Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Meddy yataramiye i Colorado

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 29-05-2018 saa 07:28:38
Umuhanzi Meddy ubwo yataramiraga i Colorado

Ngabo Médard Jobert uzwi nka Meddy akaba ari umuhanzi w’Umunyarwanda uba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika  yataramiye i Denver muri Colorado muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Umuhanzi Meddy ubwo yataramiraga i Colorado

Uyu muhanzi iby’uko yataramiye muri aka gace yabinyujije ku rukuta rwe rw’urubuga rwa Instagram abaza abakunda umuziki we aho bumva yazakurikizaho gutaramira nyuma  yo gutaramira i Denver.

Yagize ati “Ni he ngomba gutaramira nyuma y’uko nzaba mvuye aha?” . Abakunda umuziki we batandukanye bamusabye kuzajya gutaramira mu  bihugu bitandukanye birimo kugaruka gutaramira  mu Rwanda, abandi bamusaba kujya gutaramira muri Australia, Edmonton muri Canada, Kenya, Uganda, Tanzania n’ahandi.

Umuhanzi Meddy azwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Ntawamusimbura”, “Slowly”, “Burinde bucya”, “Ese urambona” n’izindi.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.