Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Menya byinshi ku mukino wa Chanbara  umaze imyaka 5 mu Rwanda

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Mar 25, 2018

Umukino njyarugamba ukomoka mu Buyapani “Chanbara” umaze imyaka 5 ugeze mu Rwanda kuko watangiye gukinwa muri 2013. Imvaho Nshya  yagiranye ikiganiro kirambuye n’umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda “RSCF”, Rugigana Jean Claude maze agira byinshi atangaza kuri uyu mukino muri rusange n’aho ugeze mu Rwanda.

Uko umukino wa Chanbara ukinwa

Inkomoko y’umukino n’uko wageze mu Rwanda

Rugigana atangaza ko  umukino wa Chanbara ukomoka mu Buyapani ku bantu barwanishaga inkota  ari byo bita “Samurai” ariko ko basanze batakomeza kuwukina nk’uko bawukinaga  maze bawujyanisha n’igihe kugira ngo abantu bose bawibonemo, bawuhindurira n’izina  bawita “Chanbara”.

Uyu mukino washinzwe  na Sensei Tetsundo Tanabe mu 1971 akomeza kuwuteza imbere mu Buyapani  ugenda ukwira mu bice bitandukanye by’isi. Rugigana asobanura ko  awushinga yari afite intego yo koroshya ya mirwanire y’abasamurayi kugira ngo buri wese awige.

Umukino  nturakwira ahantu henshi

Chanbara ni imirwanire hakoresheje tekinike y’inkota. Ntabwo urakwira ahantu henshi ariko  muri Amerika, i Burayi umaze kugera mu bihugu bitandukanye. Muri Afurika umaze kugera mu bihugu 6 ari byo u Rwanda, Afurika y’Epfo, Madagascar, Maroc, Misiri na  Nigeria .

Uko umukino wageze mu Rwanda

Rugigana yatangaje ko uyu mukino wageze mu Rwanda muri 2013  utangizwa na  Sensei Tsutomu Takahashi  ufite dani 6 akaba yari umukorerabushake mu  kigo Mpuzamahanga cy’ u Buyapani kigamije Ubufatanye mu iterambere “JICA”. Yagize ati: “Yahuye bwa mbere na Nyirimbabazi Benjamin wakinaga   Kung Fu  arawumwigisha, arawukunda  akomeza kumufasha kwigisha abandi,   bakomeza gutyo banashinga ikipe hariya i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, igenda ikomera  bagenda bashinga n’andi makipe”.

Sensei Tsutomu Takahashi watangije uyu mukino mu Rwanda akaba ari Perezida w’icyubahiro w’ishyirahamwe ry’uyu mukino

Avuga ko ubu hamaze gushingwa amakipe 5 ari yo Susanoo Sports Chanbara Club iba i Nyarutarama akaba ari yo yashinzwe mbere , United Sports Chanbara Club iba ku Kimisagara, Bishamon Sports Chanbara Club iba i Kabuga, Katana Sports Chanbara Club na Samurai Sports Chanbara Club yashinzwe muri 2017 ikaba ikorera kuri Sitade Amahoro.

Nyirimbabazi Benjamin, umunyarwanda wa mbere wigishijwe uyu mukino akawutoza abandi ubu akaba ari na Perezida w’ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda

Itandukaniro n’indi mikino njyarugamba

Rugigana  avuga ko imikino yose icyo ihuriyeho ari  ukwirinda no kurinda umunyantege nke.  Gusa  hari aho itandukaniye   nko mu muco kuko  buri mukino uba ufite aho ukomoka  ukagira n’ibyo mu muco waho. Aha yatanze urugero nka  Taekwondo ikomoka muri Koreya, Karate ikomoka  mu Buyapani ndetse na  Chanbara. Iri tandukaniro ni uburyo bwa tekiniki.  Karate ni ukurwana nta ntwaro ahandi hari aho ubivanga na ho Chanbara hakoreshwa inkota.

Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Chanbara mu Rwanda, Rugigana Jean Claude

Uko umukino ukinwa

Uyu mukino  ukinwa hakoreshejwe inkota. Rugigana avuga ko atari inkota z’ibyuma zitemana abantu basanzwe bazi  ahubwo ko zikoze mu buryo butagira icyo butwara umuntu. Avuga ko hari  izikorerwa muri Amerika  zikoze  mu ipamba bakoramo matela n’izindi zijyamo umwuka.

Avuga ko iz’imyuka zihenda  ko bakoresha ziriya zindi mu myitozo bajya gukina irushanwa akaba ari bwo bazikoresha. Izi nkota ziri mu bice bibiri hari ingufi bita « Kodachi » zifite cm 60 na ho indende «Choken» ifite metero imwe.

Umukino ukinirwa ku kibuga cya metero 8 ku 8, umukinnyi ajya aho ashaka. Gutsinda ni ugukoza ya nkota ku mubiri w’uwo muhanganye inshuro 2. Abakinnyi baba bambaye ikirinda  umutwe « Caque».

Ku bijyanye n’uko  babara amanota, Rugigana atangaza ko haba hari abasifuzi ariko ko bigisha n’abakinnyi kwemera ko bamukojejeho inkota. Gutsinda ni ugutanguranwa amanota 2.

