Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
24°C
 

Menya ibishobora gutera uburwayi bw’ibisebe mu gifu (Igice cya mbere)

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 16-07-2019 saa 10:34:28

Umuntu uribwa mu nda mu gice cyo hejuru nta bwo bivuga ko aba arwaye igifu, gusa abantu benshi bahita bumva ko ari cyo barwaye. Hari ibimenyetso byinshi bishobora gusa n’iby’uburwayi bw’igifu ariko nyamara ari iby’izindi ndwara.

Mu rwego rwo kumenya ibirebana n’uburwayi bw’igifu n’uburyo bwo kubwirinda, Imvaho Nshya yaganiriye na Dr. Rutaganda Eric umuganga ukorera mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) ukuriye Ishami rishinzwe indwara zo mu nda.

Yavuze ko hari uburwayi bwinshi bw’igifu n’ubufata mu nzira y’ibiryo, ariko muri iyi nkuru muragezwaho ibirebana n’uburwayi bwo kugira ibisebe mu gifu.

Yasobanuye ko ubundi indwara zifata inzira y’ibiryo ziri mu byiciro bibiri by’ingenzi; hari izifata inzira y’ibiryo yo hejuru, ni ukuvuga guhera mu kanwa cyangwa umanutse hepfo gato mu muhogo kugera mu gice cya mbere cy’amara (duodenum), hari n’indwara zifata igice cyo hasi mu mara matoya n’amanini kugera aho umwanda usohokera.

Ati: “Umuntu uribwa mu nda mu gice cyo hejuru nta bwo bivuga ko aba arwaye igifu gusa, ariko usanga abarwayi benshi baza bavuga ngo ndababara mu nda, ndababara mu gifu, ndababara mu kamimi, hari n’abarwayi benshi baza bavuga ko bafite ibimenyetso byo kugugara, kurya bakumva inda ihise yuzura, cyangwa bagira ikirungurira, ni ibimenyetso byose bisa nk’aho bihuye ariko bisobanura indwara nyinshi zitandukanye”.

Dr. Rutaganda yagarutse ku ndwara zikunda kugaragara cyane agira ati: “Hari indwara ituma umuntu yumva ibintu biva mu gifu byagera mu muhogo bigatwika rimwe na rimwe bikagera no mu kanwa. Iyo ni indwara ikomeye cyane, kandi ushobora gusanga abantu nka 20% bayifite”.

Yakomeje avuga ko indi ndwara ari iy’igifu nyirizina akenshi irangwa no kugira aside nyinshi cyangwa nkeya mu gifu bikababaza, ushobora no gusanga umuntu afitemo ibisebe na byo birimo ubwoko bubiri: hari ibifata mu gifu cyangwa mu gice cy’amara.

Hari n’ingaruka zishobora guturuka kuri izi ndwara cyangwa se izindi ndwara zizishamikiyeho nko kuruka amaraso, kwifunga kw’igifu ibiryo ntibyongere kumanuka cyangwa hakazamo kanseri zo mu muhogo no mu gifu.

Kugira ibisebe mu gifu

Dr. Rutaganda avuga ko ahanini iyi ndwara ishobora guterwa n’ibintu bibiri, icya mbere gishobora kuyitera kiri nko ku rugero rwa 90% ni mikorobe cyangwa agakoko kava mu mwanda (Helicobacter pylori), umuntu akaba yakwandura biturutse ku mazi yanyweye, mu biryo yariye, ku kudakaraba intoki, mu misarani…

Minisiteri y’Ubuzima ihora ikangurira abantu gukaraba intoki, kunywa amazi atetse, gukoresha ibikoresho bisukuye mu gutegura amafunguro, gusukura imisarani n’ibindi bigamije isuku kuko umwanda ari isoko y’indwara nyinshi.

Uyu muganga yagize ati: “Hari ubushakashatsi bwagiye bukorwa mu bihugu bitandukanye, ariko no mu Rwanda bwarakozwe bugaragaza ko abagera kuri 90% bataka kubabara mu nda baba bafite iriya mikorobe”.

Avuga ko buri muntu ashobora kuyigira ariko akumva nta cyo imutwaye ariko hari igihe kigera ikagaragaza ibimenyetso nko kuruka amaraso, kuribwa mu nda cyane, gutakaza, ibiro, kurya ukumva ibyo wariye birokera mu nda n’ibindi.

Ati: “Iyi mikorobe ushobora kuyandura ukiri umwana ukambakamba, ukabana na yo ukazarinda usaza nta cyo igutwaye cyangwa wakura ugeze nko mu myaka 50 ikagutera kurwara”.

