Menya indwara y’imisipa ituma inyama zo mu nda ziva mu mwanya wazo

Yanditswe na Iyaremye Yves

Ku ya 12-03-2019 saa 14:43:38
Dr. Hagenimana Pacifique umuganga w’inzobere mu Bitaro bya Kirinda

Indwara ituma inyama zo mu nda ziva mu mwanya wazo zikanabyimba bakunze kuyita imisipa (Hernie). Iri mu zirimo kugaragara mu Banyarwanda muri iki gihe, aho yigaragaza mu buryo butandukanye ku bagore no ku bagabo.

Mu kumenya byinshi kuri iyi ndwara Imvaho Nshya yaganiriye na Dr. Hagenimana Pacifique umuganga w’inzobere mu Bitaro bya Kirinda mu Karere ka Karongi, Intara y’Iburengarazuba.

Avuga ko zimwe mu mpamvu zitera iyi ndwara harimo kuba umuntu aterura ibintu biremereye, kurwara inkorora igihe kirekire, ngo ishobora no gutuma amara yimuka bitewe n’uko mu mwanya wayo hari icyuho bitewe n’uko umuntu yavutse cyangwa izindi mpamvu zitandukanye.

Ati: “Urwaye iyi ndwara iyo ari igitsina gabo, agaragaza ibimenyetso bitandukanye birimo kugira umuriro, kubyimba udusabo tw’intanga no kugira ububabare butandukanye mu bindi bice by’umubiri, na ho ku gitsinagore, uyirwaye arangwa no kubyimba mu mayasha, kugira umuriro n’ibindi bimenyetso bisa n’ibyo ab’igitsina gabo bagaragaza”.

Yungamo ati: “Ubundi ku bakunze kwikorera ibintu byinshi, uko baba bazamuye amaboko bateruye kugeza ku mutwe hari impinduka bizana mu mubiri zituma biriya biro abizamura, bituma amara n’izindi nyama zo mu nda zishobora kuba zahava zikajya ahandi, noneho bikiyongera iyo uwo muntu azamuka imisozi n’ahantu hagoye yikoreye, uko akoresha imbaraga ni ko bigenda bimugiraho ingaruka.”

“Hernie” ni indwara itandura

Dr. Hagenimana avuga ko abarwaye iyi ndwara bagenda biyongera, mu gihe umubare w’abaganga bayivura ukiri muto gusa amara impungenge abaturage ko itandura.

Agira ati: “Iyi ndwara ntabwo wayanduza undi ntabwo bishoboka. Usanga abantu bize kuyibaga ari bake ugereranyije n’umubare w’abayirwaye, ni yo mpamvu ku bitaro tugira amahirwe hakaba haje abagiraneza bakaza bakatuvurira abarwayi bakadufasha. Uburyo buhari bwo kuyivura kugeza uyu munsi ni ukubaga uyirwaye, ariko kandi ishobora kubagwa ikagaruka gusa, kuri ubu hari ubundi buryo bugezweho bwo kuyivura igakira burundu”.

Bamwe batinya kwivuza iyi ndwara

Bamwe mu barwaye iyi ndwara bakunze kugira ipfunwe bagatinya kujya kwa muganga ari na ko bamwe bihutira kujya mu bavuzi gakondo bazi ko barozwe, mu gihe hari n’abandi bavuga ko bagira isoni zo guhita bajya kwa muganga bakivuza magendu.

Musekura Janvier umwe mu baturage batuye mu Murenge wa Vunga mu Karere ka Gakenke ahakunze kuza abaganga b’inzobere ku bitaro bya Shyira yemeza ko bakunze kugira ikibazo k’ipfunwe bagahishira ko bafite ikibazo.

Ati: “Iyi ndwara irakurya ukumva ugiye gusara noneho ku bagabo ifata ahantu habi cyane ugasanga ubugabo burabyimba, umuntu akagira ipfunwe ari mu nzira bigasaba gukenyera umupira cyangwa gushaka aho wicara kugeza bubyimbutse.”

Dr. Hagenimana asaba abaturage kwirinda kwikorera ibintu biremereye cyane kuko biri mu bituma umuntu ashobora kugira ibibazo byo kurwara iyi ndwara ndetse asaba uwo ari we wese wagaragaza ibimenyetso kujya ahita yihutira kujya kwa muganga bitarakomera kugira ngo batangire bamukurikirane kuko bitanga amahirwe yo gukira vuba.

Asaba abaturage kujya bakurikira igihe habonetse uburyo bwo kubaga abafite ubu burwayi bagahita bajyayo kuko hakiri ikibazo cy’ubushobozi bwo kubikora kuri buri bitaro bikuru ahubwo igihe hatanzwe nk’amatangazo bakihutira kujyayo kandi bagakurikiza amabwiriza ya muganga.

Dr. Hagenimana Pacifique umuganga w’inzobere mu Bitaro bya Kirinda

Umwanditsi:

Iyaremye Yves

One Comment on “Menya indwara y’imisipa ituma inyama zo mu nda ziva mu mwanya wazo”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.