Hamaze kuba shampiyona inshuro 5

Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Chanbara mu Rwanda, Rugigana avuga ko  ubusanzwe bagira komite yuzuye  ubu bakaba barimo gushaka ubuzima gatozi kugira ngo bemererwe na Minisiteri y’Umuco na Siporo « MINISPOC »  kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.

Gusa ibi ngo ntibibabuza gutegura amarushanwa y’imbere mu gihugu kuko  kuva muri 2013 bategura shampiyona y’igihugu, ikaba imaze kuba inshuro 5.

Bishamon Sports Chanbara yegukanye shampiyona ya 2017

Avuga ko uretse aya marushanwa bategura n’amahugurwa  ku batoza n’abakinnyi . Ati : « Kugira ngo duhuze tekiniki buri mwaka dukora  amahugurwa inshuro 2 ». Yakomeje avuga ko uyu mwaka, tariki 01 Mata 2018 , Sensei Tsutomu Takahashi   watangije uyu mukino mu Rwanda  azaba ari mu Rwanda atange  amahugurwa.

Haba n’igihe abakinnyi bahagabwa ikizamini,  ari ho abakinnyi bashyirwa mu byiciro by’imikandara nk’uko bikorwa muri Karate, bagahera  ku mweru kugeza ku mukara.

Mu marushanwa, bakina mu byiciro by’imyaka. Hari  kandi abakina bafite inkota  ingufi n’indende, abakinisha ebyiri n’ibindi. Kuri ubu bamaze kugira  abatoza  mpuzamahanga bagera kuri 30 n’abasifuzi 10.

Ikerekezo cy’umukino wa Chanbara mu Rwanda

Rugigana atangaza ko ubu bafite amakipe 5 ariko ari muri Kigali  gusa bakaba bafite  gahunda yo kwegereza uyu mukino  Abanyarwanda. Aha yavuze ko  bafite gahunda  yo gushinga ikipe i Nyagatare ariko bari bagize ikibazo  k’ibikoresho byatinze.

Ati : « Amahugurwa turimo gutegura narangira nyuma y’icyumweru cyo kwibuka ni bwo tuzajyayo ». Ahandi  bazatangiza ikipe ni i Nyamagabe kuko babibasabye kuko hari abasanzwe bakina umukino wa Karate. Ati : «Turacyashakisha n’ahandi gusa byose bigendera ku bushobozi».

Intego bafite ni uko mu  myaka  2 iri mbere  nyuma yo kubona ubuzima gatozi    bagomba kuba bafite amakipe  4 mashya kandi ko uyu mwaka wa 2018  abiri   ashobora kuba yashinzwe. Ikindi  ni ukwitabira amarushanwa yo hanze.

Ikipe ya Samurai Sports Chanbara iri zishinzwe vuba

Yagize ati:“Sensei Tsutomu Takahashi   watangije uyu mukino mu Rwanda yawutangije no muri  Kenya, bidukundiye muri Gicurasi 2018  twajya kubasura kugira  ngo tubatera ingabo mu bitu bityo nitujya dutegura amarushanwa tuge tubatumira”.

Yakomeje avuga ko ubushobozi buramutse bubonetse bashobora kwitabira shampiyona  y’isi izabera mu Buyapani bitakunda bakazitabira ubutaha.

Kugeza ubu Chanbara ntirajya mu mikino  Olempike,   gusa ngo ubwo iyi mikino izaba iba muri 2020 basabye ko hazaba kwerekana uyu mukino  bityo bikaba byatuma umenyekana cyane kuko imikino Olempike iri mu bikurikirwa n’abantu benshi kandi ku isi hose.

Aho amikoro ava

Rugigana atangaza ko  ibikoresho by’uyu mukino bihenda kuko  nk’ingofero (casque) cyangwa inkota imwe igeza  ku madolari 60,  gusa ngo  uriya muyapani watangije umukino  abashakira ibikoresho buri mwaka.

Yakomeje avuga ko nyuma ya shampiyona ya 2017, ishyirahamwe mpuzamahanga ry’uyu mukino ryabasabye raporo bishimira  ibyo bagezeho babaha ibikoresho kandi baranabamenya.

Muri shampiyona akaba avuga ko bafite umuterankunga Sulfo ubaha amazi, imidali ndetse n’ibikombe kandi ko bizeye ko bazakomeza gufatanya.

Mu gusoza, Rugigana Jean Claude yavuze ko umukino wa Chanbara ari umukino mwiza kandi woroshye kuko mu byumeru bibiri uba wamenye iby’ibanze. Ati: “Woroshye kwiga ni uw’uwo kwirinda  kandi nta gukomereka, worohera buri wese, wishimirwa n’abandi kuko ni uwo kwishimisha ariko wirinda”.

Akomeza akangurira  umuntu wese ubyifuza kubasanga kuko nta kintu asabwa. Ati: “ Wowe uraza icyo dukora ni nk’umuryango  tukaguha ibikoresho ugatangira ugakina”.

Avuga ko wenda hari igihe abantu bagira icyo batanga ariko ni bya bindi bisanzwe  kuko mu muryango habaye ikibazo abantu bafatanya kugikemura.