Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Menya ibiribwa bigize indyo yuzuye

Yanditswe na Tumukunde Georgine

Ku ya 05-11-2019 saa 12:08:18
Menya ibiribwa bigize indyo yuzuye

Indyo yuzuye ni ibiribwa nyabyo bihagije, bituma umubiri ubona intungamubiri ukeneye kugira ngo ukore neza kandi ugumane ubuzima bwiza.  

Ntibivuga kurya byinshi kugeza ubwo wumva inzara ishize, bisobanura kurya indyo nyayo yuzuye, ibiyigize byahujwe uko bikwiye, kugira ngo bifashe umubiri gukura, gukora no kwirinda.

Inyandiko y’Umuryango Inshuti mu Buzima igaragaza ingero z’amafunguro agize indyo yuzuye.

Ibiribwa bitera imbaraga

Ibiribwa bitera imbaraga biha umubiri imbaraga ukeneye ngo umuntu akore, agende, yiruke, aseke, arye anahumeke. Bimwe muri ibyo biribwa ni ibijumba, imyumbati, ubugari, imyungu, umuceri, porici, ibitoki, umugati, ingano, amasaka hamwe n’ibindi binyampeke.

Ibiribwa byubaka umubiri

Ibiribwa byubaka umubiri biwufasha gukura no kwisana ubwawo. Bifasha imitsi kwirema, uruhu rukisana iyo rwacitse, amagufwa agakura mu ngufu no mu burebure, bikanafasha imisatsi n’inzara  gukura.

Bimwe muri ibyo biribwa ni inyama z’inka n’iz’ihene, amafi, inyama z’inkoko, ibikomoka ku matungo birimo amagi, amata, foromaje, ibishyimbo, ubunyobwa, rantiye, udusimba turibwa,…

Ibiribwa birinda indwara

Ibiribwa birinda indwara birinda umubiri gufatwa n’indwara. Ibiribwa byifitemo za vitamini, bifasha ubwirinzi bw’umubiri bigatuma ugumana ubuzima bwiza.

Ingero z’ibiribwa birinda indwara;  imyembe, inanasi, inyanya, puwavuro, karoti, isombe, avoka, ipapayi, intoryi, imboga rwatsi (dodo), imboga za epinari,…

Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa yashyize ingufu mu gukangurira Abaturarwanda kwita ku mirire barwanya indwara zituruka ku mirire mibi n’igwingira, bagategura amafunguro akungahaye ku ntungamubiri kandi akaba ateguranywe isuku.

Bamwe mu baturage baganiriye n’Imvaho Nshya bavuga ko basobanukiwe akamaro ko kurya indyo yuzuye kandi bahinduye imyumvire y’uko uwariye neza ari wawundi uhorana ifiriti ku isahane.

Uwingabiye Clemence wo mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi yagize ati: “Twari tuzi ko uwariye neza ari wawundi uhorana ifiriti n’inyama ku isahane, ariko si ko biri, abashinzwe ubuzima batwigishije uburyo tugomba gutegura amafunguro afasha umubiri duhereye ku bihingwa biri hafi yacu tweza”.

Yakomeje agira ati: “Mfite imboga mu karima k’igikoni n’imbuto ndazihinga, byombi ntibijya bibura kuri buri funguro bigaherekeza ibinyamafufu, ngashaka n’injanga nkongeraho. Ikindi namenye ni uko gutegura amafunguro bigomba gukorananwa isuku, byose biragendana; wateguye indyo yuzuye idafite isuku ntacyo waba ukoze kandi nanone ugize isuku nturye ya ndyo yuzuye na bwo ni uko”.

Indyo yuzuye ariko igiye ifite ibipimo bitewe n’ikiciro abantu barimo; umugore utwite, umwana, umuntu mukuru,… bikanaterwa n’uko ubuzima bw’umuntu buhagaze nk’igihe yaba afite indwara runaka.

Umwanditsi:

Tumukunde Georgine

2 Comments on “Menya ibiribwa bigize indyo yuzuye”

  1. Marakuja twahishyira he? ESE amandazi nta kamaro afite? Ko ababyeyi benshi bakunda kuyagaburira Abana?

  2. Amandazi Tuyashira Mu Biribwa Bitera imbaraga
    Marakuja Tukayishira Mu Biribwa Birinda indwara.
    Murakoze

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.