Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Me Kavaruganda yagaragaje uko Abavoka bahuza imbaraga n’ubumenyi

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 03-03-2019 saa 16:44:09
Abavoka bakomotse mu bihugu bigize Ibiyaga Bigari mu nama mu Rwanda (Foto Gentil)

Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’Abavoka Me Kavaruganda Julien yavuze ko mu kunoza umurimo wabo, bagambiriye guhuza imbaraga n’ubumenyi, aho kuzitirwa no kuba mu gihe ibihugu Abavoka bakomokamo bitabanye neza ku mpamvu za politiki.

Me Kavaruganda yabisobanuriye Itangazamakuru nyuma y’inama yahuje Ingaga z’abavoka baturutse mu bihugu byo mu biyaga bigari ubwo yabazwaga niba umubano w’ibihugu 3 byo mu biyaga bigari usa naho hamwe na hamwe udahagaze neza bikaba byabangamira imikorere myiza y’abo banyamwuga dore ko bamaze no gushinga ishyirahamwe ribahuza.

Me Kavaruganda agira ati: “Murabona ko hano hitabiriye Abavoka barenga 200 baturutse mu bihugu by’ u Burundi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), abo mu Rwanda hamwe n’abandi bavuye Ituri na Tanganyika baje bisanga baje kureba uko u Rwanda rukora, uko Abavoka bakora n’uko barushaho gukorana kandi bigaragara ko bishimiye igihugu cyacu.”

Me Kavaruganda avuga ko bigaragara ko abaturage bashobora kubana neza kandi bishobotse nk’Abavoka bashobora kugira uruhare runini mu gufasha inzego z’ubuyobozi bifashishije amategeko baba bagenderaho kandi tuba dushaka kwerekana ko ubusabane bw’Abavoka bushoboka kandi inama bakoranye nk’abagize ishyirahamwe ry’ingaga z’Abavoka mu biyaga bigari (Burundi, Rwanda na DRC) yagaragaje urugero rwiza rw’uko bashobora gukorana, kuzuzanya mu nzego zose z’ubutabera mu bihugu nta mbibi.”

Me Mutabazi Innocent ku ruhande rw’u Rwanda avuga ko bishimiye iryo shyirahamwe, akishimira ko bakomeje kwagura amarembo kandi nta mbibi ziri hagati yabo kuko bamaze kugira umubare munini kandi bagomba kurenga ibibazo biri mu karere nk’Abavoka bagaragazaga ko bashobora gushyira hamwe kandi bakanafasha ibihugu byabo mu kugaragaza ko batagira imbibi bakwiye gukorera ku Isi yose nk’abakora uwo mwuga.

Ishyirahamwe ry’Abavoka ryatangiye mu mwaka ushize wa 2018 rivuye ku gitekerezo cyatanzwe n’urugaga rw’Abavoka Nyarwanda.

Abavoka bakomotse mu bihugu bigize Ibiyaga Bigari mu nama mu Rwanda (Foto Gentil)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.