Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Mc Tino akomeje urugendo nyuma yo kuva muri TBB

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 15-06-2018 saa 07:11:44
Umuhanzi MC TINO

Kayisirye Martin uzwi mu buhanzi  nka MC Tino yatangarije Imvaho Nshya ko akomezanyije umuvuduko urugendo rwe muri muzika nyuma yo kuva mu itsinda rya TBB yahozemo akaba yararivuyemo muri Kanama 2017.

Umuhanzi MC TINO

Uyu muhanzi umaze gusohora indirimbo nyinshi kuva yatandukana n’iryo tsinda yavuze ko  mu mpera z’iki cyumweru asohora indirimbo  arimo gukorerwa na Bob Pro  ndetse na Papito  indirimbo  ikaba yitwa “Ni nge nawe”.

Avuga ko iyo ndirimbo abantu bazayishimira kuko yayiririmbye neza  ngo kandi yakozwe neza. Ku rundi ruhande kandi ashimangira ko   izamugeza ku rwego rwiza mu muziki we dore ko ahamya ko ari yo ndirimbo nziza mu zo amaze gukora zose.

Ati Nubwo iyi ndirimbo itari yasohoka nange nkunda ukuntu icuranze, iririmbye kandi nizera ko izarushaho kunzamura. Ikindi kandi mpamya ko izashimisha abantu cyane”. Amashusho y’iyo ndirimbo yavuze ko bazatangira kuyafata mu cyumweru gitaha.

Mu ndirimbo uyu muhanzi kandi ateganya gusohora yavuze ko harimo iyitwa “Je m’en fous”, “Umuriro”, “Girls” n’izindi avuga ko zikomeje gutunganywa.

Bidahindutse avuga ko aziyereka  ku mugaragaro  abakunda umuziki we  abataramira nyuma yo gufata ikemezo cyo kuva muri TBB.

Muri gahunda afite kandi harimo no gukorana indirimbo n’umwe mu bahanzi bamaze kumenyekana muri aka  karere.

Indirimbo abantu bamaze kumumenyaho harimo iyitwa “Umurima”, “Mula”, “Ibanga” “My time”, “My lover”, yakoranye na Javada wo muri Jamaica  “Mama Ritah”, yakoranye na Gabiro Guitar,  n’iyitwa  “Finest girl”.

 

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.