Indi mpamvu itera ibisebe byo mu gifu ni ibinini byo kwa muganga nk’ibibuza abantu kuribwa, ibizwi cyane ni “Aspirine”, “Action”, “Dicrophenac”, n’indi bikunze gukoreshwa n’abakuze baribwa mu ngingo. Iyi miti usanga ikunze gukoreshwa, hari ubwo abaganga bayandika ariko hari n’ubwo abaturage bayigurira. Ni byiza ko abantu bajya banywa imiti bayandikiwe na muganga.

Muri iyo miti harimo idacishwa mu kanwa ariko ngo uburyo bwose umurwayi yayifatamo (kuyiterwa mu rushinge cyangwa kuyicisha mu kibuno) byose ntibiyibuza kugira ingaruka ku gifu.

Dr. Rutaganda yakomeje avuga ko hari n’indi miti umuntu ashobora kunywa akagira ibisebe mu gifu bitewe n’uko afite kariya gakoko gaturuka ku mwanda kavuzwe haruguru cyangwa akaba afite ibyago byinshi byo kuba yarwara igifu bitewe n’ubuzima abayemo ahangayitse. Hari n’ubwoko bwa kanseri bushobora gutuma igifu kizana ibisebe.

Dr. Rutaganda Eric ukuriye Ishami rishinzwe indwara zo mu nda muri CHUK

Imikorere y’igifu n’uburyo gishobora kugira ibisebe

Dr. Rutaganda avuga ko abantu bakwiye kwikuramo ko igifu kigira ubwoya kuko kitameze nk’icy’amatungo cyangwa inyamaswa zirisha.

Ati: “Abantu benshi bakunze kuvuga ngo igifu cyange cyarapfutse, twebwe igifu cyacu gisa nk’uko mu kanwa hasa, nta bwo gipfuka ahubwo gishobora kuzaho ibisebe byo hejuru cyangwa ibyinjiramo hasi twakwita nk’umufunzo.”

Yakomeje asobanura ko igifu ubwacyo gikoze ku buryo gikora aside igifasha mu kugogora ibyo ibiryo iyo aside kiyikora ku buryo itagaruka ngo igitwike kuko iba ifite ubukana bwinshi.

Ati: “Abanyabutabire iyo bapima aside ikomeye cyane bagaragaza ko ifite urugero rwa 1, iyo mu gifu na yo ni 1 cyangwa 1,5 ikubye nk’ inshuro zirindwi iya batiri y’imodoka kandi na yo iba ikomeye cyane kuko iyo uyitaye ku mwenda uracika, uramutse ushyize ikiganza mu gifu cyashirira. Iyo aside rero igifu gikora nta bwo yakagombye kugaruka ngo igitwike ni yo mpamvu gikora agahu ko kugitwikira kikirinda”.

Iyo mirimo ibiri igifu gikora yo gukora aside n’agahu kagitwikira ngo iyo idakozwe mu rugero rumwe bituma kigira ibisebe. Umuntu ashobora kurwara igifu kuko cyakoze aside nyinshi ariko ntigikore n’ibikirinda mu rugero ruhagije cyangwa kigakora aside ikwiye ariko ubwirinzi bukaba bwaragabanutse.

Dr. Rutaganda yagaragaje impamvu zishobora gutuma habaho izi mpinduka mu mikorere y’igifu, avuga ko biriya binini byavuzwe haruguru bishobora kugabanya ububabare ariko bigatuma igifu kidakora ubwirinzi. Ni yo mpamvu mbere y’uko umuganga aha umurwayi imiti abanza kumubaza niba arwara igifu cyangwa cyarigeze kumurya, akumva niba ari ngombwa ko yamuha n’indi miti yo kumurinda.

Ikindi kigabanya ubwirinzi ni ka gakoko kavuzwe haruguru gaturuka ku mwanda (Helicobacter pylori) kagenda kakajya kwiturira mu gifu kagakora uruzitiro rukarinda, mu kurukora kagatanga umwanya aside yo mu gifu igasohoka ikagipfumura ikinjiramo igateramo ibisebe.

Ubutaha Imvaho Nshya izabagezaho ibimenyetso by’uburwayi bwo kugira ibisebe mu gifu.

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

One Comment on “Menya ibishobora gutera uburwayi bw’ibisebe mu gifu (Igice cya mbere)”

  1. ARAKOZE DR RUTAGANDA KU BISOBANURO NK’INZOBERE .
    NAMUSABA KO AZAKOMEZA KUTWIGISHA N’IZINDI NDWARA BINYUZE MU MVAHO, BITYO TUGAKOMEZA GUFATA INGAMBA ZITURINDA.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.