Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Masudi yizeye kubona akandi kazi muri Tanzania

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 09-10-2018 saa 16:52:31
Masudi Djuma wamaze gutandukana na Simba SC akaba yizeye kubona indi kipe muri Tanzania

Nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Simba, Irambona Masudi Djuma wari umutoza wungirije w’iyi kipe yavuze ko azabona byanze bikunze akandi kazi muri Tanzania.

Ku wa Mbere tariki 08 Ukwakira 2018 ni bwo ubuyobozi bwa Simba SC mu izina rya Hajji Manala umuvugizi w’iyi kipe wavuze ko bashimira cyane akazi gakomeye uyu mutoza yabakoreye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Masudi Djuma yirinze kugaragaza impamvu nyamukuru zatumye basesa amasezerano yari afitanye na Simba SC, gusa ibitangazamakuru byo muri Tanzania bikavuga ko bifitanye isano no kutumvikana n’umutoza mukuru Patrick Aussems.

Bivugwa ko Masudi yanyuraga mu bakinnyi be kugira ngo birukanishe uyu mutoza mukuru na byo ariko akabihakana yivuye inyuma.

Masudi Djuma wamaze gutandukana na Simba SC akaba yizeye kubona indi kipe muri Tanzania

Ibindi bitangazamakuru bivuga ko Masudi yasezeye muri Simba SC kugira ngo yigire gutoza muri Yanga SC, ibintu uyu mutoza yahakanye.

Ati “Sinshaka kugira ibindi mvuga. Ndabizi mwe mufite ibyo mutekereza ariko ntacyo ndibutangaze. Ndacyari mu mujyi wa Dar es salaam. Yanga muvuga ifite umutoza wayo n’umwungirije. Murabyumva namwe, singiye kujyayo rwose uyu munsi”.

Yavuze ariko ko yizeye kubona indi kipe. Ati “Murumva ko akazi kanjye ari ugutoza, ndizera ko mu minsi iri imbere nzabona ikipe kandi nziza”.

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.