Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Meddy arashaka gukorana na Diamond, Davido, Wizkid, Tiwa Savage…

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 21-11-2018 saa 08:26:13
Meddy

Ngabo Medard uzwi mu muziki nka Meddy, aravuga ko akeneye gukorana indirimbo n’ibyamamare byo hirya no hino muri Afurika.

Yabwiye Wasafi TV yo muri Tanzania ko ari umufana wa Diamond Platnumz n’abandi bahanzi yigiraho byinshi, akaba yifuza gukorana na bo indirimbo biganjemo abo muri Nigeria.

Avuga ariko ko we ubwe ataratangira kuvugana n’abo bahanzi, ahubwo ubu ngo ibiganiro birimo kuba hagati y’abajyanama (managers).

Meddy yaganiriye n’iyi televiziyo mu minsi ishize, akaba yaragiye muri Tanzania ahanini kubera indirimbo ye Slowly yakunzwe muri icyo gihugu, ikamufungurira imiryango muri abo baturanyi.

Abajijwe abahanzi ashaka gukorana na bo indirimbo, yasubije ati, “Navuga ko atari umwe, hari abahanzi bake mfana na Diamond ni umwe muri bo, Wizkid, Davido, Patoranking, Tiwa Savage, barimo guteza imbere cyane umuziki wa Afurika, sinumva ukuntu ntaba umufana wabo.”

Yunzemo ati, “Buri ndirimbo basohoye nkora igishoboka nkayumva, buri ndirimbo iba ari nziza kandi bikantera umuhati wo gukora cyane ngo nanjye ngere kure. Ubu ibyo kuba twakorana biri ku rwego rwa managers, nka Patoranking simuzi amaso ku maso, na we ntabwo anzi, turimo kuvugana n’ikipe ya Wasafi tureba niba hari icyo twabasha gukora kikatugeza kure kandi birashoboka.”

Indirimbo Slowly ya Meddy iri mu zikunzwe muri Tanzania, bikaba bishobora kuba biri mu byatumye isurwa cyane kuri Youtube kuko Tanzania ituwe cyane, aho ubu imaze kurebwa n’abantu miliyoni zisaga 7,2.

Meddy ni umwe mu bahanzi bafite abafana benshi mu Rwanda niba atari we wa mbere, aho buri ndirimbo asohoye usanga ikunzwe cyane, kimwe na mugenzi we The Ben, bombi baba muri Amerika.

Mu Kuboza 2018 Meddy ateganya gusohora alubumu ye ya kabiri izaba ifite indirimbo 10, nyuma ya alubumu ye ya mbere yise Amayobera kubera indirimbo ye Amayobera yamumenyekanishije cyane mu Rwanda.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.