Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Mashami asanga umupira w’abana ukwiye gushyirwamo ingufu

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Mar 22, 2018

Mashami Vincent  usanzwe ari umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu « Amavubi » akaba anatoza ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 asanga mu Rwanda hashyirwa ingufu mu marushanwa y’abakiri bato.

Mashami Vincent usaba ko hashyirwa ingufu mu gutegura imikino y’abakiri bato mu mupira w’amaguru

Ibi yabitangaje tariki 20 Werurwe 2018 ubwo yashyiraga ahagaragara  urutonde rw’abakinnyi 30 bagomba kwitegura imikino y’ijonjora yo gushaka itike ya CAN U-20 izabera muri Niger umwaka utaha wa 2019.

Mashami wari umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yakoze amateka muri 2011 ikagera ku mukino wa nyuma wa CAN U-17  ndetse ikanitabira igikombe k’Isi  asanga kutagira amarushanwa y’abana ari imbogamizi ikomeye ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Yagize ati « Biragaraga ko hari abana bashoboye umupira  ariko bagomba gutegurwa,  hakajyaho amarushanwa yabo kandi agashyirwamo ingufu ».

Yakomeje avuga ko umupira w’abana ari ryo shingiro ry’iterambere ry’umupira w’amaguru ahantu hose. Ati « Nta bwo wagira amakipe makuru akomeye udafite shampiyona z’abana zikomeye. Ni ibintu bizwi  kandi bigaragara, dukeneye  amarushanwa y’abana  kandi bizagenda neza mu gihe bizaba bishyizwemo imbagara ».

Uyu mutoza avuga ko  hakenewe ubufatanye kuko abana bo bahari. Ati «  Dukeneye imbaraga no gufatanya  kuko abana barahari ariko bagomba kubona amarushanwa menshi   kugira ngo bagaragare n’urwego rwabo ruzamuke, bishyizwemo imbaraga byashoboka kuko n’ahandi byarashobotse ».

Ibi birashoboka cyane kuko muri 2009 kugeza 2010 ubwo hashingwaga ishuri ry’umupira w’amaguru rya FERWAFA ndetse n’andi mashuri atandukanye  byatanze umusaruro, ikipe y’abatarengeje imyaka 17 yitwara neza ariko nyuma bisa n’ibisubiye inyuma.

Uretse CAN U-20 u Rwanda rwakiriye  muri 2009 na CAN U-17 rwakiriye 2011  kugeza ubu nta yindi ruritabira ibintu byerekana ko abana badategurwa bihagije ari nabyo bigenda bikisubiramo mu ikipe y’igihugu nkuru nayo imaze imyaka isaga 14 itarasubira muri CAN.