Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
23°C
 

Mastercard izafasha u Rwanda kugera ku ntego za 2063 z’Afurika -Dr Ngirente

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Mar 23, 2018

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko Umuryango “Mastercard Foundation” mu Rwanda uzafasha kugera ku ntego za 2063 z’Afurika.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente (ibumoso) ari kumwe na Madamu Reeta Roy uyobora Mastercard (Foto James R.)

Dr Edouard Ngirente yabivugiye i Kigali, ejo hashize ku wa kane, tariki 22 Werurwe 2018 mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro gahunda z’umuryango  “Mastercard Foundation”.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko uburezi bufite ireme, kuzamura urwego rw’ubukerarugendo, guha ubushobozi inzego z’abagore hamwe n’urubyiruko, gutanga serivise n’ibindi ari bimwe mu bizafasha kugera ku ntego z’ikerekezo 2063 cy’Afurika u Rwanda n’ibindi bihugu byiyemeje.

Ati “Zimwe mu nzego biteguye gushyigikira nk’urubyiruko n’abagore, hamwe no kuzamura urwego rw’uburezi, ni bimwe mu by’ingenzi byihutirwa byitezwe ko bizagira uruhare mu kugera vuba ku kerekezo  na gahunda ya 2063 Afurika yihaye, twizera ko binyuze muri ubu bufatanye u Rwanda rushobora kurenga no ku ntego abantu biyemeje kandi birashoboka”.

Dr Ngirente yatangaje ko “Mastercard Foundation” yatangiye gukorera mu Rwanda yibanda ku bikorwa byo guha ubushobozi n’ubumenyi inzego z’urubyiruko n’abagore, mu rwego rwo kubafasha kwihangira imirimo, binyuze mu mushinga bafite witwa “Hanga Ahazaza”.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente (Foto James R.)

Naho Perezida wa Mastercard Reeta Roy, yabwiye abanyamakuru ko biteguye gukorana n’ibigo by’amashuri makuru binyuze mu gushora imari mu barezi, bagatanga uburezi bufite ireme, ku buryo abagize urubyiruko basoza amashuri bafite ubumenyi bwatuma babasha kwibeshaho ejo hazaza heza.

Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene na we yashimye iyo gahunda y’Umuryango “Master Card”, kuko asanga ari igikorwa kiza, kizagira uruhare mu guteza imbere no kuzamura Abanyarwanda, haba mu rwego rw’imibereho myiza, ndetse n’ubukungu.