Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Menya Brendah Thandi, Umunyarwandakazi ufite amazu i Paris n’i Buruseli

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 14-11-2018 saa 07:57:18
Umuherwekazi w'umunyarwanda uba mu Bufaransa, PDG Thandi Brenda Mbata, yinjiza miliyoni 10 buri kwezi akanafasha abanyarwanda (Foto Ububiko)

Umuherwekazi w’Umunyarwanda uba mu Bufaransa, PDG Brenda Thandi Mbata, uherutse guhabwa igihembo cya Prix GIFA D’OR.

Ni igihembo gihabwa rwiyemezamirimo w’umugore w’umunyafurika witeje imbere, akaba yaragihawe n’ishyirahamwe ry’abagore baturuka mu bihugu 52 bya Afurika, nk’uko yatangiye abitubwira mu kiganiro gikurikira cy’amajwi.

Brendah avuga ko yinjiza amayero ibihumbi 10 ku kwezi, angana na miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi ariko akita ku gufasha abanyarwanda nk’umusanzu we mu kubaka igihugu.

Mu kiganiro kihariye Brendah yagiranye n’Imvaho Nshya, avuga ko mu myaka amaze akora ubucuruzi yashoboye kugura inzu eshanu mu Bufaransa no mu Bubiligi .

Uyu mugore avuga ko izo nzu zifite agaciro k’amayero miliyoni ebyiri, ni ukuvuga asaga miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba yaraziguze nta mwenda afashe muri banki.

Abajijwe inkomoko y’iterambere rye, yasubije ko iterambere agezeho rituruka ku gutinyuka kwihangira imirimo.

Avuga ko ayo mazu abantu benshi bayakodesha ari abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu Bufaransa kimwe n’abafite ubucuruzi bw’amaresitora n’amaduka.

Abamafaranga y’ubukode bamwishyura ni yo amutunga akanaheraho agura andu mazu.

Ati “Mu gihe cy’ukwezi ninjiza amayero ibihumbi 10. Amazu yanjye akenshi nyakodesha n’abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu Mujyi wa Paris, ay’i Bruxelles akorerwamo ubucuruzi bw’amaresitora n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, kuba narabashije kwigurira amazu atanga umusaruro ni uko ari ibintu biramba. Mu mayero abapangayi banyishyura, amfasha kugura inzu buri mwaka abanyarwanda akaba ari bo ba mbere mbanza kuyakodesha.”

Akomeza avuga ko iterambere amaze kugeraho by’umwihariko inzu atunze, yazigezeho nta mwenda wa banki afashe, agashobora kwirwanaho mu mahanga nta babyeyi ahafite ahubwo akaba yaratangiye gucuruza akabigeraho ariko nyuma akajya mu ishuri yaramaze kubigura.

Umuherwekazi w’umunyarwanda uba mu Bufaransa, PDG Thandi Brenda Mbata, yinjiza miliyoni 10 buri kwezi akanafasha abanyarwanda (Foto Ububiko)

Umusanzu ku gihugu ke

PDG Thandi avuga ko hari umusanzu atanga ku gihugu ke nko kuba abavandimwe yarabaguriye amazu mu Mujyi wa Kigali, abana b’imfubyi yishyurira amafaranga y’ishuri akongera no kuba hari ikipe y’umupira w’amaguru ya Kicukiro yaguriye ibikoresho birimo n’imyambaro y’ikipe ya ASPOR.

Ati “Abavandimwe banjye nta n’umwe ukodesha mu Mujyi wa Kigali, bose nabaguriye amazu mbere yuko ngura iyanjye ino aha ngaha. Hari abana b’imfubyi njya nishyurira amafaranga y’ishuri, hari kandi n’ikipe y’umupira w’amaguru ya Kicukiro ASPOR naguriye ibikoresho birimo n’imyenda. Si ibyo gusa kuko hari n’abahanzi mfasha mu Rwanda mu gihe bangaragarije ko bafite imishinga yabateza imbere.”

Avuga ko Tiribine (Tribune) yatangije mu Bufaransa yitabirwa n’abashoramari bakomeye, batanga ubuhamya bw’uko bagiye batangira kandi bagatera imbere. Akavuga ko ibyo bifasha urubyiruko gutinyuka, rukihangira imirimo.

Ati “Hari Tiribine nashinze hano mu Bufaransa yakira abantu 200 buri mezi atatu, ibereyeho gukangurira urubyiruko ishoramari no kwihangira imirimo. Kwinjira muri Tiribine abanyamahanga barishyura ariko abanyarwanda ntibishyura kuko ibyo mbikora kugira ngo nkunde mfashe urubyiruko ruri muri diyasipora.”

Uyu muherwekazi w’umunyarwanda uba mu Bufaransa, ashishikariza abari n’abategarugori ndetse n’urubyiruko gutinyuka bakihangira imirimo kugira ngo bazagire ejo habo, hazabe heza.

Mbere yo kujya mu Bufaransa, Brendah yabaye muri Congo Brazaville aho yakoraga muri Croix Rouge, afashe imiryango yaburanye n’abayo kongera kubonana.

Avuga ko ubwo yabaga muri Congo Brazaville, yashinze iduka rikomeye ry’imyenda, akajya yambika abagore bo muri Guverinoma, iduka rirakomera, ubushabitsi burakomera.

Nyuma yahoo ni bwo yagiye mu Bufaransa akomerezayo ubucuruzi kugeza n’ubu.

Brendah w’imyaka 36 y’amavuko, avuka mu Karere ka Nyaruguru.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.