Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Menya amateka y’Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 09-05-2019 saa 15:42:21
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi ruri mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi. Ni rwo rwibutso runini mu gihugu.

Uru rwibutso rwubatswe mu 1999, umubare w’abarushyinguyemo basaga ibihumbi 250 bavanywe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, barimo abavanywe mu nzu biciwemo, abatawe mu myobo ndetse n’abaroshywe mu nzuzi ariko amazi akaza kubagarura ku nkombe.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi rugizwe n’inzu y’amateka, aho abantu bibonera uko u Rwanda rwari rumeze kuva mu kinyejana cya 11, uko ubutegetsi bwasimburanye n’ukuntu amacakubiri yigishijwe kugeza ubwo u Rwanda rwagwaga mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari kandi n’ibice byerekana ukuntu Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa. Ibikoresho by’abazize Jenoside ndetse n’intwaro abicaga bakoresheje na byo birerekanwa.

Muri iyo nzu kandi herekanwa ukuntu u Rwanda rwafashe inzira y’ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya 1994. Mu nzu y’amateka yo ku rwibutso rwa Gisozi, hari amateka ya Jenoside zabereye ahandi ku Isi nk’iyo muri Armenia n’iyakorewe Abayahudi.

Hanze hari imva 14 zishyinguyemo inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’urukuta rwanditseho amazina 2.000 yabashije kuboneka andi mazina aracyashakishwa.

Ku rwibutso rwa Gisozi hari kandi inzu nshyinguranyandiko ifasha abashakashatsi baba abo mu Rwanda cyangwa mu mahanga, hari aho barebera za sinema n’ubusitani abantu bashobora kwicaramo bagatekereza, bakibuka.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.