Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Menya inshingano, ububasha n’imikorere by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Igice cya kabiri

Yanditswe na HABIMANA AUGUSTIN

Ku ya Jul 9, 2018

Mu gihe cy’ubukoroni na nyuma y’aho mu gihe cy’ubwigenge, u Rwanda rwaranzwe n’imiyoborere mibi ishingiye ku nyungu z’abantu bake bari mu buyobozi. Iyo miyoborere mibi yaranzwe kandi no kubiba no kwimakaza urwango n’amacakubiri hagati y’Abanyarwanda, kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma ya 1994, Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda mu rwego rwo kongera gusana Igihugu no kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, yahisemo politiki y’imiyoborere myiza, aho ibyemezo n’ibikorwa bishingira ku nyungu z’umuturage. Akaba ari imwe mu mpamvu hashyizweho Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) kugira ngo rukurikirane umunsi ku wundi iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere myiza mu nzego zose zaba iza Leta, iz’abikorera no mu miryango itegamiye kuri Leta, hibandwa no kugenzura uko umuturage ahabwa serivisi n’izo nzego.

HABIMANA AUGUSTIN

Nyuma yo kubagezaho mu gice cya mbere inshingano, ububasha n’amahame RGB igenderaho, muri iki gice cya kabiri turakomeza tubagezaho inzego zayo n’imikoranire yayo n’izindi nzego.

Nk’uko ingingo ya 8 y’itegeko n°56/2016 ryo ku wa 16/12/2016 rishyiraho urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere rikanagena inshingano, imitunganyirize n’imikorere byarwo, ryasohotse mu Igazeti ya Leta n° 51bis yo kuwa 19/12/2016, ibiteganya, inzego z’ubuyobozi za RGB ni ebyiri arizo Ubuyobozi Bukuru n’Ubunyamabanga Bukuru.

Ubuyobozi Bukuru bwa RGB ni rwo rwego rukuru mu byerekeye imiyoborere yayo no gufata ibyemezo biyifasha kugera ku nshingano zayo. Ubuyobozi Bukuru bwa RGB bugizwe n’Umukuru w’Urwego n’Umukuru w’Urwego wungirije. Umukuru n’Umukuru wungirije ba RGB bafite manda y’imyaka itanu (5) ishobora kongerwa inshuro imwe (1) gusa. Mbere yo gutangira imirimo yabo, Umukuru n’Umukuru Wungirije ba RGB barahirira mu ruhame imbere ya Perezida wa Repubulika indahiro iteganywa n’Itegeko Nshinga.

Ubuyobozi Bukuru bwa RGB bushinzwe gufata ibyemezo byose bijyanye no guteza imbere amahame y’imiyoborere myiza n’imitangire ya serivisi nziza; kwemeza igenamigambi na gahunda y’ibikorwa bya RGB mbere y’uko byohererezwa inzego bireba; kwemeza imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya RGB ya buri mwaka mbere yo kuyishyikiriza inzego bireba; gusuzuma no kwemeza raporo y’ibikorwa by’umwaka n’iy’imikoreshereze y’ingengo y’imari bya RGB mbere y’uko bishyikirizwa inzego bireba; kwemeza amategeko ngengamikorere ya RGB; kwemeza inkunga, impano n’indagano hakurikijwe amategeko abigenga; gushaka no gushyira mu myanya abakozi ba RGB hakurikijwe amategeko abigenga; gufata ibyemezo byose byatuma imikorere ya RGB irushaho kugenda neza.

Umukuru wa RGB ashinzwe by’umwihariko kuyobora no guhuza imirimo yose ya RGB; gutumira no kuyobora inama za RGB; gutanga raporo za RGB mu nzego ziteganyijwe muri iri tegeko; gukurikirana imirimo ijyanye n’iyandikwa ry’Imitwe ya politiki n’imikorere yayo; guhagararira RGB imbere y’amategeko; gukurikirana no gushaka icyateza imbere itangazamakuru no kujya inama zatuma rirushaho gukora neza; gukurikirana ibikorwa birebana n’iyandikwa ry’imiryango nyarwanda itari iya Leta n’imiryango mvamahanga itari iya Leta ndetse n’imiryango ishingiye ku myemerere; kumenyesha ibyemezo bya RGB abo bigenewe; kwemeza no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Ubunyamabanga Bukuru bwa RGB.

