Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Masudi aravuga ko ibyo gutwara Igikombe cya Shampiyona ari inzozi

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 11-03-2019 saa 17:06:39
Masudi Djuma, umutoza mukuru wa AS Kigali utangaza ko nta mahirwe bagifite yo gutwara shampiyona ahubwo bagiye guhanganira igikombe cy'Amahoro

Irambona Masudi Djuma, umutoza w’ikipe ya AS Kigali arahamya ko ikipe ye isigaranye gusa amahirwe yo kwegukana igikombe cy’Amahoro cya 2019.

Ni mu gihe mu Kwakira 2018 yari yiyemeje binyuze mu masezerano yagiranye na AS Kigali kuzaharanira gutwara igikombe cya shampiyona n’icy’Amahoro.

Masudi arahamya ko ibyo gutwara igikombe cya shampiyona byo byaba ari inzozi kuri ubu ari na yo mpamvu umutima wose azawerekeza ku mikino y’igikombe cy’Amahoro.

Ati: “Mu rugendo rwo guhanganira igikombe cya shampiyona biragoye, imbere yacu hari igikombe cy’Amahoro kandi biracyari 50% ni ho tuzashyira imbaraga, naho ubundi tuzakomeza gukora muri shampiyona aho tuzagera ni aho.’’

Kimwe mu byababaje cyane ni ukuba asigaye atakariza amanota ku kibuga ke dore ko AS Kigali yatsinzwe na Mukura ibitego 2-1 kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo mu mukino w’umunsi wa 20 wabaye tariki 10 Werurwe 2019 akaba yari yanatsidiwe i Rubavu na Etincelles igitego 1-0 mu mukino w’umusi wa 19 wabaye tariki 07 Werurwe 2019.

Ati: “Amanota tumaze gutakaza ni menshi kandi tukanatsindirwa iwacu. Hasigaye imikino 10 ni myinshi ariko niba dutangiye gutsindirwa iwacu ni ibibazo.’’

Masudi anaboneraho kunyomoza amakuru yavugaga ko hari ikibazo cyo kutumvikana hagati ye n’abakinnyi ku buryo bw’imikinire aho yavuze ko azakorana n’abakinnyi bakiri bato cyane bagifite imbaraga.

Ati: “Ayo makuru ni mwe muyahimba nta kibazo kiri mu rwambariro rwange nta na kimwe, umukinnyi niba adakora imyitozo ntiwamushyiramo, umukinnyi adahagaze neza ntiwamushyiramo, muranzi mwese.”

Yungamo ati: “Naje nsanga hari abakinnyi, abo nta bwo nabirukana, twari dufite amahirwe yo gushaka abandi ariko nta bushobozi tubifitiye, ugomba kugumana na bo ufite nta kundi.”

AS Kigali kuri ubu iri ku mwanya wa 7 n’amanota 27 imaze gutsinda imikino 7 inganya imikino 6 itsindwa imikino 8.

Masudi Djuma, umutoza mukuru wa AS Kigali utangaza ko nta mahirwe bagifite yo gutwara shampiyona ahubwo bagiye guhanganira igikombe cy’Amahoro

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.