Kigali-Rwanda

Partly sunny
21°C
 

Menya imitunganyirize n’imitangire y’amasoko ya Leta (igice cya mbere)

Yanditswe na Habimana Augustin

Ku ya 29-10-2018 saa 17:46:38

Habimana Augustin

Leta ikora kandi yubaka ibikorwa byinshi birimo ibikorwa remezo nk’imihanda, amashuri, amavuriro, inganda, amazu inzego zayo zikoreramo, igakenera ibikoresho binyuranye na serivisi byose bikorwa n’abikorera binyuze mu masoko atangwa hakozwe ipiganwa. Iyo ipiganwa ry’amasoko ya Leta rikozwe neza kandi mu mucyo, Leta irahendukirwa kandi ikabona na serivisi nziza bityo abaturage n’Igihugu bakahungukira.

Ariko iyo amasoko ya Leta atanzwe nabi cyangwa akazamo ruswa, abaturage n’igihugu barahahombera, kuko batabona serivisi nziza, ibyasabwe bigakorwa nabi, ntibishobore kumara igihe kirekire, amafaranga menshi akanyerezwa akajya mu mifuka y’abantu ku giti cyabo. Ni muri urwo rwego itegeko rigenga amasoko ya Leta ryariho ryahinduwe kugira ngo hanozwe imitunganyirize n’imitangire y’amasoko ya Leta cyane cyane hifashishijwe ikoranabunga, hagamije kurushaho gukorera mu mucyo, hanitabwa kuguteza imbere iby’iwacu.

Itegeko rishya u Rwanda rugenderaho mu bijyanye n’amasoko ya Leta n’Itegeko n° 62/2018 ryo ku wa 25/08/2018 rigenga amasoko ya Leta ryasohotse mu igazeti ya Leta nomero idasanzwe yo ku wa 07/09/2018. Iri tegeko ryaje risimbura Itegeko n°12/2007 ryo ku wa 27/03/2007 rigenga amasoko ya Leta nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu.

Nk’uko ingingo ya kabiri (2) yaryo ibiteganya, iri tegeko rireba amasoko yose y’imirimo, ay’ibicuruzwa cyangwa ibigemurwa n’aya serivisi zaba iz’impuguke cyangwa izitari iz’impuguke, bikenerwa n’urwego rutanga isoko. Icyakora, iri tegeko ntirireba amasoko ya Leta yerekeye ibintu bigomba kugirirwa ibanga bijyanye no kurinda ubusugire bw’Igihugu n’umutekano wacyo.

Mu ngingo yaryo ya kane (4), ritegeka ko mu nzego zose zitanga amasoko ya Leta, amasoko ya Leta agomba gutangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga hifashishijwe urubuga rw’ikonabuhanga ryo gutanga amasoko ya Leta. Ariko, ikigo k’Igihugu Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta gishobora gutanga uburenganzira bwo gutanga amasoko ya Leta hadakoreshejwe ikoranabuhanga mu masoko ya Leta. Ubwo burenganzira busabwa n’urwego rutanga isoko kandi rugasobanura impamvu rudashobora gukoresha ikoranabuhanga. Isoko ritanzwe mu buryo bunyuranyije n’ibiteganywa muri iyi ngingo ntiryishyurwa na Leta.

Gutanga amasoko ya Leta byubahiriza amahame remezo arimo gukorera mu mucyo; ipiganisha; kuzigamira Leta; gukora neza, gukoresha neza umutungo no kwihutisha akazi; gutanga amahirwe angana; kwirengera ibyemezo byafashwe.

Inzego za Leta zigira uruhare mu masoko ya Leta harimo Ikigo k’Igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta; Inzego zitanga amasoko ya Leta n’Akanama k’ubujurire kigenga.

Akanama k’amasoko

Urwego rutanga isoko rushyiraho akanama gashinzwe gutanga amasoko ya Leta gafite inshingano zirimo gusesengura inyandiko z’ipiganwa; gutanga umwanzuro ku itangwa ry’isoko; gutanga imyanzuro ku bibazo byose birebana n’amasoko ya Leta; gutanga inama ku gitabo kerekana uburyo ipiganwa rikorwa mbere y’uko gishyirwa ahagaragara; gutanga inama ku masoko agomba gutangwa hakoreshejwe uburyo butari ipiganwa risesuye; gutanga inama ku mpinduka zose ku masezerano y’isoko. Aka kanama kandi gafungura inyandiko z’ipiganwa iyo zitatanzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’amasoko ya Leta.

Urwego rutanga isoko rushobora gutumira impuguke kugira ngo ifashe akanama gashinzwe gutanga amasoko ya Leta mu itangwa ry’isoko. Icyakora, iyo mpuguke ntigira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo.

Akanama k’ubujurire kigenga

Iri tegeko kandi riteganya ishyirwaho ry’akanama k’ubujurire kigenga gafite ububasha bwo kwakira ubujurire ku masoko ya Leta ku rwego rw’Igihugu cyose. Akanama k’ubujurire kigenga kagamije imitunganyirize y’ubujurire bushingiye ku kutishimira ibyemezo byafashwe n’urwego rutanga isoko kuva ku gikorwa cyo gutangaza isoko kugeza igihe amasezerano y’isoko ashyiriweho umukono. Ubunyamabanga bw’akanama k’ubujurire kigenga bubarizwa mu Kigo k’Igihugu Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta.

Akanama k’ubujurire kigenga kagizwe n’abantu cumi n’umwe (11) batoranywa mu nzego za Leta, mu bikorera no mu miryango itari iya Leta, kandi bagira manda y’imyaka ine (4) itongerwa. Abaturuka mu nzego za Leta ntibashobora kurenga batanu (5). Nibura mirongo itatu ku ijana (30%) muri bo bagomba kuba ari abagore.

Akanama k’ubujurire kigenga kagenerwa ingengo y’imari n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta.

Minisitiri asezerera mu kanama k’ubujurire kigenga uwo ari we wese mu bakagize ugaragaweho ubushobozi buke, imyitwarire idahwitse cyangwa kunanirwa kuzuza inshingano.

Ibanga mu mitangire y’amasoko ya Leta

Ingingo ya 18 y’iri tegeko, igena ko mu gihe k’itangwa ry’isoko rya Leta cyangwa nyuma y’itangwa ryaryo, urwego rutanga isoko, umukozi warwo, ugize Inama y’Ubuyobozi cyangwa ugize akanama gashinzwe gutanga amasoko ya Leta k’urwego rutanga isoko agomba kugira ibanga ku bijyanye n’amakuru ajyanye n’isoko ashobora gutuma amategeko atubahirizwa cyangwa abangamiye inyungu rusange z’Igihugu; amakuru ajyanye n’isoko ashobora gutuma uburenganzira bw’uwapiganwe bujyanye n’inyungu z’ubucuruzi bubangamirwa cyangwa yakwica ihame ryo guha amahirwe angana abapiganwa; amakuru ajyanye n’isesengura, igereranya ry’inyandiko z’ipiganwa cyangwa ibisobanuro ku isoko; ibigize inyandiko y’ipiganwa.

Icyakora, ibikorwa bikurikira ntibifatwa nko kumena ibanga: guha amakuru ushinzwe gushyira umukono ku masezerano y’isoko; gutanga amakuru ku mpamvu zo kubahiriza amategeko; gutanga amakuru ku mpamvu y’ubujurire, igenzura ry’itangwa ry’amasoko cyangwa mu bundi buryo buteganywa n’iri tegeko; gutanga amakuru bisabwe n’ikemezo cy’urukiko. (biracyaza)

Umwanditsi:

Habimana Augustin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.