Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Mbuye: Amashanyarazi yitezweho kuzamura iterambere ry’umuturage

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Feb 28, 2018

Nyuma y’aho Umurenge wa Mbuye uherereye mu karere ka Ruhango umaze kugezwamo umuriro w’amashanyarazi ku kigereranyo cya 70% ngo bimaze kugaragaza impinduka mu iterambere ryaba iry’umuturage ndetse n’iry’Umurenge mu kwinjiriza Akarere imisoro.

Aho umuriro w’amashanyarazi wageze iterambere ribasha kwihuta ku baturage

Umurenge wa Mbuye uvugwaho kugezwamo umuriro w’amashanyarazi, ni umwe mu mirenge 9 igize Akarere ka Ruhango ukaba umwe mu mirenge mike yari isigaye itaragezwamo umuriro w’amashanyarazi mu karere ka Ruhango ku buryo bufatika.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, Byiringiro Jean Paul, yatangarije Imvaho Nshya ko kuva umuriro w’amashanyarazi watangira kugezwa muri Mbuye mu 2015 umaze kugera mu tugari twose uko ari 7 tugize uwo murenge.

Nk’uko abishimangira avuga ko impinduka ikomeye ari uko umurenge wavuye mu icuraburindi ndetse no kuba hari ibikorwa na serivisi byasabaga abaturage kubanza kujya mu mujyi wa Muhanga n’ibindi bice bihegereye birimo umuriro kugira ngo bibashe gukorwa ariko ubu bikaba bikorerwa mu murenge wa Mbuye.

Agira ati: Iyo urebye hari abacuruzi bacuruza ibicuruzwa bikenera ibyuma bikonjesha nka firigo barorohewe mu kazi kabo, hari abifuzaga kugura ibikoresho by’ubwubatsi n’ibindi bicuze mu byuma batashoboraga kubibona i Mbuye kuko nta muriro waharangwaga bakajya kubishakira ahandi bavunitse none byaroroshye.

 Kugeza ubu umubare w’abacuruzi bakurikiye umuriro w’amashanyarazi wariyongereye nk’abogosha, abatera amapasi, abakora ibijyanye n’ikoranabuhanga nabo barahageze, hari imashini zisya n’izindi serivisi zinyuranye”.

 Byiringiro akomeza atangaza ko umuturage wa Mbuye kuri ubu abasha gutera ipasi akambara ibintu bitunganye ndetse abafite ubushobozi babashije no kugura televiziyo zikabafasha kumenya ibibera ahandi.

Nk’uko abigarukaho, ayo mashanyarazi ngo yitezweho no kuzamura ingano y’umusoro Umurenge wa Mbuye winjirizaga Akarere kubera ibyo bikorwa byose by’iterambere abaturage bamaze kwinjiramo.

Gusa avuga ko utaragera kuri buri rugo rwose kubera impamvu z’imiturire y’ibice bimwe ariko hakiri gahunda yo gukomeza kuwongera.

Bamwe mu batuye uwo murenge bemeza ko azahindura byinshi mu buzima bwabo bwa buri munsi kandi akazihutisha iterambere.

Gahutu Emmanuel wo mu Kagali ka Mwendo, Umurenge wa Mbuye, avuga ko hari hashize imyaka myinshi nta muriro uhari ariko ashimishijwe no kubona iterambere rigenda ribasanga, ayo mashanyarazi akaba agiye kubafasha  kumurika mu nzu, gutera ipasi no gusya imyumbati n’ibinyampeke ndetse no guhanga imyuga idashingiye ku buhinzi.

Uwizeyimana Telesphore wo mu Kagali ka Mwendo,   yishimiye ko aya mashanyarazi azatuma babasha kubona bimwe mu bikoresho by’ubwubatsi batavunitse kandi batanahenzwe kuko ubusanzwe kubona inzugi n’amadirishya by’ibyuma no kubabajisha imbaho ku mashini zikoreshwa n’amashanyarazi byajyaga bibahenda cyane, bikabasaba kubikoresha ku Ntenyo bakora urugendo rw’amasaha nibura abiri.

Ndisanze Innocent na we atangaza ko umuriro w’amashanyarazi watumye atekereza umushinga wo kwerekana amafilimi n’imipira yo mu mashampiyona akunzwe ku Isi. Akaba yizera ko azabibonamo inyungu igaragara kuko hari urubyiruko rwinshi rusanzwe rujya kubirebera muri Santeri ya Byimana  cyangwa mu mujyi wa Ruhango.

Byiringiro asaba abaturage kunoza imiturire bakava mu manegeka bagatura mu midugudu kugira ngo ibyo byiza bikomeze kubageraho ari benshi.