Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Masudi afite intego zo kongera umubare w’abafana ba AS Kigali

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 24-10-2018 saa 07:18:08
Masudi Djuma, umutoza mushya wa AS Kigali ufite intego zo kuyishakira abafana

Irambona Masudi Djuma, umutoza mushya wa AS Kigali, aravuga ko afite intego zo gukina umupira mwiza uzongera abakunzi b’iyi kipe.

Ibi yabitangaje ubwo yakoreshaga imyitozo ye ya mbere muri iyi kipe nyuma yo gusinya amasezerano yo kuyitoza umwaka umwe.

Nk’umutoza wanyuze mu makipe afite abafana benshi nka Simba SC na Rayon Sports, Masudi yavuze ko bitazamugora kuba mu ikipe ifite abafana bake itarimo n’igitutu.

Ati “Icyangombwa ni uko natangiriye ahari abantu benshi byaba ikibazo waratangiriye ahataba abantu ukahava ujya ahari abantu byo birakugora. Nzi ko Imana nidufasha nzabazana.”

Masudi yavuze ko icyo ashaka kurusha ibindi ari ukongera abafana b’ikipe ya AS Kigali abinyujije mu mukino mwiza agiye kujya akina.

Ati “Ibihari ntabwo nzasimbura byinshi, nzashyiramo ibindi. Ndashaka ko tugendera ku kinyabupfura, tukarangwa n’umukino uhurije hamwe, dushyire ingufu mu bintu byose, kuko nta bafana dufite tugomba kubashaka.”

Masudi yasobanuye ko Murengezi Rodrigue wari visi kapiteni ari we uzakomeza kuyobora bagenzi be mu gihe Kayumba Soter atagihari, akazungirizwa na Ntamuhanga Tumaine Titi. Ni na ko azashyiraho abandi bakinnyi bane bazaba bagize komite y’abakinnyi ikanabavuganira.

Masudi avuga ko abakinnyi yasanze bazakorana neza gusa ko nabona hari abakwiye kongerwamo azabikora muri Mutarama 2019.

Ati “Abakinnyi bahari bo basanzwe bamenyeranye. Bamaze imyaka bari hamwe. Nange abakinnyi benshi ndabazi. Nzareba niba mu mikino yo kwishyura hari abandi nashyiramo. Gusa ku mukino uheruka nabonye buri wese akina ibye, buri wese ashaka gutindana umupira, bakeneye gukina bike ubundi umupira ukajya imbere.”

Masudi yanzuye agaragaza ko abandi bakwiye kumva ko AS Kigali iri mu zizagora amakipe yamenyereye gutwara ibikombe ari yo APR FC na Rayon Sports.

Ati “Abantu batinya ariya makipe kandi ni amakipe nk’andi. Tugomba kuzubaha kuko zitwara ibikombe byinshi, ariko bamenye ko AS Kigali na yo ishaka igikombe. Nshobora gukora bikanga ariko bamenye ko tuzahangana. Muzaze kuri Sitade mbafitiye gahunda nyinshi zo gufasha AS Kigali kwigaragaza.”

Masudi Djuma, umutoza mushya wa AS Kigali ufite intego zo kuyishakira abafana

Irambona Masudi Djuma yahawe amasezerano y’umwaka umwer nk’umutoza wa AS Kigali tariki 19 Ukwakira 2018 asimbuye Nshimiyimana Eric wari uyimazemo imyaka 4.

Masudi, umukino we wa mbere agomba kwerekeza i Nyakarambi gukina na Kirehe FC mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona tariki 27 Ukwakira 2018.

Ikipe ya AS Kigali yatangiye yitwa Les Citadins yegukanye igikombe cy’Amahoro inshuro 2 (2000 na 2013) ndetse n’igikombe kiruta ibindi “Super Cup 2014”. Iyi kipe ikaba nta gikombe cya shampiyona iregukana. Umwaka ushize w’imikino wa 2017-2018 yasoreje ku mwanya wa kabiri inyuma ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona.

Umwanditsi:

Bizimana Eric

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.