Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Menya ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri (Igice cya kabiri)

Yanditswe na HABIMANA AUGUSTIN

Ku ya 27-08-2018 saa 09:14:41
HABIMANA AUGUSTIN

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ni urwego rugenda rutera imbere mu Gihugu cyacu ari nako rurushaho kugira uruhare mu bukungu bwacyo bitewe n’amafaranga rwinjiza aturuka ku mabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga. Mu rwego rwo kunoza ibijyanye n’ubushakashatsi, ubucukuzi, ubucuruzi no gutunganya amabuye y’agaciro na kariyeri, Leta y’u Rwanda yashyizeho Itegeko n° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.

HABIMANA AUGUSTIN

Mu gice cya mbere, mu nyandiko yasohotse mu Mvaho Nshya yo ku wa Mbere, tariki ya 20/8/2018, mwagejejweho ibijyanye n’amahame rusange, uburenganzira ndetse n’impushya mu bushakashatsi, ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.  Muri iyi nyandiko muragezwaho uburenganzira n’inshingano z’abahawe uruhushya rwo gukora ubushakashatsi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

Nk’uko ingingo ya 23 y’Itegeko n° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ryasohotse mu Igazeti ya Repubulika y’u Rwanda nº33  yo ku wa 13/08/2018  ibiteganya, uwahawe uruhushya rwo gushakashaka afite uburenganzira busesuye bwo: gushakisha amabuye y’agaciro yaherewe uruhushya; kubaka inyubako zikenewe; guhabwa uburenganzira bw’ibanze bwo gusaba uruhushya rw’ubucukuzi kuri buri gice cy’ahantu afitiye uruhushya habonetse amabuye y’agaciro amaze kuzuza ibisabwa mu ruhushya rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

Naho ingingo ya 24 y’iryo tegeko iteganya ko inshingano z’uwahawe uruhushya rwo gushakashaka, harimo gutangira imirimo yo gushakashaka mu minsi mirongo ikenda (90) uhereye umunsi yaherewe uruhushya rwo gushakashaka; gushyikiriza umuyobozi ubifitiye ububasha buri mezi atandatu (6) raporo yerekana aho imirimo igeze nk’uko byemejwe muri  gahunda yo gushakashaka; guhugura  abakozi  hakurikijwe ibyemeranyijwe bishyirwa ku mugereka w’uruhushya; guhita amenyesha umuyobozi ubifitiye ububasha  inganzo y’amabuye y’agaciro yavumbuwe ataherewe uruhushya akimara kuyavumbura; gushyikiriza umuyobozi ubifitiye ububasha buri  mwaka, bitarenze iminsi mirongo ikenda (90) nyuma y’itariki ngarukamwaka uruhushya rwatangiweho, raporo yagenzuwe y’amafaranga yakoreshejwe ku mirimo y’ubushakashatsi yemeranyijweho; kumenyesha umuyobozi ubifitiye ububasha impinduka izo ari zo zose ashaka gukora kuri gahunda yo gushakashaka yemeranyijweho.

Iri tegeko kandi riteganya ko uwahawe uruhushya rwo gucukura amabuye y’agaciro afite uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro yaherewe uruhushya,  gutunganya, gushongesha, gusukura no gutwara amabuye y’agaciro cyangwa ibiyakomokaho byavuye ahantu yaherewe uruhushya; gushyira aho akorera ibikorwa by’ubucukuzi, ibikoresho, inganda, imashini n’inyubako no kugurisha ibikomoka ku bucukuzi byavuye ahantu yaherewe uruhushya.

Ingingo ya 26 yo isobanura ko uwahawe uruhushya rwo gucukura amabuye y’agaciro agomba gutunganya mine no gucukura inganzo z’amabuye y’agaciro yaherewe uruhushya hakurikijwe gahunda y’ibikorwa by’ubucukuzi yemejwe n’umuyobozi ubifitiye ububasha na gahunda yo kubungabunga ibidukikije yemejwe n’inzego zibishinzwe; gutangira ibikorwa byo gucukura mine mu gihe kitarenze  iminsi ijana na mirongo inani (180) uhereye igihe yaherewe uruhushya; gushyira imbago mu mbibi z’ahantu hatangiwe uruhushya rwo gucukura; gushyikiriza umuyobozi ubifitiye ububasha kopi ya raporo y’ikoreshamutungo ya buri mwaka mu minsi mirongo ikenda (90) uhereye igihe umwaka w’ibaruramari warangiriye, yerekana inyungu cyangwa igihombo cy’umwaka; kubika no gucunga ibisigazwa hakurikijwe amabwiriza y’umuyobozi ubifitiye ububasha; guha ingurane ikwiye ku butaka n’indi mitungo byangijwe biturutse ku bikorwa by’ubucukuzi muri mine  yaherewe uruhushya; gukuraho imyanda iva ku mabuye y’agaciro mu buryo bwemewe n’inzego zishinzwe ubuzima n’ibidukikije n’ibipimo ngenderwaho by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro; kumenyesha no gushyikiriza urwego rwa Leta rubifite mu nshingano mu gihe k’iminsi mirongo itatu (30), ibimenyetso by’amateka cyangwa ikindi kintu k’ingenzi cyabonetse mu gihe k’ibikorwa by’ubucukuzi n’ibindi.

Uwahawe uruhushya agomba gusana, gusiba imyobo n’ibisimu, gutera ibiti, gukuraho inyubako no kuringaniza ahakorewe ubushakashatsi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri hashingiwe ku nyigo y’isuzumangaruka ku bidukikije kandi hubahirijwe itegeko ry’ibidukikije.

Umuntu wese kandi ufatanywe amabuye y’agaciro atagaragaza inkomoko yayo ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’icumi ku ijana (10%) by’agaciro k’ayo mabuye y’agaciro kandi n’ayo mabuye agafatirwa.

Ku bindi bisobanuro birambuye ku bushakashatsi, ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri mwabisanga mu Itegeko n° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, ryasohotse mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda nº33  yo ku wa 13/08/2018.

Umwanditsi:

HABIMANA AUGUSTIN

One Comment on “Menya ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri (Igice cya kabiri)”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.