Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
17°C
 

Menya Dr. Karekezi Claire, umukobwa umwe rukumbi ubaga ubwonko mu Rwanda

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 11-03-2019 saa 09:23:02
Dr. Karekezi Claire, umukobwa wa mbere mu baganga bashobora kubaga ku bwonko

Dr. Karekezi Claire ni we mukobwa wenyine ufite ubushobozi bwo kubaga ubwonko mu Rwanda, akaba ari umwe mu bahanga batanu bashobora gukora ako kazi muri iki gihugu.

Mu gihe abakobwa bamwe bumva ko batakwiga ‘amasiyansi’, Dr Karekezi yasangije abana b’abakobwa ko bakwiye kwitinyuka bakayiga, ababwira ko no kubaga ubwonko bishoboka ku mukobwa.

Ababyeyi be bakomoka mu Karere ka Gisagara, mu Ntara y’Amajyepfo. Yize amashuri abanza n’ayisumbuye i Kigali akomereza kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Ubuvuzi, abona buruse yo kujya kwiga mu mahanga, yimenyereza kurushaho kubaga ubwonko, ndetse no kubaga ibibyimba byo mu bwonko.

Ku munsi mpuzamahanga w’umugore wizihijwe kuwa 8 Werurwe 2018, Dr. Karekezi yasangije abana b’abakobwa bimwe mu byo yagiye acamo kandi bikamubera amasomo.

Yagize ati “Mu gihe cyose natangiye njya kwiga nkiri mu kiciro cy’amashuri yisumbuye narigaga ngashyiraho umwete kugira ngo nshimishe ababyeyi ariko sinigeze ntekereza ko muri icyo gihe njya kwiga nari ndimo gufata ibyemezo bikomeye byagiye bifungura inzira zose uko zagiye zikurikirana.”

Akomeza agira ati “Muri uko gukomeza kwiga rero, nabashije gutsindira kujya kwiga ubuvuzi i Butare. Numvaga bitarasobanuka neza. Nkumva ko nziga ngatsinda nkazarangiza nkaba umuganga. Ariko uko nigaga na bwo nagiye ntegura izindi nzira zagiye ziyongeraho.”

Avuga ko akiga yagiye agira amahirwe yo gukora amahugurwa mato mato, abasha kujya hanze y’igihugu igihe gito, yabashije guhura n’umwarimu wa mbere ngo wamubereye ikitegererezo ndetse ngo yamuteye imbaraga ko yashobora kwiga kubaga ubwonko.

Yagize ati “Nge nkumva ari inzozi ariko mbyishyiramo. Muri icyo gihe mu Rwanda nta nzobere y’umuganga mu kubaga ubwonko yari ihari. Nakomeje kubitekerezaho amahugurwa ararangira ngaruka mu Rwanda ariko ngakomeza kubitekerezaho.”

Avuga ko yatangiye kubikunda, kubisoma no kubikunda kurushaho. Ibyo byatumye atangira kubimenya.

Yagize ati “Naje kugira andi mahirwe yo gukomeza kubikurikirana. Gusa nkabona bigoye. Icyari kigoye ni iki? Kwiga ibyo bintu byari bigoye haba mu Rwanda, haba muri Afurika no kugeza kuri iki gihe ku Isi yose abaganga bimenyereje kubaga ubwonko baracyari bake. Nabitekerezaho rero ngasanga kuri nge ni indoto zidashoboka.”

Dr. Karekezi Claire, umukobwa wa mbere mu baganga bashobora kubaga ku bwonko

Hari abamubwiraga ko kubaga ubwonko atari umwuga w’umugore

Dr. Karekezi avuga ko hari benshi bamucata integer bamubwira ko kubaga ubwonko atari umwuga w’abagore ahubwo ko akwiye kubireka agashaka ikindi kintu yiga cyoroshye ariko akumva yarabikunze.

Yagize ati “Kuba narabikunze kandi nkagerageza guhozaho ni cyo cyatumye ngerageza kubigeraho. Natangiye rero kugenda nshakisha, nkajya kuri internet, ngashakisha, nza kubona ko mu gihugu cya Maroc hari umwarimu w’inzobere waje kumenya ko muri Afurika hari abaganga bake bimenyereje kubaga ubwonko. Aragenda agerageza gukusanya amafaranga yo kugerageza kwigisha abo baganga.”

Avuga ko yamwandikiye igihe kirekire ariko amaherezo amusubiza amwemerera kujya kwiga.

Yagize ati “Nta bwo navuga ko nari mfite amafaranga ahagije yo kubyiga kandi Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yaramfashije impa amahirwe yo kujya kwiga. Niga imyaka itanu. Nta bwo byari byoroshye. Naragiye ntangira kwigira ahantu ntazi. Byansabaga kubereka ko nange nshoboye kandi ndi umukobwa.”

Avuga ko yigaga cyane, agatsinda ndetse akarusha abo biganaga. Ibi ngo byamufunguriye amahirwe. Ati “Nabashije kubona andi mahirwe yiyongeraho yo kujya kwiga kubaga ibibyimba by’ubwonko muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika. Rero kuva natangira mu 2002 narangije kwiga mu 2018 ndangiza imyaka yose.”

Avuga ko kujya gushaka amafaranga cyangwa kujya gukora hanze atari byo bimushishikaje, ahubwo ngo afite intumbero yo kugaruka mu Rwanda gufasha Abanyarwanda.

Kuba kugeza ubu abakobwa bakitinya kwiga ibyo bintu, Dr. Karekezi yiyemeje kubabera urugero ko bishoboka. Yagize ati “Umwana w’umukobwa ashobora kujya kwiga kubaga ubwonko kandi bigashoboka.”

Yasabye abakobwa kwirinda ibishuko by’abagabo

Mu karere ka Nyamasheke abakobwa hagiye bagaragaza ibibazo bituma badatsinda amasomo yabo ngo babe bagera ku nzozi bihaye. Nyirakanani Immaculée, umwe mu bana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye muri Nyamasheke mu ishami ry’imibare, ubukungu n’ikoranabuhanga, avuga ko zimwe mu nzitizi zibangamira abana b’abakobwa mu mitsindire yabo ari ubukene bwo mu miryango yabo butuma bararikira utuntu tutabafitiye umumaro rimwe na rimwe bakajya kudusaba abagabo.

Aha, ni ho Dr. Karekezi ahera avuga ko kugera ku bintu bikomeye ari ibintu bitagombera amafaranga gusa, ahubwo ubushake n’umuhati no gushyiraho ubumenyi bikunda.

Avuga ko mu rugendo rwe abagore b’intangarugero bamuteye imbaraga mu gutuma yiha intego.

Avuga ko hari ubwo yagiye agera mu bihe bimukomereye akumva acitse intege, akumva birakomeye akumva atazabishobora ariko agahozaho.

Ati “Kugwa bibaho, ntimukabitinye. Icyangombwa ni ukugwa ugahaguruka. Ibyo utumvise uramutse utsinzwe nabyo nta bwo ari ikibazo ariko ukishyiramo izindi mbaraga ugasubiramo ugatsinda.”

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

One Comment on “Menya Dr. Karekezi Claire, umukobwa umwe rukumbi ubaga ubwonko mu Rwanda”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.