Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Menya inkomoko y’imari n’umutungo by’Inzego z’ibanze

Yanditswe na HABIMANA AUGUSTIN

Ku ya Jun 25, 2018

Buri rwego kugira ngo rurangize inshingano zarwo rugomba kuba rufite ingengo y’imari irufasha gushyira mu bikorwa gahunda ruba rwarihaye. Nk’uko biteganywa n’amategeko umutungo w’Inzego z’ibanze ukomoka ahantu hanyuranye harimo Imisoro n’amahoro yeguriwe Inzego z’ibanze, amafaranga ava ku byemezo zitanga, mu mirimo ibyara inyungu, mu nkunga za Leta, mu mahazabu, impano n’ahandi.

HABIMANA AUGUSTIN

 

Inkomoko y’imari n’umutungo w’Inzego z’ibanze igenwa n’itegeko n° 59/2011 ryo ku wa 31/12/2018 rishyiraho inkomoko y’imari n’umutungo w’Inzego z’ibanze rikanagena imikoreshereze yabyo ryasohotse mu Igazeti ya Leta n°03 bis yo ku wa 16/01/2012.

Iri tegeko risobanura ko Inzego z’ibanze ari inzego z’ubuyobozi zegerejwe abaturage zifite ubuzima gatozi kandi zifite ubwigenge ku micungire y’imari n’abakozi byazo.

Nk’uko ingingo ya kane (4) y’iryo tegeko ibiteganya, imari n’umutungo by’Inzego z’ibanze bikomoka aha hakurikira: imisoro n’amahoro byishyurwa hakurikijwe iri tegeko; amafaranga ava ku byemezo bitanzwe n’Inzego z’ibanze; amafaranga Inzego z’ibanze zunguka, ava mu

migabane yazo bwite no mu mirimo ibyara inyungu; amahazabu; amafaranga y’inguzanyo; amafaranga n’inkunga y’imari bitangwa na Guverinoma; impano n’indagano; amafaranga aturuka ku gaciro k’umutungo utimukanwa ugurishijwe muri cyamunara; amafaranga aturuka ku bukode no ku igurishwa ry’ubutaka bw’Inzego z’ibanze n’andi mafaranga yose y’amahoro n’aturuka ku bihano ashobora kwakirwa n’Inzego z’ibanze hakurikijwe irindi tegeko ry’u Rwanda iryo ari ryo ryose.

Amafaranga yose ateganyijwe kwinjizwa mu isanduku y’Inzego z’ibanze yandikwa buri mwaka mu ngengo y’imari yazo.

Imisoro yakirwa n’Inzego z’ibanze

Ingingo ya gatanu (5) y’iri tegeko, iteganya ko imisoro yakirwa n’Inzego z’ibanze ari umusoro ku mutungo utimukanwa ; umusoro w’ipatanti n’umusoro ku nyungu z’ubukode.

Ku bijyanye n’umusoro ku mutungo utimukanwa ni ukuvuga umutungo uri ahantu udashobora kuhavanwa ngo wimurirwe ahandi, harimo ubutaka, amazu n’ibindi biyongerera agaciro.

Umusoro ku mutungo utimukanwa wakwa ku gaciro k’ubutaka ku isoko; agaciro ku isoko k’inyubako n’ibindi byose bizongerera ubwiza n’agaciro byanditse mu kigo gishinzwe kubika impapuro mpamo z’ubutaka kandi nyir’ubwite yaherewe impapuro mpamo, kuva igihe inzu ituwemo cyangwa ikorerwamo ibindi bikorwa; agaciro k’ubutaka bucukurwamo kariyeri; agaciro ku isoko k’uburagijwe bwo gukoresha umutungo utimukanwa ufite impapuro mpamo.