Umukuru Wungirije wa RGB ashinzwe by’umwihariko kunganira Umukuru w’Urwego no kumusimbura igihe adahari; gukurikirana ibikorwa na gahunda z’ubushakashatsi, ubugenzuzi bwa serivisi na gahunda zirebana n’uburyo bw’umwimerere nyarwanda bwo kwishakamo ibisubizo; gutegura amahugurwa ahabwa abaturage kugira ngo bamenyere kugira uruhare mu miyoborere myiza; gutegura ibiganiro bihabwa abakozi ba Leta ndetse n’ab’inzego zitari iza Leta, kugira ngo imiyoborere myiza n’imitangire ya serivisi byimakazwe; gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byafashwe na RGB ku birebana n’imitangire ya serivisi n’imiyoborere myiza; gukurikirana ibikorwa bijyanye n’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere; gukora izindi nshingano yahabwa n’Umukuru wa RGB zijyanye n’ishingano zayo.

Urundi rwego rwa RGB ni Ubunyamabanga Bukuru bwa RGB bugizwe n’Umunyamabanga Mukuru n’abakozi ba RGB. Umunyamabanga Mukuru wa RGB ashinzwe by’umwihariko gukurikirana no guhuza ibikorwa by’Ubunyamabanga Bukuru; gukurikirana imicungire y’abakozi ba RGB; gukurikirana imikorere ya RGB; gucunga ingengo y’imari ya RGB; gutegura imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari; kuba umwanditsi w’inama z’Ubuyobozi Bukuru bwa RGB; gutegura gahunda y’ibikorwa yemezwa n’Ubuyobozi Bukuru; gutegura amasezerano y’imihigo yemezwa n’Ubuyobozi Bukuru; gukusanya no gusesengura amategeko afitanye isano n’inshingano za RGB mu mikorere n’imikoranire yayo ya buri munsi n’izindi nzego no kuzuza izindi nshingano ahawe n’Umukuru wa RGB.

Ingingo ya 28 y’iryo tegeko iteganya ko mu rwego rwo kurangiza inshingano zarwo, urwego rukorana n’izindi nzego, ariko ntirwivanga mu mikorere yazo ya buri munsi cyangwa ngo runafate ibyemezo mu mwanya wazo. Urwego rushyikiriza inzego bireba ibibazo by’imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu gihe cyagenwe kandi izo nzego zigomba kuruha igisubizo. Iyo igisubizo kitabonetse mu gihe cyagenwe. Ibyo bidakozwe Urwego rwibutsa inshuro imwe gusa kandi rukerekana ibigomba gukorwa kugira ngo ibibazo byagaragajwe bikemurwe.

Ku bijyanye no gutanga raporo, iri tegeko riteganya ko mu mezi atatu (3) ya mbere ya buri mwaka w’ingengo y’imari, RGB igeza kuri Perezida wa Repubulika no ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi iteranye, raporo ikubiyemo ibikorwa by’Urwego by’umwaka uheruka na gahunda y’ibikorwa by’umwaka ukurikira. Kopi y’iyo raporo ihabwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Minisitiri w’Intebe. Inzego zagenzuwe zihabwa kopi y’igice cya raporo kizerekeye. Inteko Ishinga Amategeko isesengura raporo ya RGB kandi ikayifataho imyanzuro ishyikirizwa Guverinoma mu gihe kitarenze amezi atandatu (6). RGB isakaza raporo yayo y’umwaka Inteko Ishinga Amategeko imaze kuyakira.

Ku bisobanuro birambuye ku bijyanye na RGB mwasoma itegeko n°56/2016 ryo ku wa 16/12/2016 rishyiraho urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere rikanagena inshingano, imitunganyirize n’imikorere byarwo, ryasohotse mu Igazeti ya Leta n° 51bis yo ku wa 19/12/2016.