Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Mashami yizeye gukinisha Kévin Monnet-Paquet ku mukino wa Cote d’Ivoire

Yanditswe na Bizimana Eric

Ku ya 11-02-2019 saa 08:53:00
Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Mashami Vincent wizeye ko Kevin Monnet-Paquet azakina umukino uzabahuza na Cote d'Ivoire

Mashami Vincent, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu “Amavubi” arahamya ko bageze kure ibiganiro barimo kugirana na rutahizamu Kévin Monnet-Paquet ku buryo azagaragara mu mukino wa nyuma wo gushaka itike ya CAN 2019 uzahuza u Rwanda na Cote d’Ivoire tariki 22 Werurwe 2019, i Bouake muri Cote d’Ivoire.

Kévin Monnet-Paquet w’imyaka 30 yemeye gukinira u Rwanda mu Gushyingo 2018, nyuma yo kumara igihe abisabwa ntabyemere.

Mashami Vincent, umutoza w’Amavubi avuga ko Monnet Paquet azabafasha cyane muri uyu mukino.

Ati “Ibiganiro na Monnet-Paquet, bigeze kure. Ni umuntu uzadufasha byinshi mu busatirizi tugendeye ku bunararibonye afite no ku mikino amaze gukina; bijyanye kandi n’urwego ikipe yacu twifuza ko yakinaho. Mu ikipe ye ya St Etienne ari ku rwego rwo hejuru, ni umukinnyi mwiza. Azafatanya n’abandi kugira ngo haboneke umusaruro.’’

Uyu mutoza w’Amavubi anavuga ko mu nshingano ze harimo no gukurikirana abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda nubwo rimwe na rimwe bidakorwa kubera amikoro.

Ati “Buriya byose bisaba ingengo y’imari, nta bwo ari uguhaguruka ngo uvuge ngo ndashaka kujya hariya ugomba gushaka viza n’ibyangombwa. Ariko ubundi birakorwa.”

Mashami Vincent anahamya ko bigenze neza bakina umukino wa gicuti mbere yo kujya gukina na Cote d’Ivoire.

Amavubi azakina na Cote d’Ivoire nta kinini aharanira mu gihe yamaze gusezererwa mu gushaka itike ya CAN 2019 aho ari ku mwanya wa nyuma n’amanota 2 mu mikino 5.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent wizeye ko Kevin Monnet-Paquet azakina umukino uzabahuza na Cote d’Ivoire

Umwanditsi:

Bizimana Eric

One Comment on “Mashami yizeye gukinisha Kévin Monnet-Paquet ku mukino wa Cote d’Ivoire”

  1. amavubi oyee! nibagarure karekezi, Gatete, Said abed, mbonabucya, ntaganda Elias, nyakwigendera Katawuti, Manamana,….. Nibwo tuzasubira muri Can! naho ubundi amavubi arasekeje pe!

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.