Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Meddie Kagere ashobora kongera amasezerano muri Gor Mahia

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jun 18, 2018

Meddie Kagere, rutahizamu w’ikipe ya Gor Mahia muri Kenya akaba yaramaze kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda ashobora kuguma mu ikipe ya Gor Mahia n’ubwo yari yatangiye kwifuzwa n’amakipe atandukanye arimo n’ayo mu Rwanda.

Kagere Meddie watangiye ibigabiro n’ikipe ye ya Gor Mahia ngo yongere amasezerano

Kuri ubu amasezerano ye agiye kuragira, Meddie Kagere avuga ko yari yarasinye amasezerano y’igihe gito ariko ko yiteguye kuganira n’ubuyobozi bw’ikipe  kugira ngo yongere aya masezerano abashe kuhaguma.

Umunyamabaganga wungirije w’ikipe ya Gor Mahia, Ronald Ngala yemeza ko  nk’ikipe  biyemeje ko bagomba gukora ibishoboka byose Kagere  yongera amasezerano akaguma muri iyi kipe. Ati Ni byo twaganiriye na Kagere kandi byagenze neza  nawe  arifuza kuguma hano mu minsi ya vuba biraba birangiye”.

Mu minsi ishize byari byatangajwe ko ikipe ya Yanga SC ndetse na Simba SC zifuza Kagere Meddie. Uretse izi kipe, APR FC yo mu Rwanda nayo yari yavuzwe cyane ko imwifuza nyuma y’aho aboneye ubwenegihugu bw’u Rwanda kuko iyi kipe yafashe gahunda yo gukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda.

Kagere   afatanyije na Tuyisenge Jacques bakaba baherutse guhesha Gor Mahia itike yo kuzajya gukina n’ikipe ya Everton mu Bwongereza aho batsinze Simba SC yo muri Tanzania ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma w’igikombe cya Sportpesa itera inkunga iyi kipe.

Kagere ufite imyaka 31 y’amavuko yaciye mu makipe atandukanye mu Rwanda arimo Etincelles FC, Mukura, Police FC na Rayon Sports.