Kigali-Rwanda

Partly sunny
28°C
 

Menya Dr. Ntabomvura wabimburiye abanyeshuri ba UNR igitangira mu 1963

Yanditswe na Nshimiyimana Emmanuel

Ku ya 06-12-2018 saa 08:49:38
Dr. Ntabomvura Venant wiyandikishije ari nomero ya mbere muri Kaminuza igitangira mu Rwanda (Ifoto Nshimiyimana E)

Dr. Ntabomvura Venant wiyandikishije bwa mbere; ari nomero ya mbere muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda igitangira, arasaba abari mu ishuri n’abasoje amasomo gukomeza gutekereza ku buryo bwo kongera ubumenyi kurushaho kuko ngo ari byo bizabafasha kwihangira umurimo.

Dr. Ntabomvura Venant yatangiye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ku wa 3 Ugushyingo 1963.

Ku bijyanye no kwihangira umurimo, yishimira ko abenshi banabitangiye, agasaba buri wese guharanira kugira umwuga amenya, ashoboye. Asaba urubyiruko guhererekanya ubumenyi rukongera umubare w’Abanyarwanda bajijutse.

Ashima aho ireme ry’uburezi rigeze mu Rwanda akavuga ko ryakataje ugereranyije n’uko byahoze mu bihe byo hambere ndetse agasaba urubyiruko kugira umwuga runaka rumenya kuko ngo ari byo bizarufasha mu kerekezo cyo kwihangira umurimo.

Yagize ati: ʺAriko cyane cyane urubyiruko rukwiye gutekereza kugira umwuga, umuntu akagira umwuga azi, akicara akisuzuma akareba ikintu cyamushobokera, cyaryoha akagikora akishimiye bitari bya bindi byo kwibwira ngo nzagenda nkore ibyo nize gusa, oya ni ugushaka n’ibindi.ʺ

Mu kiganiro n’itangazamakuru, yagarutse ku bijyanye n’uko uburezi buhagaze ubu n’uko bwari bumeze mu bihe byo hambere, yagaragaje ko uburezi bwo muri iyi minsi bukataje kuko ngo agira umwanya wo kureba ibyo abo yigishije bagezeho, iyo ari mu buvuzi; agira umwanya wo kuvura mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

Avuga ko umusanzu yatanze mu iterambere ry’uburezi watanze umusaruro, dore ko kaminuza igitangira ari na we wagiye ashishikariza Abanyarwanda kwiga kuko ngo abantu ntibabyumvaga, bari bashishikajwe no kwishakira amafaranga gusa. Batangiye ari abanyeshuri bake cyane ariko nyuma baza kugenda biyongera.

Asaba abakiri bato gukomeza gukorana umwete. Ati: ʺInama nabagira ni uko imbuto twabasigiye bayakira bakayikuza igakomeza kwera izindi, kuko uko mbabona bari mu kiciro cy’abuzukuru bange, na bo bazakore batyo ku buvivi buzakurikiraho, kandi baharanire kwagura amarembo Abanyarwanda bose bamenye ubwenge, nta bwo ubwenge bugomba kwiharirwa n’abantu bake.ʺ

Dr. Ntabomvura Venant wiyandikishije ari nomero ya mbere muri Kaminuza igitangira mu Rwanda (Ifoto Nshimiyimana E)

Ubuzima bwa Dr. Ntabomvura

Dr. Ntabomvura yavutse tariki 4 Mata 1926, atuye mu Kagari ka Ruturo, mu Murenge Kibilizi, mu Karere ka Gisagara, akaba ari na ho yavukiye.

Yatangiye amashuri yisumbuye mu 1938, mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare.

Yize amasomo atandukanye yo mu buvuzi bw’indwara zo mu muhogo n’iz’amatwi mu bihugu nk’u Bufaransa, muri Amerika n’ahandi yagiye yigira amasomo y’igihe gito.

Avuga ko yatangiye umwuga w’ubuvuzi mu mwaka wa 1946 nyuma yo gusoza imyaka 4 y’amashuri yisumbuye yitwaga “Ecole Moyenne”. Uyu mwuga yakomeje kuwukora kugeza mu 1962, mu mwaka ukurikiyeho ajya kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ari na bwo yiyandikishije ku ikubitiro ari nomero ya mbere.

Yakoze imirimo itandukanye muri Leta irimo no kuba Minisitiri w’Imibereho Myiza, kuyobora ibitaro bya Kaminuza bya Butare imyaka 8 ndetse akanayobora Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Ashima intambwe Igihugu cyateye mu guteza imbere uburezi

Dr. Ntabomvura nk’umuntu wize mu bihe byo hambere ashima iterambere Igihugu kimaze kugeraho n’uburyo gikomeje guteza imbere uburezi budaheza.

Yagize ati: ʺMu by’ukuri ubumenyi bw’iki gihe burakataje, dore ko nubwo ndi mu kiruhuko k’izabukuru, hari iminsi 2 mu cyumweru ngaruka ngakorana n’abo nigishije nkareba ibyo bagezeho, birashimisha kuko usanga hari ibyo biga ubungubu twe tutigaga icyo gihe, bigatuma twungurana ibitekerezo.ʺ

Yakomeje agira ati: ʺUbu hariho uburyo bwinshi bwo kwiga hanakoreshejwe ikoranabuhanga; umuntu arajya ku mashini, akajya kuri terefoni akiyungura ubumenyi.ʺ

Dr. Ntabomvura yishimira kandi aho u Rwanda rugeze ruteza imbere imyigishirize, rukangurira Abanyarwanda bose kwiga, bakajijuka.

Umwanditsi:

Nshimiyimana Emmanuel

One Comment on “Menya Dr. Ntabomvura wabimburiye abanyeshuri ba UNR igitangira mu 1963”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.