Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Mashami yahamagaye abakinnyi 32 kwitegura umukino wa Cote d’Ivoire

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Aug 21, 2018

Ejo hashize tariki 20 Kanama 2018 ni bwo ishyiramwe y’umupira w’amaguru  “FERWAFA”  ndetse na Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC”  berekanye ku mugaragaro  umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu “Amavubi” ndetse n’abo bazakorana.

Umutoza mukuru mushya w’ikipe y’igihugu, Mashami Vincent (Foto Bugingo F)

Umutoza mushya akaba ari Mashami Vincent wari usanzwe ari umutoza mukuru wungirije akaba azungirizwa na Mulisa Jimmy usanzwe atoza muri APR FC, Seninga Innocent udafite ikipe ubu naho umutoza w’abanyezamu akaba Higiro Thomas usanzwe atoza muri AS Kigali.

Mashami nyuma yo kwerekanwa nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu  yatangaje ko  izi ari inshingano zikomeye  ariko yiteguye kugakorana n’imbaraga ze zose kugira ngo umusaruro uzaboneke.

Uyu mutoza yanagarutse ku nshingano yahawe   aho yavuze ko ari ukwitwara neza  bagatsinda ndetse no kubaka ikipe ihozaho. Kandi ko basabwe guhesha ikipe itike ya CAN 2019.

Ku ruhande rwa MINISPOC, umuyobozi ushinzwe amakipe y’igihugu,  Rurangayire  yavuze ko   basabye umutoza Mashami n’abungiriza be kubaka ikipe y’igihe kirambye izatanga umusaruro mu minsi iri imbere. Yavuze ko bamuhisemo bakurikije ko ari umutoza wujuje ibisabwa kandi ko n’ibindi byatuma ajya ku ruhando mpuzamahanga bazamufasha akaba yabibona.

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Uwayezu François Régis yatangaje ko  gushyiraho umutoza w’umunyarwanda ari ikemezo bafashe bamaze gusesengura   bareba uko umupira uhagaze abakinnyi bahari  n’aho ikipe iri ndetse n’abatoza dufite. Ati Twasanze umutoza wadufasha ari umunyarwanda kandi tubafitiye ikizere kuko hari urwego bariho kandi n’ibibura umuntu arakomeza akiga bazahabwa amahugurwa kugira ngo bakomeze bakore akazi  neza”.

 Nyuma yo kwerekanwa n’umutoza mukuru w’Amavubi, Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 32 bagomba gutangira umwiherero uyu munsi tariki 21 Kanama 2018 bakitegura umukino uzahuza ikipe y’u Rwanda na Cote d’Ivoire mu gushaka itike ya CAN 2019 izabera muri Cameroun.

Uyu mukino biteganyijwe ko uzabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo tariki 09 Nzeri 2018. Abakinnyi 32 bahamagawe bazajya bakorera imyitozo kuri Sitade ya  Kigali i Nyamirambo  bacumbitse muri Hoteli Golden Tulip La Palisse i Nyamata.

Abakinnyi bahamagawe

Abanyezamu: Kwizera Olivier (FreeState Stars), Kimenyi Yves (APR FC), Rwabugigiri Omar (Mukura) na Ntwari Fiacre (Intare FC)

Myugariro: Nirisarike Salomon (Tubize FC), Iragire Saidi (Mukura), Usengimana Faustin (Khitan SC), Rwatubyaye Abdoul, Manzi Thiery, Rutanga Eric (Rayon Sports), Rugwiro Herve, Fitina Ombolenga, Manishimwe  Emmanuel (APR FC)  na Rusheshangoga Michel.

Hagati: Mukunzi Yannick, Muhire Kevin (Rayon Sports), Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Buteera Andrew, Iranzi Jean Claude (APR FC), Niyonzima Ally (AS Kigali), Bizimana Djihad (Beveren), Niyonzima Haruna (Simba SC), Ciza Hussein (Mukura), Sibomana Patrick (Shakhtyor  FC), Ngendahimana Eric (Police FC) na Nzeyimana Djuma (Kiyovu).

Rutahizamu: Kagere Meddy (Simba SC), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia), Usengimana Danny (Tersana FC), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Mbaraga Jimmy (AS Kigali) na Uwimbabazi Jean Paul (Kirehe FC).