Iri tegeko riteganya mu ngingo ya 18 ibintu bisonerwa umusoro ku mutungo utimukanwa birimo imitungo itimukanwa ikorerwamo gusa ibikorwa by’ubuvuzi, cyangwa byo kwita ku bantu batishoboye, ndetse n’imitungo itimukanwa ikorerwamo ibikorwa by’uburezi cyangwa siporo kandi ntihagire igikorwa kihakorerwa kigamije kubyara inyungu; imitungo itimukanwa igamije gusa gukorerwamo ibikorwa by’ubushakashatsi bitagamije kubyara inyungu; imitungo itimukanwa ya Leta, iy’Intara, iy’Inzego z’ibanze ndetse n’ibigo bya Leta, keretse iyo iyo mitungo ikorerwamo ibikorwa bigamije kubyara inyungu; imitungo itimukanwa ikorerwamo mbere na mbere ibikorwa bijyanye n’iyobokamana ku buryo bwemewe n’amategeko, keretse imitungo itimukanwa ikorerwamo ibikorwa bigamije kubyara inyungu.

Imitungo itimukanwa ikorerwamo mbere na mbere ibikorwa by’ubutabazi nk’uko bigenwa na Minisitiri ufite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano ze; imitungo itimukanwa itunzwe n’ambasade zihagarariye ibihugu by’amahanga mu Rwanda iyo ibyo bihugu bihagarariwe bitaka umusoro ku mutungo utimukanwa w’ambasade z’u Rwanda mu mahanga; ubutaka bukorerwaho ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi cyangwa buteyeho amashyamba, iyo umusoreshwa afite ubutaka butageze kuri hegitari ebyiri (2). Iyo afite ubutaka burengeje hegitari ebyiri (2), hegitari ebyiri (2) za mbere zisonerwa umusoro hanyuma umusoro ukabarwa gusa ku butaka urenzeho; imitungo itimukanwa n’uburagijwe bikoreshwa mbere na mbere nk’inzu yo kubamo, iyo agaciro yahawe katarengeje miliyoni eshatu (3.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda. Iyo agaciro yahawe kari hejuru ya miliyoni eshatu ( 3.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda, agaciro karenzeho ni ko konyine gasoreshwa.

Ku bijyanye n’umusoro w’ipatanti wakwa ku bikorwa bigamije kubyara inyungu, uyu musoro utangwa na buri wese utangiye ibikorwa bibyara inyungu mu Rwanda, hakurikije ibyiciro binyuranye biteganywa muri iri tegeko.

Naho umusoro ku nyungu z’ubukode wakwa ku nyungu abantu babona iturutse ku bukode bw’imitungo itimukanwa iri mu Rwanda. Umuntu ku giti ke  ubonye amafaranga y’ubukode aba ari umusoreshwa.

Umusoro ku nyungu y’ubukode ucibwa ku buryo bukurikira: inyungu ikomoka ku mazu akodeshwa yose cyangwa akodeshwa igice; inyungu ikomoka ku bikorwa byongerewe ku nzu bikodeshwa byose cyangwa hakodeshwa igice cyabyo n’ikindi gikorwa cyose gishobora kuba giturukaho inyungu y’ubukode.

Umutungo w’Inzego z’ibanze ushobora kandi guturuka ku mirimo ikozwe n’urwo rwego rw’ibanze mu ifasi yarwo agenwa n’Inama Njyanama y’urwego rw’ibanze, amahoro ava ku byemezo bitangwa na Leta n’Inzego z’ibanze, inguzanyo, impano, ishoramari, imari n’inkunga bitangwa na Leta  n’ahandi.

Ku bisobanuro birambuye ku nkomoko n’imari y’umutungo w’Inzego zibanze, mwasoma itegeko n° 59/2011 ryo kuwa 31/12/2018 rishyiraho inkomoko y’imari n’umutungo w’Inzego z’ibanze rikanagena imikoreshereze yabyo ryasohotse mu Igazeti ya Leta n°03 bis of 16/01/2012, ukaba ushobora kuribona ku rubuga rw’Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro (http://www.rra.gov.rw).