Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Mbere ya Jenoside ubucamanza n’ubushinjacyaha byaranzwe no gutoteza-Dr Bizimana

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya May 20, 2018

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) Dr Bizimana Jean Damascene, avuga ko mbere ya Jenosode nta butabera bwabagaho ariko habagaho ubucamanza nk’urwego kuko ari bumwe mu nzego zatumye Jenoside yakorewe Abatutsi ibaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Dr Bizimana J Dmascene iburyo na Visi Perezida wa IBUKA Nkuranga Egide bacana urumuri rw’ikizere (Foto James)

Ibi yabigarutseho mu muhango wo kwibuka abari abakozi b’Inkiko, aba Minisiteri y’Ubutabera n’ab’ubushinjacyaha bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko ubucamanza bwaranzwe no guteshuka ku ntego zo gutanga ubutabera kuri bose, kuko haba ubugenzacyaha, ubushinjacyaha, byose byaranzwe no gutoteza. Ubucamanza bwaranzwe no kurenganya, kwica amategeko no guhohotera uburenganzira bwa muntu kenshi bishingiye ku ivanguramoko Abatutsi bararenganywa by’umwihariko.

Dr Bizimana agira ati: “Amwe mu mateka twagaragaza nk’aho urwego rw’ubucamanza bwateshutseho, icya mbere ni ukudakurikirana abanyepolitiki batangije ibikorwa byo kwamamaza urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Dusubije amaso inyuma inyandiko za mbere zigisha urwango zitangira mu 1957 ariko mu 1959 akaba ari bwo zakabije zikozwe n’amashyaka abiri ari yo APROSOMA na PARMEHUTU”.

Dr Bizimana agaya ibyemezo bikomeje gufatwa n’urwego rukuriwe na Theodore Melone rwasimbuye urukiko mpuzamahanga rw’Arusha byo gutesha agaciro ibyari byarafashwe n’abacamanza ba mbere kandi bari barakoze akazi keza, rugafungura abari barahamwe n’ibyaha abandi rukabagabanyiriza ibihano bya burundu bari barahawe, agasanga harimo ubushake bwo gupfobya Jenoside, kandi birengagije amategeko n’amabwiriza urwo rukiko rugenderaho.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof. Sam Rugege asanga ntawukwiye kongera kurengana azira ubwoko cyangwa irindi vangura, ubutabera bukaba bumwe kuri bose, asaba by’umwihariko abashinjacyaha n’abacamanza kwita by’umwihariko ku manza zifite aho zihuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi zikagenda neza kuko iyo ziciwe nabi bishobora guhungabanya ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bari bamaze kugeraho.

Agira ati: “Ndasaba abashinjacyaha n’abacamanaza ubushishozi buhagije mu manza z’abaregwa ingengabitekerezo ya Jenoside. Mu manza zaciwe n’Inkiko Gacaca zisubirishwamo ingingo nshya ndetse no mu manza ziregwamo abari inyangamugayo b’Inkiko Gacaca ku manza baciye.

Hari n’abahimba ibyemezo by’Inkiko Gacaca bavuga ko hari ibyo batsindiye nyamara bigaragara ko batabaye ababuranyi cyangwa barabaye bo ariko bataratsindiye ibyo baba basaba kwishyurwa. Ndabasaba kubahana by’intangarugero, abarekurwa kubera ruswa na bo ababarekura bagomba kugaragara bagahanwa kandi bakavanwa mu nzego z’ubutabera”.

Prof. Sam Rugege kandi atangaza ko abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi hamwe n’abayirokotse banyuze mu bihe bikomeye kuko batotejwe, bakavangurwa, bagashinyagurirwa kandi bakamburwa ubumuntu mbere y’uko Jenoside iba.

Mu ntangiriro za 2018, CNLG yatangaje ko kuva mu 2014 amadosiye asaba gusubirishamo imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca yiyongereye cyane kugeza ubwo mu mpera z’umwaka ushize wa 2017 abagororwa bari bamaze gutanga ubusabe bwabo barengaga ibihumbi bine.