minisiteriya itanyuzwe n’ikemezo cyafashwe n’umuryango ishamikiyeho, yiyambaza Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere.

Iseswa

Ingingo ya 45 y’iri tegeko ivuga ko umuryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa minisiteriya bishobora guseswa iyo byemejwe n’urwego rwayo rukuru rushingiye ku mategeko shingiro ayigenga. Iyo urwego rukuru rw’umuryango, impuzamiryango, ihuriro ry’impuzamiryango cyangwa minisiteriya rufashe ikemezo cyo kubisesa, bimenyeshwa Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere mbere y’uko gishyirwa mu bikorwa.

Iyo umuryango washeshwe n’urwego rwawo rukuru, ubanza kwishyura imyenda no kubahiriza amasezerano wari wiyemeje, umutungo usagutse uhabwa undi muryango bihuje intego. Iyo impuzamiryango isheshwe n’urwego rwayo rukuru, ibanza kwishyura imyenda no kubahiriza amasezerano yari yiyemeje, umutungo usagutse ukagabanywa imiryango iyigize.

Iyo ihuriro ry’impuzamiryango risheshwe n’urwego rwaryo rukuru, ribanza kwishyura imyenda no kubahiriza amasezerano ryari ryiyemeje, umutungo usagutse ukagabanywa impuzamiryango zirigize. Iyo minisiteriya isheshwe n’urwego rwayo rukuru, ibanza kwishyura imyenda no kubahiriza amasezerano yari yiyemeje, umutungo usagutse ugahabwa umuryango iyo minisiteriya ikomokamo.

Umwanditsi:

Habimana Augustin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.