Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Menya abakinnyi 5 batahiriwe no kwerekeza muri Chelsea FC

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 28-01-2019 saa 14:25:32
Fernando Torres umwe mu bakinnyi batahiriwe no gusinya muri Chelsea

Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza ni imwe mu makipe akomeye ku mugabane w’u Burayi ndetse abakinnyi batari bake bagira indoto zo kuba bayikinira.

Kuva yafatwa n’umuherwe Roman Abramovich mu 2003, Chelsea yatanze amafaranga atari make igura abakinnyi bakomeye kugira ngo bayifashe kwegukana ibikombe bitandukanye.

Kuri ubu, isoko ry’igura n’igurisha ryo muri Mutarama 2019 rifunguye, Chelsea yamaze gusinyisha rutahizamu Gonzalo Huguain ukomoka muri Argentine ku ntizanyo izamugeza tariki 30 Kamena 2019.

Imvaho Nshya igiye kubagezaho abakinnyi 5 batahiriwe no kwerekeza i London muri Chelsea.

FERNANDO TORRES

Uyu rutahizamu ukomoka muri Espagne yasinye muri Chelsea tariki 31 Mutarama 2011, avuye muri Liverpool yesheje agahigo ko gutangwaho menshi mu mateka ya shampiyona y’u Bwongereza, aho bivugwa ko yatanzweho agera kuri miriyoni 50 z’amapawundi.

Torres uzwi nka “El Nino” wari mu bihe byiza, mbere yo gusinya muri iyi kipe, iyo urebye ibyo yaje kugeraho ugereranyije n’akayabo yatanzweho, bigaragara ko yahombeye ikipe ya Chelsea.

El Nino, ni umwe mu bakinnyi bangirijwe izina mu mupira w’amaguru mu gihe cyose yabaye muri Chelsea.

Fernando Torres umwe mu bakinnyi batahiriwe no gusinya muri Chelsea

 

Mu myaka 4 (2010-2014), yamaze muri Chelsea, Torres yabashije gukina imikino 172 atsinda ibitego 45, umusaruro uri hasi cyane ugereranyije n’uko yari yitwaye muri Liverpool ndetse na Atletico Madrid. Ibi byaje gutuma mu mwaka wa 2014-2015, atizwa muri AC Milan yo mu Butaliyani.

ANDRIY SHEVCHENKO

Shevchenko ukomoka muri Ukraine, mu myaka 7 yamaze muri Milan AC yatsinze ibitego 175 mu mikino 296, ni uwa 8 mu batsinze ibitego byinshi mu mateka ya Champions League aho yatsinze ibitego 48 mu mikino 100.

Uyu rutahizamu watwaye Ballon d’Or mu 2004, ishusho ye nka rutahizamu yatumye Chelsea imutangaho miriyoni 30.8 z’amapawundi, ndetse yesa n’agahigo ko gutangwaho menshi (2006).

Shevchenko yabaye undi rutahizamu utarahiriwe no kwerekeza i Stamford Bridge. Kimwe n’abandi, yananiwe gufatisha muri shampiyona y’u Bwongereza, aho yatsinze ibitego 23 mu mikino 77 yakinnye mu marushanwa yose.

Shevchenko byagiye bivugwaho ko akundwa na Abramovic, bigatuma yihanganirwa na Mourinho, kuza kwa Luiz Felipe Scolari, byamuciriye inzira zo gusohoka muri Chelsea ku ntizanyo agaruka muri Milan AC (2008-2009), yahozemo gusa ntiyabsha kugaruka mu bihe bye byiza.

MICHAEL BALLACK

Uyu mukinnyi wari wageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Champions League ari kumwe na Bayern Leverkusen (2001-2002), agatwara igikombe cya shampiyona na Bayern Munich, yifujwe n’amakipe menshi akomeye ku mugabane w’u Burayi arimo; Manchester United, Inter Milan na Real Madrid.

Uyu wari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Budage, yaje guhitamo gukinira Chelsea mu 2006, asanzemo abakinnyi beza bo hagati mu kibuga barimo; Michael Essien, Claude Makélélé, Lampard, Robben Cole na Duff.

Gusa ntabwo byamworoheye kuko mu myaka igera kuri 4 yahabaye, ntiyatanze umusaruro yari yitezweho. Yari muri Chelsea yatwaye igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza, yatozwaga na Carlo Ancelotti, ntabwo yaje guhabwa amasezerano mashya bitewe n’imyaka yari afite.

HERNAN CRESPO

Hernan Crespo wari umukinnyi uhenze ku Isi, abikesha intangiriro nziza yagize muri Kariyeri ye mu Butaliyani, atwara igikombe kiruta ibindi mu Butaliyani akinira Parma.

Ibi byaje kumuhesha kwerekeza muri Lazio aguzwe miriyoni 35 z’amapawundi. Mu 2003, yaje kwerekeza muri Inter Milan, maze Chelsea itangira guhamagara. Muri uwo mwaka, Crespo yerekeje muri Chelsea, atanzweho miriyoni 16.8 z’amapawundi.

Mu mwaka we wa mbere Crespo yakinnye imikino 31 atsinda ibitego 12. Ubwo Jose Mourinho yageraga muri Chelsea asimbuye Claudio Ranieri, byagaragaye ko nta mwanya afitiwe mu ikipe y’uyu mutoza, nyuma yo kuza kwa Didier Drogba.

Yaje gutizwa muri AC Milan asabwe na Carlos Ancelotti, aho yamaze igihe ke kinini ari intizanyo ndetse mu 2008, ubwo amasezerano yari arangiye, Chelsea yaje kumurekura.

KEVIN DE BRUYNE

Uyu mubiligi waje muri Chelsea tariki 31 Mutarama 2012, asinye imyaka 5, yagaragazaga ko yari afite ubushobozi bwo kuzavamo umukinnyi ukomeye muri iyi kipe.

Ntabwo yaje guhabwa umwanya wo gukina kuko tariki 2 Kanama 2012, Chelsea yatangaje ko imutije muri Werder Bremen yo mu Budage, maze yitwara neza aho yatangiye mu kibuga mu mikino 33 atsinda ibitego 10.

Yaje kugaruka muri Chelsea tariki 01 Nyakanga 2013, aho yijejwe ko yashoboraga gukinishwa muri uwo mwaka w’imikino. Mu mwaka wakurikiyeho (2013-2014), mu isoko ryo mu kwezi kwa Mbere, De Brune byarangiye agurishijwe mu yindi kipe yo mu Budage, ari yo Wolfsburg, imutanzeho miriyoni 18 z’amapundi.

De Brune yaje kugaruka mu Bwongereza aguzwe na Manchester City tariki 30 Kanama 2015, atanzweho miriyoni 55 z’amapawundi, aba umukinnyi wa kabiri uguzwe menshi muri shampiyona y’u Bwongereza inyuma ya Ángel Di María wari waguzwe na Manchester United mu 2014.

Mu mwaka umwe yabaye muri Chelsea (2013-2014), Kevin De Brune w’imyaka 27 y’amavuko yabashije kuyikinira imikino 3 gusa, nta gitego yabashije gutsinda.

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.